Digiqole ad

Abagore bo mu nama y’igihugu y’Abagore muri Uganda baje kwigira kubo mu Rwanda

Nyuma y’amezi abiri u Rwanda rwakiriye inama yahuzaga abagore bo mu nteko zishinga amategeko ku isi, ubu Abagore bo mu nama y’igihugu y’abagore muri Uganda baje kureba uburyo Inama y’igihugu y’abagore mu Rwanda ikora kugirango umugore atere imbere.

Abagore baridwi ba turutse mu nama y'igihugu y'Abagore ya Uganda barashaka kumenya inzira u Rwanda rukora ngo umugore w'umunyarwandakazi agere ku iterambere.
Abagore baridwi ba turutse mu nama y’igihugu y’Abagore ya Uganda barashaka kumenya inzira u Rwanda rukora ngo umugore w’umunyarwandakazi agere ku iterambere.

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 03 Nzeri umunyamabanga nshingwabikorwa w’Inama y’igihugu y’Abagore mu Rwanda yakiriye Abagore barindwi  baturutse mu Inama y’igihugu y’abagore mu gihugu cya Uganda.

Inama yahuje aba bagore yari igamije gusangira ibitekerezo no kugaragarizanya intabwe ibi bihugu byombi bimaze gutera mu iterambere ry’umugore.

Mu bibazo aba bagore bo muri Uganda babajije, harimo gushaka kumenya uburyo umugore wo mu Rwanda atera imbere binyuze muri gahunda yo kuboneza urubyaro n’ibindi.

Mu bisobanuro bahawe babwiwe ko habaho ubufatanye hagati y’umugore n’umugabo kandi ko hashyizweho akagoroba k’abagore, aho aho abagore bicara hamwe bakaganira uko bagakwiriye kubyara abo bashoboye kurera ndetse no kwiteza imbere muri rusange.

Aba bagore baje bahagarariye inama y’igihugu y’abagore muri Uganda bavuga ko ari byinshi biteguye kwigira ku Rwanda nk’igihugu cy’intangarugero mu guha umugore ijambo.

Asumo Hella Grace umuyobozi wungirije w’inama y’igihugu y’abagore muri Uganda, umwe mu bagore bo mu nteko ishinga amategeko muri icyo gihugu, yavuze ko abona iwabo nabo hakwiye ikigo nka “Isange One Stop Center”.

Ati “uyu ni umunsi wa mbere w’uruzinduko rwacu ariko nyuma y’ibiganiro tugiranye dusanze natwe tugomba gushyiraho ikigo kirwanya ihohoterwa nka “Isange One stop Center”.  Twiteguye kubigiraho byinshi biturutse mu bikorwa bitandukanye tuzagenda dusura.”

Asumo Hella Grace, umuyobozi w'ungirije w' Inama y'igihugu ya Uganda avuga ko hari byishi biteguye kwigira kurwanda.
Asumo Hella Grace, umuyobozi w’ungirije w’ Inama y’igihugu ya Uganda avuga ko hari byishi biteguye kwigira kurwanda.

Christine Tuyisenge Umunyamabanga nshingwabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu Rwanda we avuga ko ari ishema kuba amahanga aza kwigira ku mugore wo mu Rwanda n’ubwo avuga ko hakiri imbogamizi zirimo kuba hari  abagore bataramenya gusoma no kwandika, abagifite ibibazo bya Jenoside yabaye mu Rwanda ndetse ko hari  n’abandi batari bamenya umurenganzira bwabo.

Tuyisenge ati “ ni byiza ko amahanga aza kutwigiraho ariko natwe tugomba kujya kubasura tukoreba ibyo umugore wo mu mahanga arusha uwo mu Rwanda maze tukarushaho gutera imbere.”

Tuyisenge yabwiye itangaza makuru ko ibi bihugu byombi bigiye gushyira hamwe maze bigahangana n’ibibazo bigenda bihura nabyo munzira y’iterambere ry’umugore.

Mu Rwanda izi ntumwa z’abagore zo muri Uganda zizasura zinagirane inama n’ibigo bya Profemmes Twese Hamwe, GMO, Agaseke project mu mujyi wa Kigali bakazasura kandi imishinga ya FFRP, Isange One Stop Center, Urwibutso rwa Jenoside na Minisiteri y’iterambere ry’umuryango MIGEPROF.

Joselyn UWASE
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • birakwiye kandi bagannye aheza , kandi u Rwanda rumaze kuba ishui ryizewe ritanga ubumenyi kuri byinshi rumaze kugeraho, kandi bazahakura impamba ihagije kandi yuzuyemo ubumenyi bwinshi buzabafasha mu guhindura byishi mugihugu baturutsemo

Comments are closed.

en_USEnglish