Digiqole ad

Abaganga gakondo barasaba abarwayi batewe n’amashitani kubagana bakabavura

Umwe mu bavuzi gakondo witwa Kakongi Ali Simba utuye mu Karere ka Nyarugenge yabwiye UM– USEKE ko abavuzi gakondo bagenzi be bafite ubushobozi bwo kuvura indwara abantu bakunda kwita ‘guterwa n’amashitani’ zigakira, bityo ashishikariza abarwaye izi ndwara kujya babagana bakabavura.

Abanyarwanda mu nzego zitandukanye bavuga ko izi  indwara ziterwa n’imyuka mibi amazina atandukanye, bavuga ziterwa n’ amashitani, amadayimoni, amahembe, ibitega, abazimu, Nyabingi n’ibindi.

Kakongi avuga ko imyuka mibi ishobora kuba ari umuzimu w’umuntu wapfuye cyangwa se ikaba ituruka mu bisekuru .

Uyu akomeza avuga ko iyo amadayimoni yageze ku muntu cyangwa mu muryango ashobora guteza ingaruka mbi zitandukanye nko kwica, gutera ibisazi, gusarisha, guteza imfu zitunguranye, ugasanga umuntu mukuru arajunjamye kandi yarasanzwe ari umuntu w’umugabo.

Amagini  ngo ashobora kuguteza ubumuga, ubukene buhoraho, guhindura imico n’imyitwarire umuntu yari asanganywe nta mpamvu, imyuka mibi ndetse ngo ishobora guteza umuntu guhora anywa  inzoga zirengeje urugero imyaka igashira indi igataha.

Avuga ko abavuzi gakondo bafatanyije n’abashinzwe ubuzima mu nzego za Leta bavura indwara nyinshi ndetse n’izo abaganga babuze, akomeza avuga ko abaganga igihe babonye umurwayi nta ndwara arwaye igaragara bajya bahagarika imiti bakamwohereza mu bavuzi gakondo.

Umuvuzi gakondo twaganiriye yatubwiye ko ushobora kubona umuntu ukamenya niba arwaye ziriya ndwara zikomoka ku myuka mibi maze aduha ibimenyetso bishobora kumuranga:

1.Guhora wikanga: iyo uryamye cyangwa waba wicaye ugasanga uhora wikanga nta kintu kibuguteye,

2.Guhorana umutwe udakira: ugasanga buri gihe cyose uhora ubabara umutwe, guhorana isereri(ibi ariko bishobora no guterwa n’ibibazo bindi bitari ibitega.)

3.Kurwara ibisebe bidakira: ugasanga umuntu ahorana ibisebe yajya kwa muganga ntibigire icyo bitanga, kimwe cyakira hakaza ikindi, ugasanga ahorana ibibyimba.4

4.Guhora urira nta mpamvu: ugasanga umuntu ari kurira ntacyo abaye, nta muyaga umuhushyemo, ntawamukubise cyangwa ngo hagire ikimukora mu jisho,

5.Kutajya mu mihango ku bantu b’igitsina gore:ugasanga ntutwite, ntaniyindi mpamvu ihari ariko nta mihango, iki nacyo ni ikimenyetso kigaragaza ko ufite imyuka mibi.

6. Gutwita no gukuramo inda bya hato na hato: ugasanga buri gihe uratwita inda zivamo inshuro nyinshi.

7. Kurota inzozi mbi: kurota inzozi mbi zigutera ubwoba ngo nacyo ni ikimenyetso kigaragaza ko ufite amagini mu mubiri wawe cyangwa se mu rugo iwawe cyangwa iwanyu. Ugasanga akenshi urota ibisimba birimo ku kwirukankana, kurota uri hagati y’imirambo, ugasanga umuntu yari aryamye ariko agakanguka avuza induru.

8. Guhora usesa urumeza

9. Guhora urota utwite, ubyara cyangwa ukora imibonano mpuzabitsina kandi nta mugabo ufite,

10. Kwayura bya hato na hato, ugasanga umuntu ahora yayura ndetse no kwibagirwa igihe kirekire,

11. Guhorana ibicuro byinshi mbese ugasanga umubiri wose uhorana ibicuro byinshi,

12. Guhorana ibinya,

13. Guhora uhumeka bigoranye,

14. Kugabanyuka k’ubushake bwo gutera akabariro ku bagabo,

15. Guhorana ibitotsi bidashira.

Nk’uko abaganga gakondo babitubwiye amagini  ngo akunda  kuba mu biti, mu mashyamba, mu myobo minini, mu bwiherero, mu mazi yo mu Nyanja cyangwa mu migezi no mu misozi miremire.

Abavuzi gakondo bakomeza basaba abakuru b’amatorero ya Kidini kujya bareka Abakirisito babo bakaza bakivuza kubera ko bavura indwara nyinshi kandi bafitiye imiti.

Simba yagize ati: “Abantu baza kwivuza barembye gusa ugasanga aravuga ngo Pasiteri ansanze aha  cyangwa akabimuenya sinamukira.”

Abakozi b’Imana batandukanye ntibemera ko hari undi muntu washobora kuvura amadayimoni uretse umuntu wuzuye umwuka wera mu gihe abaganga bo batemera ko habaho indwara z’amashitani.

Twagiramungu Felicien umuyobozi wungirije mu itorero mu itorero rya pentecote mpuzamahanga mu Rwanda, itorero rikomoka mu gihugu cya Ghana  avuga ko  nta muntu  n’umwe wabyawe n’umugore ushobora kwirukana amashitani uretse abahawe imbaraga z’umwuka wera.

Abishingira ku ngingo y’uko  ngo  aribo bashobora gusengera umuntu bakirukana amashitani.

Ku rundi ruhande, avuga ko hari Abakirisito bajya kwivuza amashitni mu bavuzi gakondo ariko ngo iyo bagarutse barihana nyuma bagasengerwa imbere y’Imana bagakizwa.

Pierre Claver NYIRINDEKWE

UM– USEKE.RW

en_USEnglish