Digiqole ad

Abagera kuri 300 baje gusaba kujya muri BigBrotherAfrica. 2 nibo bakenewe

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 09 Nyakanga urubyiruko rubarirwa muri 300 rwageze kuri Hotel iri ku Kimihurura rwose rugaragaza inyota yo guhagararira u Rwanda muri Big Brother Africa!!!  Aha bakoreshwaga igeragezwa ry’ibanze, u Rwanda ngo rufite imyanya ibiri y’abazaruhagararira muri iri rushanwa ribera muri Africa y’Epfo.

Frank Joe asobanura uko yatekereje kuza mu Rwanda kwitabira iri rushanwa
Frank Joe asobanura uko yatekereje kuza mu Rwanda kwitabira iri rushanwa

Abakunzi b’imyidagaduro cyane cyane abazi irushanwa rya Big Brother Africa bashimishijwe no kumva ko u Rwanda ku nshuro ya mbere rugiye kwitabira iri rushanwa. Gusa haribazwa ni inde ukwiye guhagararira u Rwanda muri iri rushanwa.

Mu baje kugerageza aya mahirwe hagaragayemo bamwe mu bamwe mu bavuzwe ko babishobora barimo; Frank Joe, Mc Tino na Arthur. Umuhanzikazi Ciney, n’umuraperi Packson ndetse na Mouna waje muri 5 muri Miss Rwanda nabo baje kugerageza.

Anita Pendo umwe mu bari bavuzwe n’abajya bareba iri rushanwa bo mu Rwanda ko yagerageza ntabwo yagaragaye muri aba bashaka guhatana kujyayo.

Muri iyi ‘Edition’ yo gutoranya abazahagararira u Rwanda, ababishaka bari kuza bakiyandikisha, ubundi ku murongo bakinjira mu byumba bibiri, uva muri kimwe ujya mu kindi.

Hari abaviramo muri icyo cyumba cya mbere babazwa bagasohoka bitahira ntibakomeze mu cyumba cya kabiri, umunyamakuru w’Umuseke yahavuye abakiri kuza kwiyandikisha n’ababazwa bakiri benshi.

Frank Joe umunyarwanda uba muri Canada awaje gushaka uko ajya muri iri rushanwa, yabwiye Umuseke ko u Rwanda rumaze gutera imbere cyane mu myidagaduro, ashingiye no kubantu abona baje kugerageza amahirwe.

Yagize ati “Nashimishijwe cyane no kumva ko natwe Abanyarwanda dushobora kujya mu mubare w’ibihugu bifite imyidagaduro muri Afurika. Niyo mpamvu najye naje  kugerageza amahirwe yo guhagararira igihugu cyanjye”.

Mc Tino we avuga ko uko yasanze ibibazo bimeze nta kintu na kimwe cyamuteye ubwoba, ko Imana nibishaka azagaragara kuri urwo rutonde rw’abantu  babiri bazahagararira u Rwanda.

Mu mategeko agenga iri rushanwa ntabwobyemewe gutangazwa uwatsinze mu gihe irushanwa ritaratangira. Ibi bivuze ko abazahagararira u Rwanda bashobora gutoranywa none ariko bakazamenyekana amasaha macye mbere y’uko irushanwa nyirizina ritangira.

Muri iri rushanwa abaririmo bashyirwa mu nzu imwe muri Africa y’Epfo bakabana mu gihe kirenga ukwezi, abantu bakagenda batora (mu butumwa bugufi na Internet) uvamo buri cyumweru bitewe n’uko abanira abandi.

Uwegukanye iri rushanwa ashyikirizwa igihembo gishobora kugera ku 300 000USD ahabwa cash. Dillish Pearl Mathews wo muri Namibia niwe uherutse kwegukana iri rushanwa umwaka ushize.

Uwarigiyemo wese kimwe n’uwaryegukanye usanga barushaho kumenyekana cyane mu bihugu byabo no mu karere birimo mu myidagaduro.

Bamwe mu baje kugerageza amhirwe yabo
Bamwe mu baje kugerageza amhirwe yabo
Tino na Ciney bakimara gusohoka mu cyumba aho babarizwaga
Tino na Ciney bakimara gusohoka mu cyumba cya mbere aho babarizwaga
Aba bose hagomba kuzavamo 2 gusa
Iki ni ikiciro kimwe cy’abategereje kwinjira ngo babazwe
Uyu ni Muna wabaye igisonga cya 2 cya Miss Rwanda 2014
Muna wabaye igisonga cya 2 cya Miss Rwanda 2014 nawe yaje kugerageza
Tino, Packson na Arthur
Tino, Packson na Arthur
Bashimishijwe no kubona iri rushanwa ryitabiriwe n'abantu benshi
Baje kugerageza amahirwe yabo
Bibazaga niba bazagira amahirwe yo gutambuka
Bibazaga niba bazagira amahirwe yo gutambuka
Tino avuye mu ibazwa rya kabiri
Tino avuye mu ibazwa rya kabiri

Photo/ R. Joel/UM– USEKE

Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • FRANK JOE NA TINO MUBAHE AMAHIRWE

Comments are closed.

en_USEnglish