Abaganga bo muri USA barashaka uko bashyiraho ikigo kibaga umutima mu Rwanda
Mu kiganiro abaganga baturutse muri USA, Australia, n’u Bubiligi babaga umutima n’imitsi bahaye abanyamakuru kuri uyu wa Mbere mu bitaro byitiriwe umwami Faysal, bavuze ko hari kurebwa uburyo hakubakwa ikigo kibaga umutima n’imitsi iwugaragiye mu rwego rwo gufasha abanyarwanda kubona ubuvuzi bwihuse kandi butabahenze.
Dr Harold wari ukuriye ririya tsinda yavuze ko bizafata igihe runaka ariko ngo nicyo kifuzo. Uyu muganga yabwiye abanyamakuru ko bari mu Rwanda kuzageza taliki ya 15 uku kwezi bakazabaga abantu 16 bapimwe indwara z’umutima.
Muri aba 16 abagera kuri 15 bafashwa na Mutuelle de Sante naho undi umwe afashwa na RAMA
Dr Ruhamya Nathan ukora mu bitaro bya Faysal yashimiye bariya baganga kubera umutima w’ubwitange bafite kandi ngo akazi bakorera abanyarwanda nta kiguzi baka.
Abaganga bemeje ko mu Rwanda hagaragara abarwayi b’umutima bafite imyaka iri hagati ya 15-45 kuzamura.
Ibi ngo bitandukanye n’ukobiteye mu bihugu byateye imbere aho ngo umubare munini w’abarwayi umutima baba bari hejuru y’imyaka 60 kuzamura.
Akenshi ngo ibi biterwa n’imirire, kunywa itabi ndetse no kudakora imyitozo ngororamubiri ihagije.
Dr Harold yemeza mbere yo kuvura abantu runaka haba hari itsinda ryaje kubasuzuma rikareba abafite uburwayi buri ku rwego rwo kubagwa, hanyuma urutonde rukagezwa ku babishinzwe mbere y’igikorwa nyamukuru.
Yemeza ko hari abarwayi biba ngombwa ko biba ngombwa basimbuza imitima abandi bakawusana ariko ngo byose biterwa n’urwego by’uburwayi.
Aba baganga ngo babaga abantu babiri ku munsi kubera ko kubaga benshi kurushaho byagorana.
Kugorana ngo biterwa n’uko iyo bamaze kubaga umwe, bisaba ko kwitaho mbere na nyuma y’uko arangije kubagwa kandi ngo bisaba ko icyumba n’ibyuma byakoreshejwe mu kubaga bisukurwa mbere yo kongera gukoreshwa.
Ikiguzi cyo kubaga umuntu umwe ngo kiba ari amadolari ibihumbi 25 $ kandi ngo ababagwa nta kiguzina kimwe basabwa.
Ubusanzwe abahanga bemeza ko zimwe mu mpamvu zitera indwara z’umutima harimo kunywa inzoga nyinshi, itabi, kurya indyo yuzuyemo amavuta menshi ndetse no kudakora imyitozo ngororamubiri.
Imibare yerekana ko itabi riri mu mpamvu nkuru zitera indwara z’umutima n’imitsi kubera uburozi bwa Nicotine buribamo.
UM– USEKE.RW
1 Comment
yooo burya gutanga biruta guhabwa koko ntako baba batagize muziko 25 mille dollars ari igishoro abantu benshi batagira mubo twita ko bifite? kwivuza umutima no mubihugu byateye imbere birahenda cyaneee .thanks doctors
Comments are closed.