Digiqole ad

Abantu 270 000 biteganyijwe ko ari bo bazasura EXPO ya 2015

 Abantu 270 000 biteganyijwe ko ari bo bazasura EXPO ya 2015

Ahagiye kubera EXPO kuva kuwa gatatu ubu hamaze gutungana, haba hari urujya n’uruza rw’abakora imirimo itandukanye itegura EXPO

EXPO Rwanda 2015 ku nshuro ya 18 ngo biteganyijwe ko izitabirwa n’abantu bagera ku 27 000 nk’uko bitangazwa n’Urugaga rw’Abikorera rufatanyije na Minisiteri y’ubucuruzi bayitegura. Iri murikagurisha rizatangira kuwa gatatu tariki 29 Nyakanga kugeza kuwa 12 Kanama 2015.

Ahagiye kubera EXPO kuva kuwa gatatu ubu hamaze gutungana, haba hari urujya n'uruza rw'abakora imirimo itandukanye itegura EXPO
Ahagiye kubera EXPO kuva kuwa gatatu ubu hamaze gutungana, haba hari urujya n’uruza rw’abakora imirimo itandukanye itegura EXPO

Abacuruzi 383 nibo bazamurika ibikorwa byabo, muri bo 277 ni abikorera bo mu Rwanda naho 106 ni abo mu bihugu by’amahanga harimo n’aya kure nko muri Syria, Turkey, India, Singapore, Philippines, Pakistan, Malaysia, UAE na Iran

Abacuruzi baturuka mu mahanga umwaka ushize mu EXPO nk’iyi bari 104 ubu hiyongereyeho babiri abo mu Rwanda ho biyongereho abacuruzi bagera kuri 24 bazaza kumurika ibikorwa byabo nabo uyu mwaka.

Stephen Ruzibiza, Umuyobozi mukuru wa PSF yatangaje kuri uyu wa kabiri ko iyi EXPO imyubakire y’ama ‘stand’ uyu mwaka yanogejwe kurusha ubushize ndetse ubu hazaba imurika ry’imyidagaduro rikomeye.

Yibukije ko intego y’abamurika mpuzamahanga ari ukumenyekanisha ibikorwa byabo ndetse no guhuza abacuruzi baturutse mu bihugu bitandukanye bakungurana inama bagapanga n’imikoranire.

Umucuruzi ushaka kumurika ibikorwa bye muri EXPO Rwanda ubusanzwe yishyura amafaranga 450 000Rwf kugira ngo ahabwe umwanya (stand) w’ibikorwa bye mu gihe cy’iminsi 15.

Ubuyobozi bw’urwego rw’abikorera rwavuze ko EXPO idashobora kuba amasaha 24 kuko iba yasabye imbaraga zidasanzwe abari kumurika. Buvuga ko mu minsi y’imibyizi izajya ifungura kuva saa mbili mu gitondo kugeza saa yine z’ijoro naho muri week end igafunga saa sita z’ijoro. Kwinjira ni amafaranga 500 ku muntu wese.

Kuri iyi nshuro ya 18 muri iri murikagurisha mpuzamahanga (EXPO 2015) hitezwe ko abantu ibihumbi 270 aribo bazarisura mugihe umwaka ushize abarisuye bari 266,682.

Umuyobozi w'urugaga rw'abikorera avuga ko imurikagurisha mpuzamahanga hari byinshi ryungura ku bukungu bw'igihugu
Stephen Ruzibiza umuyobozi w’urugaga rw’abikorera avuga ko imurikagurisha mpuzamahanga hari byinshi ryungura ku bukungu bw’igihugu
Yvette Mukarwema umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu rwego rw'abikorera mu Rwanda avuga ko EXPO y'uyu mwaka izagenda neza kurushaho
Yvette Mukarwema umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu rwego rw’abikorera mu Rwanda avuga ko EXPO y’uyu mwaka izagenda neza kurushaho
Benshi biganjemo urubyiruko babonera ibiraka muri iri murikagurisha mpuzamahanga
Benshi biganjemo urubyiruko babonera ibiraka muri iri murikagurisha mpuzamahanga

Photos/J.Uwase/UM– USEKE

Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish