Abagororwa buriye Gereza ya Gasabo baratoroka. Ubu barahigishwa uruhindu
Abagororwa babiri bombi bakomoka mu karere ka Gasabo ubu bari gushakishwa uruhindu n’inzego z’umutekano nyuma y’uko batorotse gereza ya Gasabo (Kimironko) mu rukerera saa cyenda z’ijoro ku cyumweru tariki 31 Mutarama 2016.
SIP Hilary Sengabo umuvigizi w’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa yabwiye Umuseke ko abatorotse ari Frank Ntirenganya bakunda kwita Kashondo na Oscar Bahati bakunda kwita Kilo Kagabo, aba bombi bari barahamwe no kwibisha intwaro i Goma muri Congo Kinshasa bakatirwa imyaka 20 y’igifungo.
Amakuru agera k’Umuseke avuga ko aba bagabo bari baribye amafaranga agera kuri miliyoni y’amadorari ya Amerika i Goma.
SIP Sengabo avuga ko aba bagabo batorotse gereza mu buryo bigaragara ko buriye bagasimbuka baciye ku gice cy’inyuma cya Gereza.
Avuga ko iperereza rigikomeje ngo bareba niba hari uwaba yarabafashije mu mugambi wabo, ariko kandi ko bari no gushakishwa ngo bagarurwe gukomeza ibihano bakatiwe.
SIP Sengabo avuga ko urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa rusaba abanyarwanda bose ko uwaba afite amakuru yafasha mu ifatwa ry’aba bafungwa bahamwe n’ubujura bwitwaje intwaro yayatanga kugira ngo bafatwe.
Aba bagororwa ngo nibo ba mbere batorotse muri gereza 14 za RCS mu Rwanda kuva uyu mwaka watangira.
Mu myaka 20 bakatiwe bakaba bari bamaze imyaka itatu gusa bafunze.
Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW
15 Comments
barakaze pe!!!
Buriya bahaye akantu umucungagereza.Niba nabo bari bategereje imyaka irenga 20 nta dossier bafite, pole.
Buriya se wasimbuka urukuta rureshya kuriya ntupfe? Cyangwa ntimushaka kuvuga ko hari abakozi ba gereza babafashije gucaho? Ufunzwe wibitseho cash zingana gutyo ntiwabura uwo ushuka!
Niba ariya mafaranga bibye bari bakiyafite niyo bifashishije mu gutoroka!Bagiye ababarinda bahihibikana mu by’ubunani!Ntihabuze uwo bahayeho akababera icyanzu!
Nonese kobaterekanye na amafoto yabo wabwirwa niki abaribo?ahubwo mubaze abarinda gereza barabizi neza kuko subwambere batorokesha ipfugwa.
Hahaaaaa 1M $ muri iyi kigali ya crise….wasanga bafashe nindege bafite na passport. ..
nanjye nibye 1million $ nayitoroka! barakaze ahubwo!
ntakuntu waba ufite miliyoni imwe ya $$ ntuceho nubwo bagufungira Guantanamo umenya wahatoroka
ngo batorotse?bagiyenyine urumva waba ufite cash zingana uko ugafungwa imyaka ingana uko nanjye arinjye ntibyakunda soloveya namuha ibihumbi 20$akiberaho nanjye nkabaho ntagiye kuborera mwisheni
ibintu byiza cyaneeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee
Kuki hatatorotse uwibye ibihumbi 50000f, cyangwa umunyarugomo. Mumanze mumenye ibi.
Hhhhhhhh muransetsa!!!!!! Wafunga umuntu umuziza one milion $,ukamucungisha daso,ihembwa 12$?!!!!!!!!muge mureka gusetsa imikara.mwanankuyeho,musigagaye mufite nudushya,Ngo mufite al-shabab na al-Quaida?cg ni boko halam? Iyo mitwe ko nziko itata umwanya wayo,ijya mugahugu gashonje nk’aka kacu?ibyo mubikurahe?
None c,koko tutabeshyanye munaniwe na FDRL,muva inda imwe,murashaka kwisumbukuruza mwiteza ziriya team zananiwe na USA? Mwaretse tugakina natuno du teams,twaba ingabire victoiry,ME ntaganda,nabandi nkabo batagira kivugira. Ubundi tukajya kwishakira………. Muriziriya ndangare zaba congo man.
ariko nawe muyobozi cyangwa mwanditsi, uravuga ngo uwababona yamenyesha ubuyobozi, y,ababona ate nta mafoto yabo washyize ku itangazo?y,ahumurirwa nabo gusa? bababababab
Ubabona ,,, abagirire ibanga
wowe uvuga KO u Rwanda rwananiwe na fdlr ubwo izo nterahamwe ziri mu Rwanda kuburwo twananiwe kuzirukana? icyabiri ubujiji bwanyu nibwo butuma muvanga ibintu bidahuye, kuriyi nkuru banditse ibyabajura batoritse nawe wishyiriraho ibiri my mutwe wawe waparanganye aho wiyumvisha ko fdlr iri Rwanda kandi yananiwe kurwanwa .va I buzimu ujye I buntu.
Comments are closed.