Abakobwa bigishijwe ko kujya mu mihango bitagombye kubatera ipfunwe
Abakobwa bari bateraniye mu rusengero Ijambo ry’ubuzima ruri mu Gatsata mu karere ka Gasabo, babwiwe ko kujya mu mihango atari igisebo ahubwo ko ari ibintu bisanzwe batagombye gufata nk’igisebo.
Kiriya gikorwa cyateguwe n’umuryango utagengwa na Leta, Girl Child Network (GCN) mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kujya imugongo(mu mihango y’abakobwa n’abagore bataracura) uba ku italiki ya 28, Gicurasi buri mwaka.
Mutoni Yvonne ukuriye uyu muryango yabwiye abari aho ko uyu munsi mpuzamahanga washyizweho kugira ngo abakobwa n’abagore bahure baganire ku ngorane bahura nazo iyo bari mu mihango bityo bose bagire imyumvire imwe ku buryo babyitwaramo.
Ati: “ Uyu munsi ni uw’abakobwa n’abagore kugira ngo baganire ku mbogamizi bahura nazo mu gihe cy’imihango bityo bungurane ibitekerezo kucyakorwa ngo batagirwaho ingaruka no kutamenya uko babyitwaramo.”
Ikindi cyagarutsweho ni uko n’abagabo bagomba kujya birinda gushaka kubonana n’abagore babo mu gihe bari imugongo, basabwa kuzajya bibihanganira kandi bakamenya ko muri kiriya gihe abagore bamwe bahura n’ububabare cyangwa ibindi bibazo byihariye.
Ababyeyi bakuze bari muri iki gikorwa bagiriye abana b’abakobwa inama yo kujya bakoresha Cotex kandi bakirinda kuzijugunya aho babonye hose.
Umwe mu babyeyi yagize ati: “Nihagira uhura n’ikibazo cyo kubura Cotex ajye akoresha agatambaro gafite isuku, gafuze kandi gateye ipasi kugira ngo udukoko tutangiza imyanya myibarukiro ye.”
Umwe mu bakobwa bariho witwa Ange Uwayisenga yabwiye Umuseke ko igihe cy’imihango kitakimutera ubwoba ahubwo ko ubu yamenye kubyitwaramo neza akagira isuku kandi ngo n’ababyeyi be bamuba hafi.
Mutoni Yvonne yabwiye Umuseke ko uyu munsi mpuzamahanga wo kujya imugongo watangijwe muri 2013 ariko ko mu Rwanda watangiye kwizihizwa muri 2014.
Yasabye inzego za Politiki zirebwa n’ubuzima bw’abakobwa kujya baborohereza mu bikorwa bya GCN kugira ngo ibashe kugera no mu cyaro kuko ngo ariho hari ibibazo by’abakobwa kurusha mu mijyi.
Kuri we ngo akazi bakora kabereyeho gufasha Leta kugera ku nshingano zayo bityo ngo bajye boroherezwa kugera kuri izi nshingano zifitiye abanyarwanda akamaro.
NIZEYIMANA Jean Pierre
UM– USEKE.RW
2 Comments
nabonye ari dukobwa twiza tuu!
Isuku ningombwa mu giihe umugoreari mumihango. Ndumva uyu munsi mpuzamahanga ukwiriye kuzajya wizihizwa muguhugu hose kugirango bivaneho kwitinya ari kubakobwa cg abagore. Bagabo namwe birabareba!! Nimufashe abagore igihe bari mumihango!
Comments are closed.