Digiqole ad

Abantu 12 bapfuye amajana barakonereka


Parestina: Abantu 12 baphuye, amajana barakonereka ubwo hizihizwa Nakba ku nshuro 63.

Kuri   iki cyumweru, ubwo hizihizwaga umunsimukuru ngarukamwaka  ”Nakba’ bivuga ugushingwa kwa leta ya Isalaeli ‘hari mu mwaka 1948 ndetse hanibukwa  n’ihunga ry’Abapalestina. Uyu muhango   wakurikiwe n’imeneka ry ‘amaraso aho abantu bagera kuri12 baguye muri iki gikorwa  n’aho abantu amajana bo bawukomerekeramo, ibi bikababyabereye  mu nkengero zo mu gace  ka Palestina, ndetse no ku mupaka wa  Siriya.

Palestine: Hizihizwa umunsimukuru ngarukamwaka ''Nakba''
Palestine: Hizihizwa umunsimukuru ngarukamwaka ''Nakba''

Mu gace  ko mu misozi ya  Golan, igisirikare cya Islaheli  cyarashe amasasu ku bigaragambya b’ Abanyepalestina bari baturutse muri Siriya bashaka  kwiinjira  mu gace kari mu maboko ya Islael.

Abantu 2 bigaragambyaga bahise baraswa abandi 4 barakomereka bikomeye. Hagati aho, umutuzo ukaba wari wagarutse mu ijoro ryo kuwa gatandatu muri ako gace, nyuma y’uko abantu basaga 200 bigaragabya bari barenze umurongo washyizweho ho  guhosha imirwano (la ligne de cessez-le-feu).

Iyi mirwano ibera ku mipaka y’ibi bihugu ikaba ibaye imwe ikomeye, yabaye muri ibi  bihugu guhera ubwo intambara hagati ya Islaeli n’ ibihugu by’ abarabu  yasozwaga hari mu w’1973 .

 

Igisilikare cya Israeli kikaba gishinja ubutegetsi bwa Siriya kuba aribwo bwihishe inyuma iyi imyigaragambyo. Ngo ibi bikaba bikorwa mu rwego rwo kuyobya amahanga kubyabereye mu mijyi. Israeli kandi ikaba ivuga ko ubu ari bushotoranyi bukomeye. Minisitiri w’intebe wa Islaeli Benyamin Nétanyahou  akaba yaburiye Siriya ko Islaeli yiteguye kurinda imipaka n’ubusugire bw’igihugu cyayo yagize ati : “nasabyei gisirikare ko cyakaza umurego ku gufata ku abigaragambya bakabigiramo uruhare bose, ariko kandi  nanasabye ko barinda mipaka yacu”.

Leta ya Siriya  yo ikaba yatangaje ko ibikorwa na leta Ya Islaeli ari ibikorwa by’urugomo ku baturage bayo mu gace ka  Golan,  muri Palestina no mu majyepho ya Libani, yongereyeho ko ibi bikorwa by’urugoma  Islaeli, igomba kuzabiryozwa.

Ubusanzwe leta ya abayahudi ikaba yarambuye agace ka Siria  gaherereye hafi y’ikiyaga Tibériade, hari mu bihe by intambara yitiriwe iminsi 6 ( la guerre des Six-Jours) hari mu mwaka w’ 1967 nuko yomeka ubwo butaka kuri Islaeli mu mwaka 1981.

Uku kwambura  aka gace Siriya bikaba bitaremewe n’imiryango mpuzamahanga.
Jonas Muhawenimana
Umuseke.com

en_USEnglish