Digiqole ad

Abantu 6 bishwe n’ibisasu

IRAQ : Abantu 6 bishwe n’ibisasu byaturikiye ahantu hatandukanye

Abantu 6 nibo bishwe abandi 20 barakomereka mu bitero 2 by’ibisasu byatezwe mu ivatir, ibi bikaba byabereye hafi y’ishuri ndetse n’isoko ryo mu gace ka Fallujah, mu burengerazuba bw’umurwa mukuru Bagdad, nkuko bitangazwa n’igipolisi cyo muri icyo gihugu. Nyuma yaho Abandi bantu bane nabo bakaba bishwe baturikanywe n’igisasu .

Umukuru wi’igipolisi cyo mu gace Fallujah, Gen. Mahmud al-Issaoui, yavuzeko ivatiri irimo ibisasu biturika yasandaye mu ma saa tanu( 11h). Ubwo igipolisi cyageragezaga kuhagarika iyi modoka. abantu 2 muri icyo gipolisi bahise bahasiga ubuzima.

Mu gice cy’isaha nyuma yaho ivatiri ya kabiri yatukiye muri metero 150 uvuye ahabereye iturika by’ igisasu cyabanje, ikindi gisasu kikaba cyaturitse gihitana abantu bari hamwe. Abantu 4 bakaba bahise bahasiga ubuzima abandi 20 bo barakomereka .

Umujyi wa Falloujah uherereye mu birometero 65mu burengerazuba bw’umurwa mukuru wa Irak Bagdad, intara zituwemo cyane n’abo mu bwoko bw’ Abasunite b’ Abanibari. Iyi ntara ikaba yarigeze kuba igicumbi cy’imvururu zo muri Irak.

Associated Press dukesha iyi nkuru ikaba kandi yatangajeko hagati aho abasivili 4 bishwe, abandi 11 nabo barakomereka ubwo imodoka yo mu bwoko bwa minibisi yakozweho n’igisasu cyasandaye hafi y’inkegero z’umuhanda mu majyepho y’iburasirazuba bwa Bagdad, nkuko cyabitangarijwe na bamwe mu bayobozi b’iki gihugu . Bamwe mu bishwe harimo umukobwa w’imyaka 10. Ibyegeranyo kandi bikaba byagaragaje ko harimo n’ abakuru b’igipolisi 2 ndetse n’umuganga 1.

Jonas Muhawenimana
Umuseke.com

en_USEnglish