Kina Music yasuye urwibutso rwa Ntarama inahatanga 500 000Rwf
Abahanzi bakorera muzika yabo mu nzu itunganya muzika ya Kina Music kuri uyu wa 12 Mata basuye urwibutso rw’ i Ntarama mu Bugesera, aha babwiwe amateka y’uwbicanyi bukomeye bwakorewe Abatutsi aha i Ntarama no mu nkengero zaho.
Ku nshuro ya 20 u Rwanda rwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, benshi mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda barimo, Tom Close, Dream Boys, Knowless na Christopher bifatanyije n’imiryango yabuze aba bo i Nyamata.
Nyuma yo kuzenguruka uru rwibutso berekwa amateka mabi, Mugabarigira Stanley uhagarariye urwo rwibutso, yasobanuye ko inzirakarengane zigera ku 6 100 arizo ziciwe mu Kiliziya aho i Ntarama, ariko hagishakishwa indi mibiri hirya no hino nayo iruhukiwe aho ubu.
Ishimwe Clement umuyobozi wa Kina Music ari nawe wari uhagarariye abo bahanzi, yasabye urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside ko rukwiye kwita ku mateka yaranze igihugu mu 1994, ntirukajye ruyumva gusa ahubwo asaba rwajya rugera ahashyinguye imibiri kugirango rubone ko ibyabaye bidakwiye kuzongera kubaho ukundi.
Dr Muyombo Thomas muri muzika uzwi nka Tom Close, yavuze ko ubwicanyi bwakorewe Abatutsi mu 1994, bwari burenze ubunyamanswa, ko ibyabaye byose urubyiruko rugomba kubyamaganira kure ntibizongere kubaho ukundi.
Inzu ya Kina Music ikaba yatanze kuri uru rwibutso inkunga y’ibihumbi magana atanu yo kugirango rukomeze kwitabwaho.
Photos/J Rutaganda
Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Yooooo! Muri imfura disi!! Imana ibahe umugisha rwose.
Imana ibahe umugisha aho mwakuye ihakube 7 kd mwakoze igikorwa kiza
Murakoze cyane rwose!
Comments are closed.