Abantu 12 bapfuye amajana barakonereka
Parestina: Abantu 12 baphuye, amajana barakonereka ubwo hizihizwa Nakba ku nshuro 63.
Kuri iki cyumweru, ubwo hizihizwaga umunsimukuru ngarukamwaka ”Nakba’ bivuga ugushingwa kwa leta ya Isalaeli ‘hari mu mwaka 1948 ndetse hanibukwa n’ihunga ry’Abapalestina. Uyu muhango wakurikiwe n’imeneka ry ‘amaraso aho abantu bagera kuri12 baguye muri iki gikorwa n’aho abantu amajana bo bawukomerekeramo, ibi bikababyabereye mu nkengero zo mu gace ka Palestina, ndetse no ku mupaka wa Siriya.
Mu gace ko mu misozi ya Golan, igisirikare cya Islaheli cyarashe amasasu ku bigaragambya b’ Abanyepalestina bari baturutse muri Siriya bashaka kwiinjira mu gace kari mu maboko ya Islael.
Abantu 2 bigaragambyaga bahise baraswa abandi 4 barakomereka bikomeye. Hagati aho, umutuzo ukaba wari wagarutse mu ijoro ryo kuwa gatandatu muri ako gace, nyuma y’uko abantu basaga 200 bigaragabya bari barenze umurongo washyizweho ho guhosha imirwano (la ligne de cessez-le-feu).
Iyi mirwano ibera ku mipaka y’ibi bihugu ikaba ibaye imwe ikomeye, yabaye muri ibi bihugu guhera ubwo intambara hagati ya Islaeli n’ ibihugu by’ abarabu yasozwaga hari mu w’1973 .
Igisilikare cya Israeli kikaba gishinja ubutegetsi bwa Siriya kuba aribwo bwihishe inyuma iyi imyigaragambyo. Ngo ibi bikaba bikorwa mu rwego rwo kuyobya amahanga kubyabereye mu mijyi. Israeli kandi ikaba ivuga ko ubu ari bushotoranyi bukomeye. Minisitiri w’intebe wa Islaeli Benyamin Nétanyahou akaba yaburiye Siriya ko Islaeli yiteguye kurinda imipaka n’ubusugire bw’igihugu cyayo yagize ati : “nasabyei gisirikare ko cyakaza umurego ku gufata ku abigaragambya bakabigiramo uruhare bose, ariko kandi nanasabye ko barinda mipaka yacu”.
Leta ya Siriya yo ikaba yatangaje ko ibikorwa na leta Ya Islaeli ari ibikorwa by’urugomo ku baturage bayo mu gace ka Golan, muri Palestina no mu majyepho ya Libani, yongereyeho ko ibi bikorwa by’urugoma Islaeli, igomba kuzabiryozwa.
Ubusanzwe leta ya abayahudi ikaba yarambuye agace ka Siria gaherereye hafi y’ikiyaga Tibériade, hari mu bihe by intambara yitiriwe iminsi 6 ( la guerre des Six-Jours) hari mu mwaka w’ 1967 nuko yomeka ubwo butaka kuri Islaeli mu mwaka 1981.
Uku kwambura aka gace Siriya bikaba bitaremewe n’imiryango mpuzamahanga.
Jonas Muhawenimana
Umuseke.com