Digiqole ad

“Abahanzi bafite uruhare runini mu guhindura amateka mabi” -Rwirangira

Alpha Rwirangira umuhanzi nyarwanda arasaba abahanzi bagenzi be ko barushaho gukora ibihangano bivuga ku mateka aho kwibanda ku rukundo cyane nubwo narwo ari ngombwa.

Alpha Rwirangira
Alpha Rwirangira

Alpha yabwiye Umuseke ko kuba indirimbo z’abahanzi b’abanyarwanda zarakoreshejwe mu gushishikariza abanyarwanda ubwicanyi, indirimbo n’ibihangano bya none nabyo bikwiye gukoreshwa mu kubaka ubumwe no kugaragaza amateka hagamijwe kubaka igihugu.

Alpha Rwirangira, uri mu masomo muri Amerika, yabwiye Umuseke ko abahanzi b’abanyarwanda muri iki gihe bafite akazi gakomeye ndetse n’uruhare runini mu kubaka imitima y’abatuye u Rwanda rushya.

Alpha afite indirimbo yise “TURI KUMWE” aho avuga ko  nta vanguramoko rikwiye kuzongera kubaho ukundi ahubwo ko abanyarwanda bose ari umuntu umwe.

Uyu muhanzi yakomeje asaba abanyarwanda kurushaho gutekereza ku kintu cyatuma ibyabaye bitazongera ukundi,ndetse no gukomeza gukoresha imbaraga mu kubaka igihugu.

Mu Rwanda abahanzi nka Bikindi Simoni bakanguriye ubwicanyi mu 1994 na mbere yaho babicishije mu ndirimbo zabo. Abahanzi ba none Alpha Rwirangira abona ko ubutumwa bwabo bukwiye kwibanda ku kunga abanyarwanda no kubashishikariza kubaka igihugu gishya.

Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com   

0 Comment

  • urakoze alpha. turagukumbuye

  • song yawe na kidumu yaranyemeje urumuhanga . i luv u

  •  thanks a lot 4u’re advise Alpha I really appreciate that. thanks again and congratulations.

Comments are closed.

en_USEnglish