Digiqole ad

Nyaruguru:Abahawe inka barasaba ubufasha

Nyaruguru: Abakene bahawe inka muri gahunda ya Girinka barasaba kunganirwa

Abaturage b’abakene kurusha abandi bahawe inka muri gahunda ya girinka bo mu mirenge itandukanye igize akarere ka Nyaruguru mu ntara y’amajyepfo baratangaza ko bakomeje guhura n’ingorane zo gushobora kwita kuri izi nka. Bavuga ko ku muntu usanzwe ari umukene kurusha abandi mu gace atuyemo gushobora kwita kuri izi nka akenshi usanga ari n’ inzungu zisaba ubushobozi bubarenze bitoroshye. Kubw’aba baturage ngo leta mu kubakura mu bukene ikwiye kubunganira mu kwita kuri izi nka bavuga ko bihenze.

Aba baturage bavuga ko gutoranya umuntu ukenye kurusha abandi agahabwa inka ngo yikure mu bukene ari igikorwa bishimira kandi ngo cy’ingirakamaro gusa ngo bikomeza kuba ingorane kwita kuri izi nka mugihe ngo kuri bamwe muri bo n’ubusanzwe baba badafite n’isambu cyangwa n’aho kuba ntibanagire n’akazi, babaho bavuye guca incuro. Igihe izi nka zititaweho neza rero kubera ubushobozi buke bw’aba baturage ngo zishobora kwicwa n’inzara cyangwa zikarwara akenshi n’umusaruro zari zitezweho ntuboneke mu gihe ngo nk’uko leta izibaha ngo zibakure mu bukene ikwiye kuzirikana ubukene bwabo ikanabafasha mu gihe runaka hanyuma nabo bakabona gutangira kwirwariza.

Musonera Jean w’imyaka 45 atuye mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyaruguru, avuga ko acumbitse mu rugo rw’incuti akaba nta nzu cyangwa isambu agira. Inka y’inzungu yahawe muri girinka ayimaranye umwaka, iba ku gasozi mu gisa n’ikiraro kuburyo hari n’impungenge ko haba impanuka ibiti n’ibyondo biyubakiye bikayigwira. Musonera avuga ko ubwatsi abuhabwa n’abaturanyi yabubura ikicwa n’inzara, kuyibonera imiti yo kuyivura, amazi n’umunyu byo avuga ko nta bushobozi abifitiye, Ati “Sinicara ni nk’aho ariyo nkorera gusa. Aho guhinga ubwatsi ntiharaboneka, iyi nka njye mbona udafite ibihumbi nibura ijana ku ku kwezi utashobora kuyibeshaho haba guhinga ubwatsi ku muntu ufite isambu, kubaka ikiraro cyiza ndetse no kuyitaho kandi nta mukene wapfa kuyabona, n’iyo leta yadutera inkunga yo kubona aho guhinga ubwatsi ukabona n’ikiraro n’imiti wenda nyuma y’igihe natwe twakwisuganya.”

Kuri bamwe muri aba baturage ngo ku muntu usanzwe ari umutindi cyangwa umutindi nyakujya yewe ngo n’umukene usanzwe abura na mituweli ngo yivuze usanga bihenze cyane kubona ahantu hatunganye ho kororera mu kiraro, aho guhinga ubwatsi bwo kuzigaburira, kubona imiti yo kuzivura ndetse no kuzibonera ibindi bisabwa nk’amazi n’imyunyu byo kuzitaho.

Barasaba ubuyobozi kubunganira

Kuri aba baturage ngo kuba leta ibaha inka byonyine nk’uburyo bwo kubavana mu bukene bingana no gukemura ikibazo igice kuko hari izindi mbogamizi bahura nazo bagikeneye gufashwa bityo n’inka bahabwa zikabagirira akamaro. Niyonsaba Siperansiya atuye mu mudugudu wa Nyarusovu mu kagari ka Mubuga ho muri Nyaruguru. Agira ati “Najyaga niharahara nkabona utwatsi two kuyiha natoraguraga mu kabande ubundi nabona magana abiri naciye incuro nkemera nkaburara ariko nkayigurira utwatsi, ubuyobozi bwaziduhaye buvuga ko buzadufasha tukubaka ibiraro bakajya banaduha imiti yo kuziha ariko twarahebye. Rwose inka ni nziza ariko badufashe.”

Muhinda Octo Vianney, umuhuzabikorwa wa gahunda ya Girinka ku rwego rw’igihugu avuga ko ntawe uhabwa inka atabanje kugaragaza ko afite ubushobozi bwo kuyitaho. Ati “Birashoboka ko wamara kuyihabwa ukagira izindi mpamvu zatuma bitagushobokera kuyibonera ibisabwa, icyo gihe hari ubufasha uhabwa. Umukene udafite ubushobozi bwo korora bene izi nka ashobora guhabwa irindi tungo ritari inka rihwanye n’ubushobozi bwe.”

Ibi bibazo abakene bahawe inka muri gahunda ya girinka ntibifitwe n’abaturage bo mu karere ka Nyaruguru bonyine kuko nk’uko bitangazwa na Bizimana Innnocent umwe mu baturage bo mu murenge wa Mbazi mu karere ka Huye nawe wahawe inka, ngo guhabwa inka ntibivuga guhita ukira ahubwo ngo bakwiye kunganirwa mu kuzitaho kuko banazihabwa byari bizwi neza ko kuzorora bisaba ubushobozi kandi bakaziha abakennye kurusha bandi no kwibeshaho biba bisanzwe bitaborohera.

Johnson Kanamugire
Umuseke.com

 

 

en_USEnglish