Abahanzi batatu bashyirwa mu majwi yo kuba bakwegukana PGGSS6
Primus Guma Guma Supr Star ni rimwe mu marushanwa akomeye abera mu Rwanda akora ibijyanye no guteza imbere umuziki n’abahanzi muri rusange. Ku nshuro yaryo ya gatandatu abahanzi barimo Jules Sentore, Bruce Melodie n’itsinda rya Urban Boys ngo baba bafite amahirwe kurusha abandi bari kumwe.
Ahanini ngo ni uko iri rushanwa rigiye kuba ritandukanye n’andi yose yagiye aribanziriza. Kuri ubu mu bitaramo byose umunani (8) bizaba, bitandatu bizaba ari full live.
Ibi rero bavuga ko ari amahirwe akomeye cyane kuri Bruce Melodie na Jules Sentore bamaze kwerekana ko miririmbire yabo y’umwimerere ‘live’ iri ku rundi rwego.
Mu kiganiro na Radio10 & TV10, bamwe mu banyamakuru basanzwe bakora ibijyanye n’imyidagaduro barimo Andrew Kareba na Ntihinyuzwa Gentil Gedeon, bavuze ko Primus Guma Guma Super Star6 iri hagati y’abahanzi batatu abandi bakazarwanira indi myanya.
Mu ijambo bakunze gukoresha (ibifi binini), batangaje ko hagati y’abo bahanzi umwe nagerageza akarangara gato ashobora kujya kugarura ubwenge mugenzi we yamuciyeho.
Andrew yagize ati “Iri rushanwa ni ubwa mbere mbonye ibintu bizaba bikomeye hagati y’abahanzi batatu. Jules Sentore ni umuhanzi udashobora gushidikanyaho ko ari buririmbe nabi kimwe na Bruce Melodie. Ariko nanone bashobora kuzagorwa cyane n’umubare w’abafana ba Urban Boys”.
Gentil Gedeon yavuze ko kuri we abona abo bahanzi bazarwanira umwanya wa mbere. Gusa uzarusha abandi ubwenge akaba ariwe uzaryegukana nta kindi gitumye aritwara ahubwo ari ubunararibonye yakoresheje.
Bakomeje bavuga ko abandi bahanzi bashobora kuza mu myanya y’imbere bitunguranye, harimo Christopher, Umutare Gaby ndetse na Danny Vumbi abo bombi ni baba badakwanzwe n’ubwinshi bw’abantu benshi bazaba bagiye imbere bwa mbere.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
5 Comments
Melodie ni icye kabisa
nyamara muzatungurwa na dany vumbi
mwitege danny vumbi
melody ni 2017 icy’uyu mwaka ni swaga boys
Urban boys oyeeee!
Comments are closed.