Digiqole ad

Abakuru b’ibihugu bitandukanye barimo na Béchir bitabiriye umuhango w’irahira rya Deby

Abakuru b’ibihugu bitandatu by’Afrika barimo na Omar El-Béchir wa Sudani ushakishwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (CPI), basesekaye kuri iki cyumweru I N’djamena bitabiriye umuhango wo kurahira wa presida wa Tchad Idriss Deby Itno,wongeye gutorerwa kuyobora iki gihugu mu kwezi kwa kane 2011.

Perezida wa Tchad Bwana Idriss Déby (Photo internet)
Perezida wa Tchad Bwana Idriss Déby (Photo internet)

Omar El-Béchir yageze ku kibuga cy’indege  saa munani ku isaha ngengamasaha (GMT),yakirirwa na mugenzi we wa Tchad wanakiriye Presida wa Centre Africa  François Bozizé; uwa Benin Boni Yayi, uwa Niger Mahamadou Issoufou, uwa Senegal Abdoulaye Wade, hamwe n’uwa Burkina faso Blaise Compaoré.

Abandi bakuru b’ibihugu bakaba bari bategerejwe ku mugoroba wo ku cyumweru no ku wa mbere mu gitondo  mu muhango w’irahira uri bube ahagana mu ma saa sita.

Presida Deby yongeye gutorerwa kuyobora Tchad mu matora yabaye ku wa 25  mata 2011 ku majwi 85,59%, aya matora akaba ataritabiriwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi; presida Deby wageze ku butegetsi akoze coup d’etat mu 1990, agiye kuyobora manda ye ya kane izamara imyaka itanu nyuma y’izindi yatorewe mu 1996, 2001, 2006 mu matora yabaga atavugwaho rumwe n’abamurwanya.

Kuva muri Mutarama 2010, Tchad na Sudani biyemeje kubyutsa umubano mwiza nyuma y’imyaka itanu y’intambara z’urudaca hagati y’inyeshyamaba zabaga zishyigikiwe na buri gihugu. Kugeza ubu umubano w’ibi bihugu byombi ukaba umeze neza.

Ibi bihugu byombi byashyizeho itsinda bihuriyeho rigenzura imipaka yabyo binirukana abakuru b’inyeshyamba barwanyaga ubutegetsi bwa buri gihugu.

Omar El-Béchir akaba ashakishwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (CPI) kubera ibyaha bya genocide, ibyaha byibasiye inyokomuntu hamwe n’ibyaha by’intamabara byabaye mu ntara ya Darfour. Kuba yahagarikwa byakorwa ku bushake bw’igihugu yaba yagiyemo.

Béchir Akaba Atari ubwambere agiye muri iki gihugu kuko mu kwezi kwa karindwi 2010 yagiye I N’Djamena mu nama y’umuryango w’ibihugu bituriye ku butayu bwa Sahara (Cen-Sad) byanamaganye manda zo guta muri yombi Omar el-Béchir zasohowe na CPI.

Tubibutse ko U Rwanda ruza guhagarariwa na Nyakubahwa Minisitiri w’intebe Bernard Makuza.

Intamabara yo mu ntara ya Darfour imaze imyaka irindwi imaze guhitana abantu ibihumbi 300 nk’uko ONU ibitangaza naho leta ya Sudani yo ikavuga ko yahitanye abantu ibihumbi 10 gusa, ikanavana mu byabo abagera kuri miliyoni 2,7.

Umuseke.com

 

4 Comments

  • mijye muva kubazu bashyizeho ruriya rukiko kubanyafurika , kuki badafunga bariya bo muri isiraheri birirwa bica bariya barabu?igihe kirageze ngo ziriya manda zabarugigana abanyafurica ntibazihe agaciro? vive mugabe ubasha gukora ibintu byananiye abandi baprezida bomuri africa babaye bwoba fc, vive kadafi,,

  • ruriya rukiko ni igikangisho ku b’abanayafrika,ariko ikimaze kugaragara ni uko nta gaciro rufite bitewe n’uko rwakiyambuye aho usanga rukoreshwa n’ibihugu by’ibihangange

  • uyu mupresida wa tchad ndamwibuka i kigali mw’irahira rya presida kagame,kujya kumushyigikira ni ugushimangira umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi

  • Ni byiza ariko bajye bibuka ko nyuma yo kuva kubutegetsi kwabo ababasimbuye baba basa n’aho batangiye bushya byaba byiza bagiye bagira igihe bamara bakaburekura, bityo hakaba hari abandi bitegura guteza igihugu imbere. Ibitari ibyo ubukene n’intambara bizaba akarande mu bihugu bitaratera imbere.

Comments are closed.

en_USEnglish