Digiqole ad

Abakora ‘envelopes’ zipfunyikwamo ibicuruzwa bavuga ko batabona ibikoresho

 Abakora ‘envelopes’ zipfunyikwamo ibicuruzwa bavuga ko batabona ibikoresho

Abagore bo muri cooperative ‘Tsinda ubukene’ bavuga ko badapfa kubona ibikoresho byo gutunganyamo utu dukapu dupfunyikwamo ibicuruzwa

Ku bufatanye bw’uturere twose n’inganda na koperative zitunganya ibyo bapfunyikamo (envelope) ibicuruzwa, bari mu bukangurambaga bwo guca burundu ikoreshwa ry’amasashi ya ‘plastique’ yangiza ibidukijije. Abafite inganda zikora ‘envelope’ zemewe bavuga ko kubona ibyo gukoresha bitaborohera kuko uruganda rubitunganya muri Afurika ari rumwe gusa.

Abagore bo muri cooperative 'Tsinda ubukene' bavuga ko badapfa kubona ibikoresho byo gutunganyamo utu dukapu dupfunyikwamo ibicuruzwa
Abagore bo muri cooperative ‘Tsinda ubukene’ bavuga ko badapfa kubona ibikoresho byo gutunganyamo udukapu dupfunyikwamo ibicuruzwa

Mu rwego rwo kubungabunga no kurengera ibidukikije, kuva mu mwaka wa 2005, Leta y’u Rwanda yahagaritse burundu ikoreshwa ry’amasashi ya plastic biza no kwemezwa mu itegeko ryasohotse muri 2008 rikumira ikoreshwa n’iyinjizwa  ry’amasashi mu gihugu.

Binyujijwe mu bukangurambaga butandukanye, Leta y’u Rwanda ikomeje guhangana na bamwe mu bacuruzi bagipfunyika mu masashi ya plastic.

Umuyobozi Mukuru wungirije mu kigo cy’Igihugu cyo kubungabunga ibidukikije REMA, Coletha Ruhamya avuga ko uretse kuba yarangizaga ibidukikije, amasashi yaanateraga umwanda mu mugi mu gihe Kigali.

Uyu muyobozi uvuga ko ubu hari inganda zitunganya ibyo gupfunyikamo bitagira ingaruka, anavuga ko ibi bikoresho (envelopes) biba bigaragara neza kurusha ibyapfunyikwagamo mbere nk’amasashi y’umukara yigeze kujya akoreshwa.

Inganda n’amashyirahamwe akora ibi bikoresho yanasuwe kuri uyu wa Kane bakirije REMA imbogamizi bahura na zo mu mikorere yabo nko kutabona ibikoresho.

Uruganda ruzwi nka SRB Investment Rwanda Ltd rutunganya ibyo gupfunyikamo ruri mu basuwe na REMA rutangaza ko rutabasha guhaza abarugana.

Nteziyaremye Berchaire uyobora uru ruganda rutunganya ‘envelopes’ zitangiza ibidukikije avuga ko ibikoresho basanzwe bakoresha babitumiza muri Brazil cyangwa mu Burusiye bityo bikabageraho bitinze ndetse bonahenze.

Uyu rwiyemezamirimo utanga icyifuzo, avuga ko imirimo yabo yakoroha mu gihe nibura mu Rwanda hatangizwa uruganda rutunganya ibikoresho biwi nka ‘Ruro’ byifashisha mu gukora ibyo gupfunyikamo (envelope).

Nteziyaremye uvuga ko ku mugabane w’Afurika habarizwa uruganda nk’uru rumwe gusa rubarizwa muri Tanzania, avuga ko uru ruganda na rwo rutabasha guhaza isoko ari nay o mpamvu bo batumiza mu bindi bihugu.

Agaragaza ko uruganda nk’uru ruramutse rubonetse mu rwanda rwaziba icyuho gihari ndetse rugatuma intego yo guca amasashi burundu igerwaho.

Ati “…Ruramutse rugeze mu Rwanda byatuma tubasha guhaza abaguzi bacu aho bari hose, bikaba byanatuma amasashi acika burundu kuko Abanyarwanda barushaho kujya babona envelopes ku giciro kiri hasi kurushaho.”

Kaperative y’abagore bahoze bacuruza ku gataro izwi nka ‘Tsinda ubukene’ ikora udukapu bahahiramo na yo yasuwe  na bo bagaragaje imbogamizi yo kubona ibikoresho.

Aba bagore banaboneyeho gusaba REMA kubongerera igishoro no kubona aho gukorera hisanzuye kuko aho bakorera basa nk’abatinyagambura.

Umuyobozi Mukuru wungirije mu kigo cy’Igihugu cyo kubungabunga ibidukikije REMA, Eng.Coletha Ruhamya avuga ko uru ruzinduko rugamije kwibutsa Abanyarwanda ko gukoresha amasashi ya plastic bibujijwe.

Uyu muyobozi wanyuranyije n’ibyatangajwe n’abatunganya envelope, yavuze ko hashyizweho uburyo bwo kunganira izi nganda burimo gukoresha impapuro ziba zakoreshejwe mu biro.

uruganda ruzwi nka SRB investiments Rwanda LTD ngo batumiza ibikoresho muri Brazil
uruganda ruzwi nka SRB rutunganya envelopes zimenyerewe gukoreshwa muri Kigali
mu ruganda rwa SRB Investiment Rwanda LTD rukora inverope mu rwanda
mu ruganda rwa SRB Investiment Rwanda LTD rukora envelope mu rwanda
SRB Investment Rwanda Ltd itunganya envelope ivuga ko itumiza ibikoresho muri Brazil
SRB Investment Rwanda Ltd itunganya envelope ivuga ko itumiza ibikoresho muri Brazil

Josiane UWANYIRIGIRA
Umuseke.rw

 

1 Comment

  • Umuntu ashaka kwikorera umushinga uciritse nihe mu Rwanda yakura ibipapuro bikorwamo envelope ra, mumfashe

Comments are closed.

en_USEnglish