Digiqole ad

Ingorane kubera izamuka ry’ibiciro bya petrol

Huye: Abagenzi baragaragaza ingorane z’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peterori

Kuri uyu 11 Werurwe 2011 nibwo nk’uko Minisitiri w’ Ubucuzi n’inganda Monique Nsanzabaganwa yabitangarije abanyarwanda ibiciro bishya bya essence na mazutu bisimbura ibyari bisanzweho byatangiye kubahirizwa aho litiro imwe ya essence yaguraga amafaranga 965 igomba kugura 1015 naho mazutu yaguraga 958 ikagura 1015.

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda bikaba bizamutse mu gihe kitarenze ukwezi hashyizweho impinduka z’ibiciro by’ingendo nabyo bikomotse kuri iri zamuka. Gusa bikaba ari ubwa mbere ibikomoka kuri peteroli bigeze ku mafaranga asaga igihumbi mu Rwanda. Nyamara ariko n’ubwo habaye iri zamuka ntamucuruzi cyangawa undi wese ku isoko wemerewe kuzamura ibiciro. Gusa bamwe mu bakora ingendo mu karere ka Huye mu ntara y’amajyepfo baratangaza ko batewe impungenge n’iri zamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peterori aho ngo usanga bahura n’ingorane zo gukora ingendo bahenzwe cyane.

Mukabatesi Jeanne ahagana mu ma saa yine za mugitondo kuri uyu wa gatanu mu mujyi wa Butare yashakaga kwerekeza ahitwa i Ndago mu karere ka Nyaruguru. Avuga ko ubusanzwe yahagenderaga amafaranga igihumbi ariko akaba yasabwaga kwishyura igihumbi na magana abiri abwirwa ko ibiciro bya lisansi byazamutse. Ati “Nitwe tuharenganira kuko haba igihe umuntu aza atanabizi agasanga ibiciro byazamutse nk’utayafite biba bigoye.”

Abakora imirimo yo gutwara abagenzi bo bavuga ko kuba bahitamo kuzamura ibiciro kandi batabyemerewe biterwa n’uko baba batinya kugwa mu gihombo mu gihe abashyiraho ibiciro bishya bya lisansi batita ku biciro ku bacuruza kandi amafaranga y’imisoro bishyura ntagabanuke. Shumbusho Claver akora umurimo wo kwishyuza abagenzi uzwi ku izina rya Convoyeur akaba akora ku muhanda w’Akanyaru Nyakizu uturutse mu mujyi wa Butare. Agira ati “Twebwe dukora taxi ikibazo duhura nacyo ni uko bazamura ibiciro bya essence ariko ntibabijyanishe n’ibiciro by’ingendo biba bisanzweho. Twe tugwa mu gihombo bitewe n’uko niba dukorera 2500 umuntu akunguka magana atanu nyuma yo kuversa no gusora urumva iyo bazamuye ibiciro duhita duhomba. Keretse bagabanije nibura imisoro kuko ibibazo bituma essence ibura ntacyo babikoraho ariko kugirango natwe twungukirwe n’abagenzi biborohere twareka kuzamura ariko bakatugabaniriza imisoro. Njye ubu byandenze”

Izamuka ry’ibikomoka kuri peteroli ni imwe mu ngaruka z’ibibazo by’imyivumbagatanyo bimaze iminsi bibera mu bihugu bya Tuniziya, Misiri ndetse na Libiya. Ibi bihugu bikaba bizwiho gucukura peteroli nyinshi ku isi. Iri zamuka rikaba rije rikurikira igaruka mu Rwanda abanyeshuri 23 b’abanyarwanda bigaga muri Libiya ku nkunga y’iki gihugu. Radio BBC mu biganiro byayo bikorwa mu rurimi rw’igifaransa ikaba iherutse gutangaza ko ingaruka z’ibibera muri Libiya zizakomeza kwibasira u Rwanda aho ngo ubukungu bwa bimwe mu bikorwa bikomeye by’abashoramari by’abanya Libiya n’ibindi biterwa inkunga n’iki gihugu bushobora kuzahungabana.

Kugeza ubu imyigaragambyo y’abanyalibiya basaba Muamar Gaddafi kurekura ubutegetsi irakomeje aho abatari bake bamaze kuhasiga ubuzima. Umuryango mpuzamahanga ukaba uherutse gufatira iki gihugu ibihano birimo n’iby’ubucuruzi. Aho igihugu nk’ Ubutaliyani cyari cyarasinyanye amasezerano na Gaddafi mu bucuruzi bw’ibikomoka kuri peterori ndetse n’ibindi bihugu bitandukanye byiganjemo iby’iburayi byagiranaga ubucuruzi na Libiya bikomeje guhura n’ingorane zikomoka kuri ibi bihano.

Johnson Kanamugire
Umuseke.com

 

en_USEnglish