Abahanzi benshi bahitamo gutura i Gikondo n’i Nyamirambo
Mu bahanzi benshi bafite amazina akomeye mu muziki w’u Rwanda usanga babarizwa i Nyamirambo cyangwa se i Gikondo. Impamvu ngo ni uko batagira amasaha abategeka gutaha kubera ko amanywa asa n’ijoro kandi ari naho hari amazu atunganya muzika’Studio’ nyinshi kurusha ahandi.
Gabiro Guitar umwe mu bahanzi nyarwanda bakandagije ikirenge cyabo muri Tusker Project Fame irushanwa ryari rikomeye mu Karere, Avuga ko aho hantu impamvu hakunze guturwa n’abahanzi ari uko biborohora gukora akazi kabo.
Ubwo yashyiraga hanze amashusho y’indirimbo ye yise ‘Umusonga’, yabwiye Umuseke ko utwo duce impamvu dukunze guturwamo n’abahanzi benshi ari uko hatabavuna muri gahunda zabo.
Ati “Imwe mu mpamvu njye mbona utuma Gikondo na Nyamirambo ariho hatuwe n’abahanzi benshi, bitworohera kujya muri studio igihe cyose uhamagariwe. Kuko ubuse waba utuye ku Kimironko baguhamagara kuza ku recordinga saa sita z’ijoro ukaza?”.
Avuga ko ibyo abantu benshi bakunze kuvuga ko i Nyamirambo ar’indiri y’abahanzi bakoresha ibiyobyabwenge ataribyo. Ahubwo bahatuye kubera kwiyorohereza.
Mu bahanzi avuga azi batuye i Gikondo kandi bafite amazina akomeye, harimo Miss jojo, Tbb, Buravan, TBB, Yverry, Auddy kelly, Jay polly nawe ubwe.
Naho mu bo azi batuye i Nyamirambo, ni Paccy Oda, Safi, Mani Martin, Young Grace, Danny Nanone, Christopher, Riderman, Itsinda rya Active n’abandi.
https://www.youtube.com/watch?v=7Gd5oPZwTHs
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
3 Comments
Ahubwo navugeko ariho haba inzuzamake
Murimake ubisobanuye neza.
ubuzima bwaho buroroshye haba restaurants za make
Comments are closed.