Digiqole ad

Abantu 166 bagiye guhabwa Mituel de Sante na PGGSS

Mu gihe u Rwanda rwitegura kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, irushanwa rya Primus Guma Guma Super rigiye gufasha abantu basaga 166 kubona ubwishingizi mu kwivuza nk’uko byemejwe n’abategura iri rushanwa kuri uyu wa 3 Mata ku mugoroba.

Jean Pierre na Martine Gatabazi
Jean Pierre Uwizeye na Martine Gatabazi abakozi ba BRALIRWA bari mu itegurwa rya PGGSS IV

Ku nshuro ya kane ku itariki ya 4 Mata 2014 ibi bikorwa bigiye guhera mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gahanga ahazahabwa mutuel de santé abantu bagera ku 166.

Uwizeye Jean Pierre na Martine Gatabazi, batangaje ko ibyo bikorwa byo gufasha bizakorwa ndetse hanasurwa zimwe mu nzibutso zishyinguwemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Biteganyijwe ko ku itariki ya 5 Mata 2014 abahanzi bose bari mu irushanwa rya PGGSS IV bazajya gusura urwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro.

Nyuma y’aho rero ibi bikorwa byo gufasha bizakomereza mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyamirambo ku tariki ya 15 Mata 2014 aho bazafasha imiryango igera ku 10 kubona amashanyarazi.

Naho ku itariki ya 26 Mata 2014 ibi bikorwa bizakomereza mu Karere a Gasabo mu Murenge wa Bumbogo ari naho bazakorera umuganda rusange n’abaturage bo muri ako Karere.

Ibi bikorwa byose bikazagirwamo uruhare n’abahanzi bose 10 bari guhatana muri iri rushanwa aho bazaba aribo bakora ibi bikorwa.

Martine Gatabazi abajijwe niba hari inyungu zindi babona nyuma yo kuba bafasha iyi miryango mu buryo bw’amikoro, yasobanuye ko nta yindi nyungu bategereje ko ari ugufasha abanyarwanda kurushaho kwigirira ikizere.

Martine Gatabazi Marketing Manager muri Bralirwa
Martine Gatabazi ushinzwe imenyekanishabikorwa muri iri rushanwa
Jean Pierre ushinzwe ibyo bikorwa
Jean Pierre ushinzwe ibyo bikorwa

Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish