Digiqole ad

Abagabo ngo bitekerereza igitsina gusa

Abagabo ngo ntakindi batekereza uretse igitsina.

Ibi biri mu gitabo gitangaje kigizwe n’impapuro z’umweru gusa (zitanditseho) uretse ku gifuniko, ngo cyaba cyarabaye icya mbere mu kugurwa kubera izina ryacyo dore ko cyitwa “What Every Man Thinks About Apart From Sex” tugenekereje mu Kinyarwanda bikaba bivuga ngo: “icyo umugabo atekereza iyo atari gutekereza ku gitsina.”

Sheridan Simove, umugabo w’umwongereza wanditse iki gitabo, yatangaje ko nawe yatunguwe ubwo yaganiraga na site metro.co.uk. Simove yagize ati: “igihe iki gitabo cyashyirwaga ahagaragara, sinatekerezaga yewe habe no mu nzozi ko naca kuri (narusha) Harry Potter (Harry potter kikaba ari igitabo gikubiyemo inkuru zirindwi cyanditswe n’umwongereza J. K. Rowling kikanaza gukinwa mo film zakunzwe.)”

Zigonet dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga ko iki gitabo kigizwe n’amapaji agera kuri 200 cyaguzwe n’abanyeshuri b’abongereza bakiyandikiragamo ibyabo.

Nkuko the Telegraph nacyo cyabyanditse, ngo umwanditsi w’iki gitabo yatangaje ko ari umusaruro w’ubushakashatsi yakoze mu gihe kigera ku myaka 39 kucyo abagabo baba batekereza uretse igitsina.

Yagize ati : «nyuma y’imyaka myinshi nkora cyane, naje kubona ko umugabo nta kindi atekereza kitari igitsina. Wari umwanzuro uteye ubwoba gusa nabonye ko isi ikeneye kubimenya.»

Yakomeje avuga ko agiye gukora ubushakashatsi kucyo abagore batekereza uretse igitsina, akaba yizeye kuzabishyira ahagaragara mu myaka icumi iri imbere.

 

Emmanuel NSHIMIYIMANA
Umuseke.com

 

 

 

3 Comments

  • kabisa muranyemeje.
    kuko ndabona mwarubatse site nziza cyane!
    nanjye ndi umu it ariko ndabona urwanda rutangiyekugenda rukataza muri it.

    • @ Ndahiro, urakoze gushima ibitekerezo byanyu ni ingirakamaro.

  • ndabashimira iyi website.

    kuri iyi nkuru rero nje ndabona ubu bushakashatsi butarageze kuri results nyazo
    gusa nemera ko umugabo atekereza sex igihe cyinshi kurusha umugore,ariko ntabwo aribyo ahoramo.iyo adatekereza igitsina umugabo aba atekereza busness,strategy zo guteza imbere urugo rwe,vision ye cg atekereza ibyo abandi bantu bintwari bakoze…

Comments are closed.

en_USEnglish