Digiqole ad

Abahanzi nyarwanda 31 Ally Soudi asanga ari indorerwamo ku bato

 Abahanzi nyarwanda 31 Ally Soudi asanga ari indorerwamo ku bato

Ally Soudi ni umwe mu banyamakuru bateje imbere muzika nyarwanda

Uwizeye Ally Soudi umwe mu banyamakuru bagize uruhare mu kurushaho gukundisha abanyarwanda ibihangano by’abahanzi nyarwanda akaba n’umushyushyabirori (MC) ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yatangaje amazina y’abahanzi 31 afata nk’indorerwamo ya bamwe mu bahanzi bato.

Ally Soudi ni umwe mu banyamakuru bateje imbere muzika nyarwanda
Ally Soudi ni umwe mu banyamakuru bateje imbere muzika nyarwanda

Mu magambo yanyujije ku rukuta rwe rwa facebook, Ally Soudi yavuze amazina y’abahanzi bagera kuri 31 abona bagize uruhare runini rwo gutuma abahanzi bato bakura bashaka gutera ikirenge mu cyabo.

Yagize ati “Buriya ni bake muri twe twibuka icyubahiro bamwe mu bahanzi nyarwanda twakuze twumva umuziki wabo bakwiye. Reka tureke abatakiriho.

Ariko se abakiriho ninde wibuka uburyo bari ibyamamare n’ibihangage? Nyuma ya genocide yakorewe abatutsi mu 1994, nakuze numva, ndeba kuri Television, nifuza byibura mu buzima bwanjye kuzabona live cyangwa se gukora ku bahanzi nakundaga.

Hari bamwe bagize amahirwe yo kubabona no kubagira inshuti. Gusa ikijya kimbabaza ni uko twibagirwa vuba indoto twari tubafiteho cyangwa se ubudahangarwa n’ubutwari bwabo muri muzika nyarwanda.

Nshimira Imana yampaye amahirwe yo kumenyana no kuba inshuti na bamwe muri bo, gusa ndanabashimira uruhare mwagize mu guha inspiration benshi mu bahanzi biki gihe. Muri intwari za muzika nyarwanda!”.

Dore urutonde rwashyizwe hanze na Ally Soudi rw’abahanzi bagize uruhare runini mu gutuma abahanzi b’iki gihe barushaho gukunda muzika.

Kamariza, Cecile Kayirebwa, Ben Rutabana, Ben Kayiranga, Jean Paul Samputu, Mavenge Sudi, Anny Gatera, Nyiranyamibwa, Makanyaga Abdul.

Byumvuhore, Sankara, Dj Degaul, Alain Muku, Victoire, Maria Yohana, Patrick Gihana, Massamba Intore, Muyango n’Imitari, Gipeti, Mwitenawe Augustin, Indahemuka.

Amarebe n’ Imena,Minani Rwema, Mihigo Francois Chouchou, Afsana Rahamatali, Might Popo, Masabo Nyangezi, Kagambage Alexandre, Niyomugabo Philemon, JC Matata na Producer Niyitunga Aaron n’abandi benshi.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Arabavuze arabanyibutsa.

    Uwamenya amakuru ‘aba yayaduha:
    1. Victoire (Ikinyenga cy’urukundo, …)
    2. Mihigo
    3. Nyangezi Masabo Juvenal (Gikongoro, Byumba, Kibungo ….)

    Narabakunze nkirimuto ngo ngwino urebe. Umenyera amakuru cyane cyane ya Victoire atubwire.

  • Padri MUdashimwa nawe ntubwo yaririmbye na Bikindi twafataho isomo ko kuririmba iyo zihinduye imirishyo bigukoraho.

  • Uri Umurwayi cyane. Ntawavuga umupira mû Rwanda atavuze rayonsport kimwe n’uko utavuga umuziki mû Rwanda utavuze Orchestre Impala. Abandi ni uguherekeza.

  • Minani Rwema disii , twaramukunze benshiiii mu ndirimbo ye sur la tere

  • Sha kabisa abo uvuze ni ukuri ni abahanzi bikitegererezo uretse ko wibagiwe mboneye eulade,sebanani,cacien umwe wari ufite ijwi nkiryabagore.naho ubundi ibyo wavuze nukuri

  • SALUT ORCHESTRE IMPARA,ABAMARARUNGU,INGERI,SALUS POP,wabashyize he?

Comments are closed.

en_USEnglish