“Abahanzi dukwiye guhora dushaka kumenya, aho kumva ko hari icyo tuzi”- Jules Sentore
Rwamwiza Bonheur uzwi cyane muri muzika nka Jules Sentore akaba n’umwe mu bahanzi bakora injyana gakondo, asanga aho kugira ngo umuhanzi runaka abe yavuga ko hari icyo azi kurusha abandi yaba yibeshye. Ahubwo yagaharaniye kumenya ibyisumbuye ku byo azi.
Ibi abitangaje nyuma y’aho yari mu bahanzi 10 bakunzwe cyane mu Rwanda bitabiriye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 4 akaza kwegukana umwanya wa karindwi.
Jules Sentore ku nshuro ya mbere yari yitabiriye iryo rushanwa ari muri bamwe mu bahanzi bagiye bavugwa ubuhanga mu miririmbire yabo ndetse no kumenya kwitwara neza kuri stage. Ariko kuri we ngo ntacyo aramenya ahubwo arifuza kugira icyo amenya.
Mu kiganiro na Umuseke, Jules Sentore yagize ati “Ku bwanjye numva nta muhanzi wakagiye hariya ngo avuge ko azi kuririmba kurusha abandi. Kuko hejuru yawe hari undi ukurusha ubumenyi, ahubwo mbona yakabaye ashakisha icyatuma arushaho kwiyongera ubwo bumenyi.
Hari abantu benshi bagiye bavuga ko nzi kuririmba, yego birashoboka. Ariko hari aho njye nifuza kugera mu miririmbire yanjye kuko ntaho ndagera ngereranyije naho nifuza”.
Abajijwe ibyo ahugiyemo nyuma yo kuva mu irushanwa, Jules yakomeje atangaza ko ari ibikorwa bya muzika nk’ibisanzwe ahubwo arimo gutegura igitaramo cyo guhura n’abakunzi be.
Jules Sentore, umwuzukuru w’umuhanzi ukomeye cyane witabye Imana Sentore Athanase bitaga Rwigiriazabigarama, avuga ko guhangana n’abahanzi bari bamaze igihe bitabira iri rushanwa byamuhaye isomo binamwubakira urugendo rwe rwa muzika.
Reba amashusho y’indirimbo ‘Ngera’ Jules aheruka gushyira hanze.
[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=_TW2NvLy0rM” width=”560″ height=”315″]
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW