Digiqole ad

Abahanzi 3 ku 10 nibo biyandikishijeho indirimbo zabo

 Abahanzi 3 ku 10 nibo biyandikishijeho indirimbo zabo

Umunsi mpuzamahanga w’igihangano nyabwenge cy’umuntu (Intellectual Property) wizihizwa tariki 26 Mata, kuri uyu wa 29 Mata nibwo wizihijwe mu Rwanda. Ikigo cy’igihugu cy’iterambere gishishikariza abahanzi nyarwanda kwiyandikishaho ibihangano byabo kugira ngo byitwe ibyabo koko n’imbere y’amategeko y’u Rwanda. Umuseke wabajije abahanzi ba muzika 10 usanga batatu nibo biyandikishijeho zimwe mu ndirimbo zabo.

Intellectual Property

Igihangano kiba icya nyiracyo mu buryo budasubirwaho iyo kimwanditseho mu rwego rubishinzwe rushyirwaho n’amategeko. Mu Rwanda hagiye humvikana imyiryane ya hato na hato hagati y’abahanzi n’abandi bapfa ko bamwe biganye cyangwa bakoresheje ibihangano by’abandi.

Abahanzi 10 baganiriye n’Umuseke kuri uyu wa gatatu bemera ko bikwiye koko ko  biyandikishaho ibihangano byabo mu ishami ribishinzwe mu kigo cy’igihugu cy’iterambere RDB, ariko banagaragaza imbogamizi babibonamo.

Rafiki  yabwiye Umuseke ko ibihangano bye atarabyiyandikishaho ariko iyo gahunda ayirimo.  Ati “Numvise ari byiza kwiyandikishaho ibihangano byacu, harimo no kuba twabyaza umusaruro ibihangano byacu usanga bikoreshwa mu buryo butari bwiza rimwe na rimwe.

Ariko RDB bakwiye no kureba kure ndetse bakareba n’imikoranire yabo n’itangazamakuru. Nta kintu wageraho nk’umuhanzi udakorana n’itangazamakuru”.

Itsinda rya Dream Boys nabo ntibariyandikishaho ibihangano byabo. Gusa biri muri gahunda bafite mu gihe cya vuba.

TMC ati “Ntabwo turabyandikisha, ariko ntekereza ko impamvu abahanzi batarabishyiramo imbaraga ari uko batari bumvishwa akamaro kabyo neza”.

Massamba Intore avuga ko we yamaze kwandikisha ibihangano bye. Ariko ko hagakwiye kubaho ibiganiro byimitse hagati y’abahanzi n’ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu cy’iterambere.

Ati “Ubwumvikane hagati y’abahanzi n’ababarengera nibwo bwakabaye bubaho mbere y’uko hafatwa imyanzuro iyo ariyo yose ijyanye no gushinganisha ibihangano byabo.

Njye nabikoze kubera kwanga akajagari n’agasuzuguro ejo n’ejo bundi ntazajya mu mpaka n’umuntu dupfa igihangano cyanjye”.

Oda Paccy ukora injyana ya HipHop, yabwiye Umuseke ko hari bimwe mu bihangano bye yiyandikishijeho n’ibindi atarandikisha kubera uburyo bisaba amafaranga.

Knowless na Christopher nk’uko bitangazwa na Ishimwe Clement umuyobozi wa Kina Music inzu bafitanye amasezerano y’imikoranire, ntabwo ibihangano bya bariya bahanzi babyiyandikishijeho.

Ishimwe avuga ko ibintu bya “CopyRight” bikiri hasi cyane mu Rwanda kuko we avuga ko muzika aho ikiri mu Rwanda ari mu rugamba rwo kuyikundisha abanyarwanda itaragera aho gutunga abayikora bose.

Focus Ruremire ukora muzika y’umuco ati “Narabyandikishije ariko si byose. Maze kwandikisha indirimbo zanjye zose ziri kuri album ya mbere nashyize hanze. Ubu ndimo kureba uko nakwandikisha n’izindi ngenda nkora.

Ariko ku muhanzi utarabyandikisha ntaho yahera avuga ko igihangano ari icye. kuko hari igihe bikurengera nk’umuhanzi mu gihe igihangano cyawe gikoreshwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko”.

Urban Boys bavuga ko bamaze kwiyandikishaho ibihangano byabo, ariko Mico na Fireman ntabwo bo barabikora gusa ngo nabo bagomba kubikora nkuko bitangazwa n’ubuyobozi bwa Super Level inzu itunganya muzika bakoreramo.

Tom Close umwe mu bahanzi bamaze igihe muri muzika nyarwanda igezweho, ntabwo ariyandikishaho ibihangano bye kubera imbogamizi abibonamo.

Ati “Ntabihangano nandikishije bitewe n’amafaranga baca. Niba indirimbo imwe ari amafaranga y’u Rwanda 50.000 frw kuyandikisha. Ugashyiraho kuyikora muri studio bisaba 200.000frw, ubwo njye ufite indirimbo zirenga 100 ayo mafaranga azava he?

Mu Rwanda nta soko ry’indirimbo rihari ngo niba ushakishije ayo mafaranga yose ukayatanga ube uzi ko mu gihe runaka uzaba uyagaruje. Kuri njye byakabaye nk’a mafaranga 5 000 frw (kwandikisha indirimbo imwe)Ubwo ufite amafaranga niwe uzitwarira ibihangano byacu”.

Bruce Melodie umaze imyaka ibiri amenyekanye muri muzika yabwiye Umuseke ko yamaze kwandikisha ibihangano bye mu rwego rwo kwirinda uwashaka kubyiyitirira.

Ati “Biragoye cyane ko umuhanzi afata indirimbo ze zose ngo azandikishe. Kuko ni amafaranga menshi. Ariko nanone nta kundi ugomba kureba inyungu ubifitemo”.

 

Ukutamenya kw’abahanzi

Blaise Ruhima umuyobozi w’ishami rya ‘Intellectual Property’ ryo mu biro by’Umwanditsi mukuru muri RDB yabwiye Umuseke ko abahanzi benshi bataramenya gutandukanye icyo bita ‘Trade Mark’ na ‘Copy Right’. Avuga ko Kwandikisha indirimbo zabo cyangwa cyandikisha ikindi gihangano cy’ubugeni ku muhanzi uwo ari we wese ari ubuntu mu ishami ribishinzwe muri RDB.

Asobanura ko ikitwa ‘Trade Mark’ aricyo cyishyuzwa ibihumbi 50,000Rwf kuri za Kompani zikora business ziyishaka. Naho kwandikisha ibihangano mu rwego rwo kwemerwa imbere y’amategeko ko ari igikorwa cy’umuhanzi runaka ari ubuntu.

Ruhima avuga ko bamaze gukora inama eshatu bagamije gushishikariza abahanzi kwiyandikishaho ibihangano byabo, gusa ngo benshi ntibarabyumva nubwo ngo RDB izakomeza kubibashishikariza.

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Ndumva bihenze cyane, bakwiye kugabanya. Kuko ndabona harimo kwifuza nka kwa kundi Ferwafa ijya ibikora yiyibagije ko umupira mu Rwanda nta bantu baba bawitayeho. n’umuziki ntekereza ko utinjiriza benshi agatubutse bitewe n’ukuntu ugicirirtse.

  • Tom close is right

  • Murakoze gushira amakuru agyanye n’umunsi mukuru w’abahanzi kandi turemeye ko hari imbongamizi mu musika iwacu. Ariko byari kuba bwiza niba mubajije bihagije abakora muri ofisi y’imwanditsi mukuru muri RDB ibigyane n’ibiciro byo kw’iyandikisha. Kwandikisha igihangano ntabwo bisabwa kwishura. N’ubusa. Murakoze

Comments are closed.

en_USEnglish