Digiqole ad

Kina Music yasuye urwibutso rwa Ntarama inahatanga 500 000Rwf

Abahanzi bakorera muzika yabo mu nzu itunganya muzika ya Kina Music kuri uyu wa 12 Mata basuye urwibutso rw’ i Ntarama mu Bugesera, aha babwiwe amateka y’uwbicanyi bukomeye bwakorewe Abatutsi aha i Ntarama no mu nkengero zaho.

Aba ni abahanzi n'abayobozi ba Kina Music
Aba ni abahanzi n’abayobozi ba Kina Music

Ku nshuro ya 20 u Rwanda rwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, benshi mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda barimo, Tom Close, Dream Boys, Knowless na Christopher bifatanyije n’imiryango yabuze aba bo i Nyamata.

Nyuma yo kuzenguruka uru rwibutso berekwa amateka mabi, Mugabarigira Stanley uhagarariye urwo rwibutso, yasobanuye ko inzirakarengane zigera ku 6 100 arizo ziciwe mu Kiliziya aho i Ntarama, ariko hagishakishwa indi mibiri hirya no hino nayo iruhukiwe aho ubu.

Ishimwe Clement umuyobozi wa Kina Music ari nawe wari uhagarariye abo bahanzi, yasabye urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside ko rukwiye kwita ku mateka yaranze igihugu mu 1994, ntirukajye ruyumva gusa ahubwo asaba rwajya rugera ahashyinguye imibiri kugirango rubone ko ibyabaye bidakwiye kuzongera kubaho ukundi.

Dr Muyombo Thomas muri muzika uzwi nka Tom Close, yavuze ko ubwicanyi bwakorewe Abatutsi mu 1994, bwari burenze ubunyamanswa, ko ibyabaye byose urubyiruko rugomba kubyamaganira kure ntibizongere kubaho ukundi.

Inzu ya Kina Music ikaba yatanze kuri uru rwibutso inkunga y’ibihumbi magana atanu yo kugirango rukomeze kwitabwaho.

Bateguraga gushyira indabyo ahashyinguye imibiri
Biteguraga gushyira indabyo ahashyinguye imibiri
Aha bari mu rwibutso ahashyinguye imibiri igera ku 6100
Aha bari mu rwibutso ahashyinguye imibiri igera ku 6 100
Aha ni ku rwibutso i Ntarama
Aha ni ku rwibutso i Ntarama
Iki gikuta ni aho bahondaga abana bato
Iki gikuta ni aho bahondaga abana b’impinja b’Abatutsi bakitaba Imana
Igikuta cyose bagihiritse ku bantu bari muri uru rusengero
Aha hari urukuta bahihiritse ku bantu bari muri uru rusengero
Begereye Knowless aho yari yicaye bamaze gusobanurirwa amateka yaranze i Nyamata mu 1994
Knowless  (hagati) na bagenzi be bamaze gusobanurirwa amateka yaranze i Ntarama mu 1994
Mugabarigira Stanley uhagarariye urwibutso rw' i Ntarama
Mugabarigira Stanley uhagarariye urwibutso rw’ i Ntarama
Christopher, Tom Close na Platini
Christopher, Tom Close na Platini bajya gushyira indabo ku rwibutso
Knowless na TMC
Knowless na TMC
Clement 'Iburyo' yumva amateka yaranze 1994 i Nyamata
Clement (iburyo) na Platini bumva amateka yaranze 1994 i Nyamata
Tom Close na TMC
Tom Close na TMC nabo bumva amateka y’aha i Ntarama
Christopher yandikaga mu gitabo cy'abasuye urwo rwibutso
Christopher yandikaga mu gitabo cy’abasuye urwo rwibutso
Platini 'Dream Boys'
Platini  wo Dream Boys’
TMC 'Dream Boys' yasinyaga ko yasuye urwo rwibutso anatanga ubutumwa ku rubyiruko ko ibyabaye bidakwiye kuzongera ukundi
TMC ‘Dream Boys’ yasinyaga ko yasuye urwo rwibutso anatanga ubutumwa ku rubyiruko ko ibyabaye bidakwiye kuzongera ukundi
Knowless yasinye mu gitaboo cy'abaje gusura urwo rwibutso
Knowless yasinye mu gitaboo cy’abaje gusura urwo rwibutso
Clement yatangaga ubutumwa mu gitabo cy'abasuye urwo rwibutso
Clement nawe atanga ubutumwa mu gitabo cy’abasuye urwo rwibutso
Tom Close yasinye mu gitabo cy'abasuye urwo rwibutso anatanga ubumwa ku rubyiruko
Tom Close yasinye mu gitabo cy’abasuye urwo rwibutso nawe atanga ubumwa ku rubyiruko
Clement Ishimwe atanga inkunga ingana na 500.000 frw
Clement Ishimwe atanga inkunga ya sheki ya 500.000 frw Kina Music yageneye uru rwibutso
Tom Close yasinye mu gitabo cy'abasuye urwo rwibutso anatanga ubumwa ku rubyiruko
Aha hari mu rusengero ariko hiciwe abantu benshi cyane bazira ko ari Abatutsi

Photos/J Rutaganda

Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com

 

0 Comment

  • Yooooo! Muri imfura disi!! Imana ibahe umugisha rwose.

  • Imana ibahe umugisha aho mwakuye ihakube 7 kd mwakoze igikorwa kiza

  • Murakoze cyane rwose!

Comments are closed.

en_USEnglish