Abahanzi bari muri PGGSS6 bavuga ko hazagaragara icyuho cya Senderi
Amwe mu mabwiriza y’abagombaga kwinjira mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 6 yatumye Senderi International Hit ava mu bazayitabira. Ariko ngo icyuho cye cyatangiye kugaragara mu modoka bagendamo nk’uko abahanzi babivuga.
Ku itariki ya 24 Werurwe 2016 nibwo habaye amatora ndetse hanatangazwa abahanzi 10 bagomba kuzitabira iryo rushanwa nyuma y’amatora yakozwe n’abanyamakuru, aba Producers n’aba Djs.
Kuba nta muhanzi wari wemerewe kwitabira iri rushanwa inshuro eshatu zikurikiranya, byatumye Senderi n’itsinda rya Dream Boys bavanwa ku rutonde.
Mu ngendo zigera kuri ebyiri abahanzi 10 bamaze gukora bajya mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu modoka bagendamo ngo bamaze kubona icyuho gikomeye cya Senderi.
Bimwe mu byo bavuga bamwibukiraho cyane, ni urwenya rwinshi yateraga ndetse rimwe na rimwe haba hari aho atitwaye neza akaza imodoka yose nta n’umwe ashaka ko bavuga.
Umwe muri abo bahanzi yagize ati “Iri rushanwa rirakomeye cyane kubera imiterere yaryo. Buri muhanzi wese arimo gucungana n’undi ku ikosa azakora gato. Ariko Senderi arakumbuwe cyane kubera ko buriya hari n’igihe yaguteraga imbaraga iyo yabonaga umerewe nabi”.
Benshi muri abo bahanzi bakomeza bavuga ko Bralirwa na EAP bafatanya gutegura iri rushanwa bajyaga guha Senderi amahirwe kubera ko ari mu bahanzi bazavugwa ibihe byose muri iri rushanwa kubera udukoryo twe.
Primus Guma Guma Super Star6 izarangwa n’ibitaramo bigera ku munani. Muri ibyo bitaramo, bitandatu bizaba ari full live naho bibiri bibe semi live. Biteganyijwe ko igitaramo cya mbere kizabimburira ibindi cy’iri rushanwa kizabera i Gicumbi ku itariki ya 14 Gicurasi 2016.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW