Digiqole ad

Abasaga 10000 bamaze kuzira umutingito

Japan – Amakuru atangazwa n’igipolisi cy’Ubuyapani aravuga ko abantu basaga ibihumbi icumi bamaze guhitanwa n’umutingito ukabije wibasiye icyo gihugu, nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru La Libération

Nyuma y’imisi ibiri Ubuyapani bwibasiwe n’umutingito ukomeye cyane, ubu impungenge zivanze n’ubwoba ni nyinshi ku hantu habiri hari inganda zikorerwamo ibijyanye n’ingufu za kirimbuzi mu mujyi wa Fukushima, mu birometero 250 mu majyaruguru y’umurwa mukuru Tokyo. Aha huntu ngo hakaba hibasiwe n’ubukonje bukabije.

Abaturage babuze aho berekeza
Abaturage babuze aho berekeza

Habayeho guturika k’uruganda rw’ingufu za kirimbuzimu mu mujyi wa Fukushima n°1. Igisenge n’inkuta z’ahari imashini bikaba byirundumuriye hasi.

Igihangayikishije cyane ni uko ibyago byo kwanduzwa n’ubwo burozi ( La radioactivité) biri ku kigero cyo hejuru abaturage bakaba basabwe kuguma aho bari kugira ngo batandura. Iyi mpanuka ngo iri ku gipimo cya kane ku rwego rufite ingazi zirindwi.

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru Leta y’Ubuyapani ikaba yemeye noneho ko ikindi kimashini na cyo kigaragaza ibimenyetso byo gusandara.

Imibare ubu irasaga ibihumbi icumi, ariko ishobora kwiyongera kuko ibihumbi 9500 by’abantu baburiwe irengero, cyane cyane ku cyambu cya Minamisanriku. Amakuru ava mu gipolisi cyaho aravuga ko abantu barenga ibihumbi icumi baba baraguye mu mutingito uvanze na tsunami byashegeshe Intara ya Miyagi, yegereye cyane ahabereye umutingito.

Kugeza ubu ubutabazi bwihutirwa bukaba bukorwa n’abasirikare b’Ubuyapani, Amerika ndetse n’uburayi nabo bakaba baari kwegeranya ubufasha ngo batabare Ubuyapani.

HATANGIMANA Ange Eric

Umuseke.com

 

en_USEnglish