Digiqole ad

Abakozi bazakorera DASSO mu Karere ka Gicumbi, Rwanda – NTARENGWA: 04/04/2014

Abakozi bazakorera DASSO mu Karere ka Gicumbi, Rwanda – NTARENGWA: 04/04/2014

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi buramenyesha abantu hose babyifuza ko Akarere ka Gicumbi gashaka gutanga akazi k’abakozi bazakorera Urwego Rwunganira Ubuyobozi bw’Akarere mu Gucunga Umutekano “DASSO”.

lbisabwa kuri iyo myanya ni ibi bikurikira:

  • Kuba ari umunyarwanda;
  • Kuba abishaka;
  • Kuba afite nibura imyaka 18 y’amavuko kandi atarengeje imyaka mirongo itatu n’itanu (35) y’amavuko cyangwa kuba atarengeje imyaka 45 y’amavuko ku muntu ufite uburambe mu gucunga umutekano nibura bw’imyaka 5;
  • Kuba ari indakemwa mu mico no mu myifatire;
  • Kuba atarigeze akatirwa burundu igihano cy’igifungo cy’amezi atandatu (6) gusubiza hejuru;
  • Kuba atarirukanwe burundu ku kazi ko mu butegetsi bwa Leta;
  • Kuba afite impamyabumenyi y’amashuri nibura atandatu (6) yisumbuye cyangwa amashuri nibura atatu (3) yisumbuye n’uburambe bw’imyaka nibura 5 mu gucunga umutekano ;
  • Kuba afite ubuzima bwiza n’intege zibashije imirimo ya “DASSO

Uburyo bwo gusaba akazi :

Kuzuza ifishi isaba akazi iboneka ku rubuga twa interineti rwa Komisiyo y’abakozi ba Leta no mu Bunyamabanga Rusange bw’Akarere ka Gicumbi. Iyi fishi igomba guherekezwa na fotokopi y’impamyabumenyi, fotokopi y’indangamuntu. Dosiye isaba akazi igomba kuba yageze mu bunyamabanga rusange bw’Akarere ka Gicumbi bitarenze ku wa04/04/2014 saa cyenda za ku mwanywa (15h00).

Bikorewe i Gicumbi ku wa 20/03/2014


BYIRINGIRO Fidèle

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gicumbi

en_USEnglish