Digiqole ad

Abakinnyi 11 beza muri Cecafa Kagame Cup 2014

Nyuma y’uko irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2014 rirangiye ,Umuseke ugendeye ku buryo abakinnyi bagiye bitwara muri iri rushanwa, watoranyije ikipe y’abakinnyi 11 birushanwa rya CECAFA Kagame Cup.
Ikipe ya 4-4-2:

Umuzamu:

Magoola Salim Omar (Al Mareikh)
Ba myugariro:

Nizigiyimana Kalim (Rayon Sports)
Ayman Said Mohamedi ( El-Mereihk)
Nshutinamagara Ismael Kodo (APR FC)
Serge Wawa Pascal ( El-Mereihk)
Abo Hagati :

Mugiraneza Jean Baptiste (APR FC)
Mutuyimana Musa (Police FC)
Tuyisenge Jacques (Police FC)
Ndayisenga Fuadi (Rayon Sports)
Abasatira :

Traore Mohamedi (Al Mereikh)
Umony Brian (KCCA)
Umutoza : Casa Mbungo Andre

Umuzamu: Magoola Salim Omar Umenyazamu w’ikipe ya El-Mereihk, akomoka muri Uganda ni umwe mubazu bitwaye neza afasha ikipe ye gutwara iki gikombe, ni n’umwe mu bazamu bacye bagiye bahemberwa kuba umukinnyi w’umukino muri iri rushanwa.
Ba myugariro:

Nizigiyimana Kalim bita Makenzi ukinira ikipe ya Rayon Sports yagaragaje ubuhanga mu mikino ikipe ye yakinnye ku ruhande rwe rw’iburyo inyuma yakinagaho ntakibazo higeze hagira kigaragara.

.Ayman Said Mohamedi ni umwe mu bakinnyi bitwaye neza kuruhande rw’imoso rw’inyuma muri iri rushanwa ni umukinnyi w’ikipe ya El-Mereihk.
.Nshutinamagara Ismael bita Kodo myugariro w’ikipe ya APR FC yagaragaje ubunararibonye muri iri rushanwa kuburyo bumwemerera kuba yaza mu ikipe y’abakinnyi 11 b’ irushanwa.
Serge Wawa Pascal umunya Cote d’Ivoire ukinira ikipe ya El-Mereihk nawe n’umwe mu bakinnyi bitwaye neza mu ruhande rw’ubwugarizi, hagati muri ‘defense we na Kodo berekanye ko babishoboye.

Abakinnyi bakina Hagati:

Mugiraneza Jean Baptiste bita Migi ukinira ikipe ya APR FC ni umwe mu bakinnyi bagaragaje ubuhanga n’ubunararibonye muri iri rushanwa ku buryo mu gufasha APR FC kugera ku mukino wa nyuma.
Mutuyimana Musa kapiteni w’ikipe ya Police FC ni umukinnyi mwiza mu kibuga hagati kuri bamwe bakina inyuma y’abataka urebye uburyo yitwaye muri iyi CECAFA ndetse yagiye anahembwa nk’umukinnyi wahize abandi mu mikino inshuri zirenze imwe. Ni umuhanga ku mupira ku buryo bubonekera buri wese.

 

Tuyisenge Jacques, akinira ikipe ya Police FC,  nawe ni umwe mu bakinnyi bigaragaje cyane bidasubirwaho muri iri rushanwa ku ruhande rw’iburyo mu basatira hagati aho bakunze kwita kuri karindwi ntiwamusiga muri11 b’iri rushanwa.
Ndayisenga Fuadi Kapiteni w’ikipe ya Rayon sport ni umwe mu bakinnyi beza muri iri rushanwa. Yahembwe inshuro eshatu nka ‘Man of the match’ nubwo ikipe ye yaviriyemo muri 1/4.

 

Abakinnyi Basatira :

Umony Brian rutahizamu w’ikipe ya KCCA nta gushidikanya ko yajya muri 11 beza. Niwe irushanwa rirangiye afite ibitego byinshi (5).

 

Traore Mohamedi umukinnyi w’umunya Mali rutahizamu ukomeye  w’amacenga menshi ukinira ikipe ya Al-Mereihk ni umwe mu bakinnyi. Afatanyije na Umony imbere baca ibintu.

Umutoza tubona wahize abandi wahabwa iyi kipe ni Casambungo Andre, tugendeye ku buryo yitwaye muri iri rushanwa yitabiriye bwa mbere.

 

Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish