Digiqole ad

Abakina Karate bitegura imikino Olempike bazafashwa na Ambassade y’Ubuyapani

 Abakina Karate bitegura imikino Olempike bazafashwa na Ambassade y’Ubuyapani

Ambassadeur w’UbuyapaniTakayuki Miyashita yijeje u Rwanda ubufasha

Harabura imyaka itatu ngo imikino Olempike itangire i Tokyo mu Buyapani. Ni igihe cyiza ngo amakipe y’u Rwanda atangire kwitegura gushaka itike y’iyi mikino.  Ambassade y’Ubuyapani yemeye gufasha muri byose ikipe ya Karate y’u Rwanda ngo izitabire iyi mikino.

Ambassadeur w’UbuyapaniTakayuki Miyashita yijeje u Rwanda ubufasha
Ambassadeur w’UbuyapaniTakayuki Miyashita yijeje u Rwanda ubufasha

Kuva tariki 24 Nyakanga kugera tariki 9 Kanama 2020 i i Tokyo mu Buyapani hazateranira ibihumbi by’abakinnyi n’abakunzi b’imikino irenga 55. Iyi mikino yiyongereye iva kuri 47 yakinwe i Rio de Janeiro muri Brazil muri 2016.

Imikino umunani yiyongereye muri ‘Jeux Olympiques’ ya 2020 harimo na Karate. Byatumye Ambassade y’Ubuyapani ihiga gufasha ikipe y’igihugu y’u Rwanda kwitegura neza byatuma ibona itike y’iyi mikino izabera mu Buyapani.

Umuseke wabitangarijwe na ambassadeur w’Ubuyapani mu Rwanda Takayuki Miyashita agira ati:

“Twishimira cyane iterambere ry’umukino wa Karate mu Rwanda kuko ubu dufite abarenga ibihumbi bitatu by’abakinnyi ba Karate mu Rwanda. Twishimira kandi imikoranire yacu n’Ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda. Tuzakomeza imikoranire kandi tubijeje ubufasha bwose mu gutegura ikipe yitegura imikino Olempike ya 2020 izabera iwacu.”

Miyashita yabitangaje nyuma yo gusoza shampiyona y’u Rwanda iterwa inkunga urwego ayobora rutera inkunga. Bituma yitwa ‘Karate Ambassador’s Cup’. Shampiyona yegukanywe na; ZEN Karate Do y’i Rubavu mu bagabo na Okinawa Gatsibo mu bagore.

Mu bagabo ZEN Karate Do y’i Rubavu niyo yahize abandi
Mu bagabo ZEN Karate Do y’i Rubavu niyo yahize abandi
na Okinawa Gatsibo mu bagore niyo yatwaye igikombe
na Okinawa Gatsibo mu bagore niyo yatwaye igikombe

Roben NGABO

UM– USEKE

1 Comment

  • ferwaka niyo federation isigaye idakora bisubireho

Comments are closed.

en_USEnglish