Digiqole ad

UCORIBU igiciro gito cy’umuceri

Gikonko: Ingorane z’ibiciro ku banyamuryango ba UCORIBU

Abahinzi b’umuceri bo mu turere twa Gisagara, Huye na Nyanza two mu ntara y’amajyepfo bibumbiye mu ihuriro UCORIBU barasaba kongererwa igiciro bahabwa ku muceri bavuga ko kiri hasi ugereranije n’ibisabwa mu kuwuhinga, bikaba bituma bakorera mu gihombo.

Bamwe muri aba bahinzi bavuga ko iyo weze bahitamo kuwugurisha n’abandi bantu ku giti cyabo bitewe n’uko baba bari bubahe amafaranga yisumbuye kuyo babona iyo baguriwe n’uruganda, ibi bikaba binyuranije n’amabwiriza ya koperative aho ngo hateganijwe n’ibihano ku munyamuryango ubifatiwemo.

Utazirubanda Theogene, umwe mu bagize UCORIBU twaganiriye yavuze ko kugeza ubu bagurirwa umusaruro wabo n’uruganda rutunganya umuceri rwa Gikonko ku mafaranga 180 cyangwa 160 bitewe n’ubwoko bw’imbuto yawo (imbuto ngufiya n’imbuto ndende). Aya mafaranga ngo akaba ari makeya cyane ugereranije n’ikiguzi cy’ibikorwa byo kuwuhinga no kuwitaho kugeza weze.

Ati “Witegereje uruganda rushobora kuba ari rwo rwungukira ku muceri twe duhinga bakawugura ku mafaranga makeya, ni amafaranga atagendanye na mba n’ingufu n’ibindi tuba twawutanzeho kugeza weze.”

Hejuru yo kugurirwa ku giciro batishimira kubera ko ari gito aba bahinzi bavuga ko batungurwa no kuba iyo bagiye guhaha uyu muceri mu maduka uvuye ku ruganda basanga ibiciro bihanitse aho ngo byikuba inshuro nyinshi ibyo bo bawutangaho.

Mbonirema Jérôme umuhuzabikorwa wa UCORIBU nawe wemeza  ko ibiciro aba bahinzi bagurirwaho biri hasi, avuga ko hakomeje kuganirwa ku buryo hajyaho igiciro cyanyura umuhinzi.

Mbonirema ati “Twabivuganye na komite nshyashya ya UCORIBU ko habaho ku biganiraho ku buryo burambuye n’umufatanyabikorwa dukorana muri sosiyete twashinze yitwa ‘Gikonko rice’ kuko ari yo igura umuceri ngo harebwe uburyo igiciro cyagerageza kunyura umuhinzi.”

Uyu muyobozi kandi anavuga ko iki kibazo gituma umuceri unyerezwa (kugurishwa mu buryo butemewe) bityo bigatuma uwifuzwaga kwinjizwa mu ruganda uba mucyeya.

Kuwa 3 Gicurasi  nibwo habaye umuhango w’ihererekanya bubasha hagati ya komite ngezuzi na nyobozi zicyuye igihe n’izatorewe kuyobora UCORIBU muri manda itaha. Aba bayobozi bakaba batowe mu gihe abanyamuryango batasibye gusaba komite zababanjirije kwita kuri ibi bibazo nyamara n’ubu bikaba bigihari.

Tuvugana na Mushokambere Jean Pierre watorewe kuyobora komite nyobozi  nshya, avuga ko ibibazo by’ibiciro ahanini biterwa n’umusaruro ukunze kuba udahagije. Yagize ati“Turifuza kuzamura tukava kuri toni 6 kuri hegitari tukagera nibura kuri toni 9 kuko nibwo buryo bwonyine buzatuma ibiciro bihama hamwe n’umuhinzi akagurirwa neza.”

Amakoperative 10 y’abahinzi b’umuceri  basaga 17 000 niyo agize ihuriro UCORIBU. Kugeza ubu bakaba bakorera ibikorwa by’ubuhinzi ku buso bungana na hegitari 3 000 mu turere twa Gisagara, Huye na Nyanza two mu cyahoze ari Butare mu ntara y’amajyepfo.

Johnson Kanamugire
Umuseke.com

en_USEnglish