Digiqole ad

Abana bo muri Green Hills berekanye ko bazi ubukorikori

Mu gikorwa cyabaye mu mpera z’icyumweru gishize mu Ishuri rya Green Hills Academy abana bahiga berekanye ko umuntu ashobora kwifashisha ubugeni akerekana uruhare yagira mu guhosha amakimbirane, kwirinda impanuka, kubiba no gukwirakwiza umuco w’amahoro mu bandi n’ibindi byinshi byagirira abantu akamaro.

Abana bakoze uru rukweto bashaka gufasha  bagenzi babo  kumenya ububi bw'ibisasu no gutabaza igihe babibonye bakoresheje telefone
Abana bakoze uru rukweto bashaka gufasha bagenzi babo kumenya ububi bw’ibisasu no gutabaza igihe babibonye bakoresheje telefone

Abana berekanye ukuntu telefoni yagira uruhare mu kwimakaza amahoro ariko ikaba yaba n’igikoresho kiba cyakwirakwiza amacakubiri yavamo ubwicanyi.

Mu buhanga bwinshi aba bana berekanye uko urukweto rwakwifashishwa mu kwamagana  abatera ndetse n’abatega ibisasu bihitana abantu cyangwa bikabakomeretsa cyane cyane mu bihe by’intambara.

Burya ngo ibishishwa by’amagi byakorwamo imitako inogeye amaso. Aho kubivugunya aho abantu babonye hose, ibishishwa by’amagi byakusanywa bigakorwamo imitako myiza igurishwa ikinjiriza ba nyirayo kandi n’isuku igasagamba.

Imwe mu mitako yamuritswe harimo uwerekana aho u Rwanda ruherereye uvuye ku izuba ndetse n’ukuntu inzu zo hambere zari zubatse.

Muri iki gishushanyo haragaragara abantu bakoze biyushye akuya ariko bagasarura ibyiza, bakiteza imbere
Muri iki gishushanyo haragaragara abantu bakoze biyushye akuya ariko bagasarura ibyiza, bakiteza imbere. Harimo kandi ifoto y’ingabo z’igihugu zirinda ibyagezweho 
U Rwanda, Umutima w'Africa
U Rwanda, Umutima w’Africa
Iki gihangano gikoranye ubuhanga. Bisaba ijisho ry'umunyabugeni kugira ngo ube wamenya icyo gishatse kwigisha
Iki gihangano gikoranye ubuhanga. Bisaba ijisho ry’umunyabugeni kugira ngo ube wamenya icyo gishatse kwigisha
Icyari cy'inyoni kirimo amagi.
Icyari cy’inyoni kirimo amagi.
Urebeye neza muri iki kirahure urabonamo amazi y'isumo ariko mabi.  Ikindi kigaragara ni uko ayo mazi afungiranye bityo ntiyanduze abantu
Urebeye neza muri iki kirahure urabonamo amazi y’isumo ariko mabi.
Ikindi kigaragara ni uko ayo mazi afungiranye bityo ntiyanduze abantu
Abana bo muri Green Hills bashushanyije ifoto yerekana President wa Repubulika Paul Kagame ahabwa igihembo cyo  guteza imbere ibikorwa remezo mu Rwanda ndetse n'uruhare agira mu iterambere ry'Africa
Abana bo muri Green Hills Academy  bashushanyije ifoto yerekana President wa Repubulika Paul Kagame ahabwa igihembo cyo guteza imbere ibikorwa remezo mu Rwanda ndetse n’uruhare agira mu iterambere ry’Africa
Berekanye uko Murandasi ikora mu guhererekanya amakuru ku migabane yose y'Isi
Berekanye uko Murandasi ikora mu guhererekanya amakuru ku migabane yose y’Isi
Ubwiza bw'abatuye Africa bugaragarira mu bintu byinshi harimo imisatsi yabo, imirimbo yo ku mutwe no ku maboko
Ubwiza bw’abatuye Africa bugaragarira mu bintu byinshi harimo imisatsi yabo, imirimbo yo ku mutwe no ku maboko n’ibindi
Abashyitsi bari baje kureba ubuhanga bw'aba bana mu gukora ubukorikori
Abashyitsi bari baje kureba ubuhanga bw’aba bana mu gukora ubukorikori

Innocent  ISHIMWE 

UM– USEKE

3 Comments

  • Rwanda oyeeeeee

  • Nitwa claude,ninjye wahimbye iriya mitako ikoze mu bishishwa by’amagi.In fact,art yanjye ishingiye mu gukoresha ibyo abantu baba bataye nkabikoramo imitako yo mu mazu ndestse n’imitako aabantu bambara nk’amaherena urunigi n’ibindi. Si amagi gusa ahubwo hari n’ibindi byinshi numeroo yanjye ni 0788694269 na 0726270952 ku baba bashaka kumenya iby’isumbuyeho ku bijyanye na art yanjye cyangwa abashaka kwiga art.murakoze cyane

  • YES CLAUDE, COURAGE MAN, UZI UBWENGE

Comments are closed.

en_USEnglish