Digiqole ad

Abahanzi bari muri Guma Guma bahaye ibyishimo n’akazi abanyonzi b’i Gicumbi

 Abahanzi bari muri Guma Guma bahaye ibyishimo n’akazi abanyonzi b’i Gicumbi

Ibyishimo aba ari byinshi ku baza muri ibyo bitaramo

Mu gitaramo cyabereye i Gicumbi ku wa gatandatu tariki ya 27 Gicurasi 2017, abanyonzi bo muri Cooperative ‘Urumuri’ bahawe akazi ko kuza gushyigikira abahanzi batandukanye. Ibi byashimishije bamwe abandi bibatera uburakari.

Ibyishimo aba ari byinshi ku baza muri ibyo bitaramo

Abo banyonzi bavuze ko ibitaramo by’iri rushanwa hari umubare munini w’abantu bifasha kubaho mu buryo bw’ibyishimo abandi bakabona amaronko y’umunsi.

Gusa ku rundi ruhande hari abatishimira ibyo bikorwa abahanzi bakora byo kuza gushakisha abantu bari bubashyigikire. Icyo bagakoze ari ukwizera ubuhanga bwabo cyane kurusha kwishyura abantu.

Jean Claude Hakizimana umwe mu banyonzi baribarizwa muri iyo Cooperative waganiriye na Umuseke, yavuze ko iri rushanwa rifasha abantu benshi mu buryo butandukanye.

Ati “Hari ubwo umuntu yirirwa anyonga igare agacyura amafaranga 1000 frw cyangwa se hejuru yayo gato. Iyo haje umuntu uguha 2000 frw ngo ujye kumushyigikira ushatse igare waribika. Kuko ay’umunsi uba uyabonye kandi uri bunabyine”.

Habiyaremye Damas we yavuze ko atishimira ibyo bikorwa abahanzi bakora byo gushakisha imirindi y’abantu we yita {Baringa}.

Ati “Irushanwa ni irushanwa yego rwose!!!! Ariko rero umuhanzi aba yishuka kuko uriya urimo kumufana si umufana we. Ni baringa iri aho gusa. Bagakoresheje ubuhanga bafite muri bo aho gushuka abantu ko bakunzwe kandi bishyuye”.

Primus Guma Guma Super Star niryo rushanwa ryonyine ribera mu Rwanda rifasha abahanzi kumenyekanisha ibihangano byabo hirya no hino mu ntara ibicishije mu bitaramo bahakorera ari nako bahembwa ku kwezi.

Hari abagiye bavuga ko iri rushanwa rigira uruhare mu gutuma igitaramo umuhanzi yateguye ku giti cye kititabirwa kubera ko aba yararebewe ubuntu muri ibyo bitaramo byo ntara.

Naho abandi bakavuga ko kutitabirwa kw’ibyo bitaramo bitegurwa n’abahanzi biterwa n’imitegurire mibi kuko hari ababitegura bikagenda neza.

Ibyo byose ku ruhande rw’abafana n’abakunzi b’umuziki nyarwanda muri rusange ntabyo bitaho. Icyo bishimira ni iyegerezwa ry’ibyo bitaramo bituma bareba abahanzi bakunda.

Abenshi muri aba bafana ngo baba bishyuwe n’abahanzi kuza kubashyigikira

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish