Digiqole ad

Abana bo mu mihanda bavamo abakinnyi b’ibihangange- Ndayisaba Fabrice

 Abana bo mu mihanda bavamo abakinnyi b’ibihangange- Ndayisaba Fabrice

Ndayisaba Fabrice ukiri urubyiruko arashaka kugabanya umubare w’abana bo mu muhanda

Kicukiro- Ndayisaba Fabrice Foundation yihaye intego yo kugabanya umubare w’abana bo mu mihanda binyuze mu mikino. Imbogamizi bahanganye nazo muri iyi gahunda bizeye ko zizavaho vuba.

Ndayisaba Fabrice ukiri urubyiruko arashaka kugabanya umubare w'abana bo mu muhanda
Ndayisaba Fabrice ukiri urubyiruko arashaka kugabanya umubare w’abana bo mu muhanda

Kuri uyu wa kane tariki 29 Ukuboza 2016 nibwo umuryango udaharanira inyungu ‘Ndayisaba Fabrice Foundation’ ukorera kuri stade ya Kicukiro watangije umushinga wo kugabanya abana bo mu mihanda binyuze mu mikino by’umwihariko umupira w’amaguru.

Uyu muryango ujya hirya no hino mu mihanda y’umujyi wa Kigali ugatarura abana babyifuza, bagahabwa ibyo kurya bagashyirwa mu ikipe y’umupira w’amaguru yiswe NFF Future Boys ikorera imyitozo mu buryo buhoraho muri IPRC Kigali.

Ndayisaba Fabrice Foundation yatangiranye abana bake ariko bazana bagenzi babo ubu ikipe imaze kuzura abana 21. Nkuko Umuseke wabitangarijwe na Ndayisaba Fabrice washinze uyu muryango, aba bana bavanywe mu mihanda ubu bari gurwamo abakinnyi b’Amavubi b’ahazaza.

“Kubaka igihugu abantu babikora mu mpande zitandukanye. Umuryango wacu natwe turashaka kubaka igihugu tugabanya umubare w’abana bo mu mihanda. Mu gihe gito tumaze kuzuza ikipe y’umupira w’amaguru yitoza bihoraho kandi harimo abagaragaza impano bashobora no kuzafasha ikipe y’igihugu.” – Ndayisaba Fabrice bita Eto’o

Uyu muyobozi wa NFF yakomeje abwira Umuseke ko imbogamizi bahanganye nazo ari nyinshi ariko aho gutuza abo bana niyo ihangayikishije.

“Turi umuryango wifuza gufasha ariko udafite ubushobozi bwinshi. Dushobora kubona icyo kugaburira abana mu buryo bworoheje ku rwego rwacu ariko kubona amacumbi yo kubatuzamo biragoye. Abagiraneza biteguye gufata abana batugane bizadufasha.”

Ubwo Umuseke wasuraga iyi kipe y’abana bakuwe mu mihanda, yatsinze ikipe y’abana bafite imiryango basanzwe muri Ndayisaba Fabrice Foundation ibitego 3-0.

Umwe mu batoza ba Ndayisaba Fabrice Foundation ajya gutarura aba bana mu mihanda itandukanye muri Kigali
Umwe mu batoza ba Ndayisaba Fabrice Foundation ajya gutarura aba bana mu mihanda itandukanye muri Kigali
Batangiye ikipe y'umupira w'amaguru ikorera imyitozo muri IPRC Kigali
Batangiye ikipe y’umupira w’amaguru ikorera imyitozo muri IPRC Kigali
Bavanwa mu mihanda bagahabwa amafunguro meza ariko aho gucumbika haracyari imbogamizi
Bavanwa mu mihanda bagahabwa amafunguro meza ariko aho gucumbika haracyari imbogamizi
Ikipe yabo imaze gukomera
Ikipe yabo imaze gukomera
NFF Future Boys FC bifotozanya na Ndayisaba Fabrice wabataruye
NFF Future Boys FC bifotozanya na Ndayisaba Fabrice wabataruye
NFF isanganywe centre yigisha abana umupira w'amaguru ifite n'umutoza uri iburyo
NFF isanganywe centre yigisha abana umupira w’amaguru ifite n’umutoza uri iburyo
Umupira w'amaguru ubarinda n'ibiyobyabwenge
Umupira w’amaguru ubarinda n’ibiyobyabwenge
Nubwo baba mu buzima bubi ariko bagaragaza impano ya ruhago
Nubwo baba mu buzima bubi ariko bagaragaza impano ya ruhago

Roben NGABO

UM– USEKE

en_USEnglish