Abahanzi bari i Nkumba batangiye amasomo
Abahanzi, Abakina filme, aba Djs na buri muntu ufite aho ahurira na muzika, kuri uyu wa gatatu nibwo bahagarutse kuri Stade Amahoro i Remera berekeza mu kigo cy’amahugurwa i Nkumba mu Karere ka Burera mu itorero rizamara ukwezi.
Izo ngando zikaba zigamije kubongerera ubupfura n’ubutore buzabafasha kunoza akazi kabo no kurushaho kumenya indangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda nk’abanyarwanda.
Kuri uyu wa kane tariki ya 24 Nzeri 2015 nibwo abo bahanzi bose batangiye amasomo ku burere mboneragihugu n’indangagaciro zikwiye kuba ziranga umunyarwanda aho ari hose.
Aba bahanzi bahaguruka i Kigali berekeza i Nkumba bageraga ku 184, ariko biza gutangazwa ko hari abandi bakererewe bakaza gukurikira abandi ubu bakaba bagera kuri 200.
Muri abo bahanzi bitabiriye itorero ry’igihugu, amazina arimo akomeye ni Mariya Yohana, Diplomate, Jay Polly n’abandi. Abandi bakaba baragiye bavuga ko hari ibyo barimo byatumye batitabira izo ngando.
Mbere y’uko abo bahanzi bagenda, Umuyobozi mukuru w’Itorero ry’Igihugu Rucagu Boniface akaba yari yatangaje ko abahanzi bazitabira izo ngando hari byinshi bazungukiramo kurusha abanze kuzijyamo.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
11 Comments
Jay polly kuraje ndabona kabisa urigukurikirana amasomo neza urimbere komereza aho
bazavayo bazanye umusanzu ufatika mu iterambere ry’igihugu. Ingando ziragahoraho
Babigishe kubyina bambaye neza atari nka bimwe bakora ibyo Meya wa Ngoma yigeze kunenga:(Babyina bikanda imyanya ndangagitsina yabo.) kuba umu-star si ukwigana imico y’ahandi utazi ni cyo bivuga, Abambarira ibi pantalo bijagaraye munsi y’innyo!
Umuco Nyarwanda bashobora kuwushyiramo injyana(Rhythm) y’amahanga bikaryoha mbese nk’uko King James yacuranze “Kanyobwe, Kanyobwe” ubu ikunzwe na twese abana n’ Abakuru.
UBU SE NTUZA WE NTABWO BAMUJYANYE
UZIKO AMAZE KWIBAGIRA NA NEZA NEZA
KIZITO
Wowww!Bega byiza.Rwose félicitations ku bahanzi biyemeje kujya mu Irerero ariryo Itorero.Bravo.Iby’imtanbarire imibyinire n’ibindi byose birebaba n’ubuhanzi mbisigiye ubuyobozi bw’Itorero.Sinumvise ngo Aimable TWAHIRWA tubona muri PGGSS5 ari mu batoza babo?Nta mpungenge.Mbabajwe n’abo nkubitana mu mujyi baranze kujya yo.
turabashyigikiye peeeee
Bigishwa bareka nzi ko ntacyo bazahindukaho.
May God bless you and i wish the herforshe representatives to be presented
May God BlessYou
wao!!!!nibyiza.gusa twifuzagako mutubwira neza igihe zizamara.murakoze
ukwezi kose?cyangwa niminsi7?ntibavugagako zirangira le 30/09?phone ziremewe ariko????abari bafite ubukwe!!
Comments are closed.