Digiqole ad

Abakinnyi 11 Amavubi ashobora kubanzamo imbere ya Tanzania

 Abakinnyi 11 Amavubi ashobora kubanzamo imbere ya Tanzania

Manzi Thierry azaba ari mu bayoboye umutima wa ba myugariro

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yakoze imyitozo ya nyuma i Kigali yitegura Taifa Stars ya Tanzania mu mukino wo gushaka itike ya CHAN 2019 izabera muri Kenya. Mu bakinnyi 18 umutoza Antoine Hey yatangaje azajyana i Mwanza higaragajemo 11 ashobora kubanza mu kibuga.

Antoine Hey afitiye ikizere abasore azabanza mu kibuga
Antoine Hey afitiye ikizere abasore azabanza mu kibuga

Kuri uyu wa gatandatu tariki 15 Nyakanga 2017  nibwo Amavubi y’u Rwanda azahangana na Taifa Stars ya Tanzania y’abakina imbere muri shampiyona z’ibi bihugu. Umukino uzabera kuri stade ya ‘Chama cha Mapinduzi Kirumba’ iri mu mujyi wa Mwanza.

Abasore b’u Rwanda batozwa na Antoine Hey yungirijwe na Mashami Vincent na Higiro Thomas bakoze imyitozo ya nyuma kuri stade Amahoro ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu, ari 21 biyongeraho Emery Bayisenge uri kubafasha imyitozo.

Nyuma yay’iyi myitozo bagabanyijwe hasigara 18 bazajya muri Tanzania. Gusa abasigaye bazaguma mu mwiherero kuko umukino wo kwishyura uzaba nyuma y’icyumweru kimwe.

Nubwo bigaragara ko muri uyu mukino Antoine Hey azakoresha ba myugariro batatu, abo hagati bane nab a rutahizamu batatu, yanze kugira icyo atangaza ku buryo bw’imikinire ‘Systeme’ azakoresha.

“Ikipe yose imeze neza. Tugitangira umwiherero twasanze hari bamwe mu bakinnyi batakaje imbaraga z’umubiri kuko amakipe yabo yari amaze iminsi atari mu marushanwa. Ariko byose twabyitayeho ubu bameze neza. Twiteguye neza muri rusange gusa sinagira icyo mvuga kuri ‘systeme’ nzakoresha muri uyu mukino kuko naba norohereje akazi umutoza wa Tanzania.”

Abakinnyi bashobora kuzabanza mu kibuga nkuko bigaragara mu myitozo y’uyu mutoza;

Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ (c), Rucogoza Aimable Mambo, Manzi Thierry, Aimable Nsabimana, Iradukunda Eric, Imanishimwe Emmanuel, Yannick Mukunzi, Bizimana Djihad, Mico Justin, Savio Nshuti Dominique na Mubumbyi Bernabe.

11 ba yafashe umwanya munini abasobanurira agaciro k'umukino
11 ba yafashe umwanya munini abasobanurira agaciro k’umukino
Bakame niwe uzayobora bagenzi be
Bakame niwe uzayobora bagenzi be
Amavubi azakina umukino wiganjemo kugarira, bacungire kuri counter attacks n'imipira y'imiterekano ishobora kubyara ibitego by'umutwe
Amavubi azakina umukino wiganjemo kugarira, bacungire kuri counter attacks n’imipira y’imiterekano ishobora kubyara ibitego by’umutwe
Thomas Higiro, Mashami Vincent na Antoine Hey nibo bazayobora Amavubi mu gushaka itike ya CHAN2019
Thomas Higiro, Mashami Vincent na Antoine Hey nibo bazayobora Amavubi mu gushaka itike ya CHAN2019
Muhire Kevin nubwo ari mu bihe byiza ashobora kubanza ku ntebe y'abasimbura
Muhire Kevin nubwo ari mu bihe byiza ashobora kubanza ku ntebe y’abasimbura
Manzi Thierry azaba ari mu bayoboye umutima wa ba myugariro
Manzi Thierry azaba ari mu bayoboye umutima wa ba myugariro
Iradukunda Eric na Muhire Kevin mu myitozo ya nyuma i Kigali
Iradukunda Eric na Muhire Kevin mu myitozo ya nyuma i Kigali
Guhanganira imyanya byatumye imyitozo ya nyuma ikoreshwamo imbaraga nyinshi
Guhanganira imyanya byatumye imyitozo ya nyuma ikoreshwamo imbaraga nyinshi
Emery Bayisenge yakoranye n'abandi ariko ntibazajyana i Mwanza
Emery Bayisenge yakoranye n’abandi ariko ntibazajyana i Mwanza
Kuri uyu wa kane nibwo bafata indege ijya muri Tanzania
Kuri uyu wa kane nibwo bafata indege ijya muri Tanzania

Roben NGABO

UM– USEKE

3 Comments

  • Gisiga Emmery Bayisenge ni ukwica ikipe y’igihugu.

    • syeee ni mesiya c!

    • ntabwo bamutwara kuko bajyanye abakinnyi bakinira imbere mu gihugu kandi we akina muri Maroc.Niko amategko ya CHAN ategeka

Comments are closed.

en_USEnglish