Digiqole ad

Abakozi ba AIRTEL RWANDA bateye ibiti muri Gasabo

Abakozi ba AIRTEL –Rwanda bateye ibiti 1800 mu Karere ka Gasabo, mu Murenge Gikomero. Iki gikorwa cyabaye ku wa gatanu ushize cyari gifite insanyamatsiko igira iti: “Nsa n’icyatsi”(I am Green) ni kimwe mu bikorwa Airtel yateguye  byo gufasha abaturage kubaho neza binyuze mu kugera ko ntego z’Ikinyagihumbi Millenium Development Goal 7.

Umwe mu bakozi ba Airtel atera igiti
Umwe mu bakozi ba Airtel atera igiti

Ibiti babiteye ku nkombe z’ikiyaga cya Muhazi  kandi bibanze mu gutera ubwoko bw’igiti cya Gereveriya kuko ngo iki giti kihanganira isuri kandi kigafata ubutaka. Gereveriya kandi ibasha n’ibihingwa nk’Ikawa n’Icyayi.

Umuyobozi wa Airtel Rwanda Teddy Bhullar yagize ati: “Ubu twiyemeje kubungabunga ubucuruzi bwacu ariko tukanatanga umusanzu wacu mu bikorwa by’iterambere ry’abaturage.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gikomero, Jonas Shema, yashimiye umusanzu bahawe na Airtel kandi ashima ko bawutanze babikuye ku mutima.

Abakozi bateye ibiti bashishikaye kandi babovanye ku mutima
Abakozi bateye ibiti bashishikaye kandi babivanye ku mutima
Umuyobozi mukuruwa Airtel-Rwanda Bhullar afatanya n'abakozi gutera ibiti
Umuyobozi mukuruwa Airtel-Rwanda Bhullar afatanya n’abakozi gutera ibiti
Shema uyobora Gikomero ashimira abashyitsi
Shema uyobora Gikomero ashimira abashyitsi

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • nibyiza ibyo bakoze n’ibyigiciro gusa icyo nenga nuwo mukozi wa airtel wateraga igiti yampaye Ga zo muntoki, ubu se tuvuge ko kuva abayeho atigeze atoba n’urwondo? ubwo n’ubwirasi umuntu nkuriya no kumubanaho care biba bigoye, azisubireho.

Comments are closed.

en_USEnglish