Digiqole ad

“Abahanzi nyarwanda ni abahanga, ahubwo harabura ubumwe hagati yabo”- J.Sentore

Rwamwiza Bonheur uzwi cyane muri muzika nka Jules Sentore akaba n’umwe mu bahanzi bakora injyana gakondo mu Rwanda, asanga abahanzi nyarwanda ari abahanga ahubwo ikibura ari ugushyirahamwe hagati yabo.

Jules Sentore ni umwe mu bahanzi bakora injyana gakondo
Jules Sentore ni umwe mu bahanzi bakora injyana gakondo

Ibi byose abitangaje nyuma y’aho ku mugoroba wo ku itariki ya 22 Nzeri 2014 yageze mu Rwanda avuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu gitaramo cya Rwanda Day cyaberaga i Atlanta.

Mu kiganiro yagiranye na Umuseke, Jules Sentore yasobanuye bimwe mu bishobora gutuma muzika nyarwanda igera ku ntera yindi kurusha aho iri ubu.

Yagize ati”Mu Rwanda hari abahanzi benshi kandi b’abahanga, kimwe mu byo mbona nk’umwe muri abo bahanzi ni uko nta bufatanye buri hagati yacu.

Ahenshi usanga mu bindi bihugu abahanzi bagira amahuriro bagera igihe bagahura bakiga ku cyateza imbere muzika yabo. Ariko mu Rwanda usanga buri muhanzi areba inyungu ze cyane kurusha kureba icyatuma ejo cyangwa ejo bundi wabona inyungu zirusha izo ubona ubu.

Ku ruhande rwanjye nsanga gushyira hamwe aricyo kintu tubura kuko ntabwo wavuga ko mu Rwanda nta bahanzi bahari bafite icyo bahindura mu iterambere rya muzika”.

Jules Sentore niwe muhanzi wateye indirimbo yubahiriza igihugu cy’u Rwanda mbere y’uko ibirori by’igitaramo cya Rwanda Day bitangira i Atlanta gitangira.

Akomeza avuga ko abahanzi barimo Meddy, The Ben, Emmy na Alpha Rwirangira babarizwa muri Amerika, Ari bamwe mu bahanzi bagaragariza amahanga aho muzika nyarwanda irimo kwerekeza.

 Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish