Abafana Rayon ifite ntiyabaye ifite ibibazo by'ubukungu-Eymael
Umubiligi Luc Eymael, umutoza mushyashya w’ikipe ya Rayon Sports wasinye amasezerano yo kuyitoza kugera mu kwezi kwa Nyakanga, ubwo shampiyona y’u Rwanda izaba isoje ngo afite gahunda nyinshi n’aho yifuza kugeza iyi kipe mu gihe cy’amezi macye yasinyiye kuyitoza, gusa kandi ngo yanatunguwe no kubona ari ikipe ifite abafana benshi ariko ikaba inafite ibibazo by’ubutunzi.
Uyu mugabo waje aturuka mu ikipe ya AFC Leopalds yo mu gihugu cya Kenya amaze gutoza umukino umwe, ubwo ikipe ya Rayon Sports yasuraga ikipe ya AS Muhanga ku kibuga cyayo ikahakura intsinzi y’ibitego 4-2.
Luc n’ikipe ye bahagurutse mu Rwanda kuri uyu wa kane berekeza mu gihugu cya Congo Brazzaville, aho bagiye kuri iki cyumweru bazahatana n’ikipe ya AC Leopalds Dolisie yo muri icyo gihugu mu rwego rw’amarushanwa ya CAF Champions league.
Mu kiganiro yagiranye ikinyamakuru footafrica365, Luc yavuze ko ikipe bagiye gukina hari byinshi ayiziho dore ko ngo inafite bamwe mu bakinnyi yigeze gutoza muri Vita Club nka Romalic Ngombe, Tychique Ntela.
Yagize ati “Ni ikipe ikomeye, ikipe yatwaye igikopmbe cya confederation cup mu mwaka wa 2012 ndetse ikanagira muri ½ CAF championsleague mu mwaka wa 2013, ni ikipe idakwiye gusuzugurwa. Ni ikipe utagereranya na Rayon ku bushobozi. Ndayubaha gusa ntabwo nyitinya.”
TAkomeza avuga ko intego ajyanye muri Congo Brazzaville ari ugushaka nibura igitego kimwe hanze, kandi ngo we n’abakinnyi be barabizi ko ari akazi katoroshye, kuko Rayon ari ikipe yari imaze imyaka myinshi idakina irushanwa ryo kuri uru rwego.
Abajijwe niba yaba yaravuganye n’umutoza Didier Gomes kugira ngo bagire ibyo baganira, anamubwire imiterere y’ikipe amusigiye, Luc Eymael yavuze ko nta mwanya yabiboneye kuko yaje ahita ajya mukazi kandi ngo ntabwo yashakaga kugendera kubyo umutoza asize.
Ati “Nashatse kwereka abayobozi banjye uburyo bw’imikorere bwanjye bwite, kuko atari n’ubwa mbere ntoje ikipe muri Afurika. Nubaha cyane akazi k’umutoza naje nsimbura wasize ahaye ikipe igikombe cya shampiyona. Ndatekereza ko intego zanjye muri iyi kipe zitandukanye n’ize, naraje, nitegereza ikipe hanyuma nyikora ukwanjye.”
Umunyamakuru yamubajije icyo yabwira abafana ba Rayon Sports batari bacye mu Rwanda mbere y’uko umukino wo kucyumweru uba.
Atariye indimi, Luc Eymael yavuze ko yishimishijwe no gutoza ikipe ifite abakunzi benshi mu Rwanda kuko ngo bitera akanyabugabo ikipe yose.
Ati “Mu mukino uheruka kuri stade y’ikipe yari yatwakiriye hari abafana nk’ibihumbi 15 baje kudushyigikira, nyuma yo gutsinda mu muhanda hose byari ibyishimo bitagira uko bisa.”
Kubwe rero ngo asanga ngo ishami rishinzwe kwamamaza (Marketing) mu ikipe ryari rikwiye kubyaza aya mahirwe ku buryo yasezerera ibibazo by’ubukungu, ikaba ikipe ya mbere ikize mu Rwanda.
Luc Eymael ubwo yashyiraga umukono ku masezerano mu ikipe ya Rayon Sports ngo nta mihigo ikomeye yigeze ahiga, gusa we intego ye ya mbere ni ukongera kwegukana igikombe cya shampiyona ndetse no kugera kure hashoboka mu marushanwa ya CAF Champions league kuko nawe byatuma arushaho kubaka amateka kandi ngo yizeye ko azabigeraho.
JD Nsengiyumva Inzaghi
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Reka tubone ubuzimagatozi maze wirebere.
Ibyo Luc avuga ni byo. Ikibazo kiri mu buryo urwego rw’abafana ruri organisee niho bidakorwa neza.
Ndifuza ko umuyobozi w’abafana yazampa email ye nkaba namuha igitekerezo cy’ukuntu mbona byakorwa, amafranga akaboneka ntawe bihenze, maze ikipe ikavibra.
Umuntu aragufatira indodo z’ubururu n’umweru akaboha ingofero. Agacunga Rayon yakinnye akaza akicururiza akamira. Ari gucuruza izina rya Rayon Sports, kandi ikipe nta n’urumiya ikuramo. Hari ikibazo cy’abacura amatike ku giti cyabo ugasanga ay’ikipe n’ayabo bwite birangana. Iby’ umutoza Luc avuga nibyo. Hakwiye ariko Cordinnation na Management yatuma umuturage utanze umusanzu we yizera ko ugera kuri Rayon koko, utanyerejwe na ba Mpemukendamuke.
Comments are closed.