Digiqole ad

Abadepite ntibumvikanye mu gutora itegeko ry’ikigo cy’indege za gisivile

 Abadepite ntibumvikanye mu gutora itegeko ry’ikigo cy’indege za gisivile

Rwandair plane

*Impaka zavuye no ku kuba RCAA izagira amasezerano n’izindi sosiyete

Umushinga w’Itegeko rivugurura imikorere y’Ikigo gishinzwe iby’indege za gisivile mu Rwanda wari umaze igihe unonosorwa na Komisiyo y’Ubukungu n’Ubucuruzi mu Nteko, kuri uyu wa gatatu wagombaga kwemezwa kandi ugatorwa n’Inteko rusange y’Abadepite ariko itora ryasubitswe nyuma y’uko ingingo ya gatanu yakuruye impaka abagize Komisiyo bakayisubirana bakava kuyisuzuma bwije, itora rigasubikwa.

Abadeoite 71 bari mu cyumba cy’Inteko ubwo habaga gutorera kwemeza iri tegeko rivugurura RCAA

Gutora bemeza raporo ikubiyemo ibyakozwe na Komisiyo y’Ubukungu n’Ubucuruzi ndetse no gutora bemeza ingingo zimwe na zimwe zigize uyu mushinga byakunze kurangwa na “ndifashe” kuri bamwe mu Badepite, rimwe na rimwe no kutumvikana ku bikubiye muri zimwe mu ngingo z’iri tegeko.

Ubusanzwe ikigo kireba indege za gicivile (Rwanda Civil Aviation Authority) cyari gisanzweho kuva mu 2011, ariko mu nshingano cyari gifite harimo zimwe iri tegeko rishaka kuzacyambura cyane izijyanye n’ubucuruzi, kikazasigara ari Umugenzuzi (Regulator) w’imikorere y’ibirebana no gutwara abantu mu ndege.

Perezida wa Komisiyo y’Ubukungu n’Ubucuruzi, Hon Depite Bazatoha Adolphe wayoboye abagize uruhare mu kwiga bimwe mu byagombaga kuvugururwa mu nshingano zari zikubiye mu mushinga w’itegeko Guverinoma yashyikirije Inteko Ishinga Amategeko ryo kuvugurura iki kigo, yavuze ko mu byo barebye harimo ingingo ya gatanu, muri iyo ngingo igena inshingano z’ikigo RCAA hari habuzemo ibyo gutanga ibyemezo ku burenganzira n’impushya zikenewe mu bijyanye n’iby’indege za gisivile ngo uko yari yanditse ntibyari bisobanutse.

Igitekerezo cyongewemo ni uko ngo mu gace ka kabiri k’iyo ngingo ahavugwa ibibazo bijyanye n’iyubahiriza ry’amabwiriza mu by’indege za gicivile, ahari ijambo ko ari iby’igihugu, Abadepite barasuzumye basanga kugenzura imikorere ya za sosiyete n’ibindi bigo by’igihugu bigomba kugumamo kuko ngo bo babifataga nk’aho bireba n’ibindi bigo bindi bitari ibyo mu Rwanda kandi ngo mu mushinga w’itegeko bavugaga ibigo byose bikorera mu gihugu kabone n’iyo byaba iby’abanyamahanga.

Indi ngingo ya 21 ijyanye n’abagize urwego nshingwabikorwa rwa RCAA, n’ingingo ya 25 iteganya ko imikorere y’uru rwego izajyengwa na sitati yihariye ishyirwaho n’Iteka rya Perezida wa Repubulika, ibyo ngo bikazaba biri mu bwigenge n’ubwisanzure by’iki kigo.

Izo ngingo ni zo zagiweho impaka mbere y’uko zitorerwa, bamwe mu Badepite barimo na Hon Juvenal Nkusi ukuriye Komisiyo igenzu imikoreshereze y’imari ya Leta (PAC), bagaragaza ko muri iryo tegeko harimo ibigomba kunozwa neza kugira ngo nyuma ritazasubira mu Nteko bitewe n’uko ryizwe nabi.

Ingingo ya gatanu y’iryo tegeko yahise isubizwa Komisiyo ngo iyigeho neza, nyuma bagaruke kuyisubiza Inteko Rusange itorerwe, iyi ngingo ni na yo yakuruye impaka zateye gusubika itora, n’ubwo bari bageze ku ngingo ya 29 bazemeza, impaka zavutse ku bijyanye n’uko abakozi bakoreraga RCAA n’imyenda yayo bizajyanwa mu bindi bigo habayeho ubwumvikane hagati ya RCAA na byo.

Hon Mporanyi Theobald avuga kuri raporo bagejejweho ati “…Mu ngingo ya 17 y’iri tegeko nayisomye numva n’ubwigenge bw’iki kigo “autonomie” kubihuza n’ibisobanuro nkumva ntibihura neza, kuko niba uvuga ko ikigo gifite ubwigenge kandi ari na cyo mugenzuzi, ukongera ukavuga ko urwego rukireberera iyo bamaze gufata imyanzuro mu minsi 15 ko rugomba kugira icyo rubivugaho, urumva ko ubwo bwigenge butuzuye….”

Ubwo Hon Juvenal Nkusi Perezida wa PAC yasobanuraga kwifata kwe mu gutora yemera raporo bari bagejejweho yavuze ko nubwo yumva imikorere y’ikigo bavuze ariko mu itegeko haburamo ‘amahame amwe n’amwe’.

Ati “Dufite sosiyete ya Holding, hakaba n’andi masosiyete atanu na RCAA, mu Rwanda dufite ibintu dukurikiza. Bigomba (Gushyiraho RCAA) gukukirikiza iby’ubucuruzi cyangwa bikurikize ibya Leta, kuko niho bishobora gusobanuka. Niba RCAA izagirana kumvikana (contact) na sociyete ya Holding, yongere igirane contact na Rwandair n’Akagera Aviation, Airport Company bifite uburyo biyoborwa, mbona hazaba harimo ibibazo. Uko mbibona, RCAA yagakwiye gutekerezwaho cyane nk’Umugenzuzi…”

Yavuze ko ku bwe abona kuba RCAA yagira ububasha bwo gusinyana amasezerano na Campany zindi zizaba zifite inshingano zihariye, byazatuma kuva ku nshino yari isanganywe zirimo n’ubucuruzi bizagorana ndetse rimwe na rimwe ngo hakazajya habamo ibibazo bishingiye ku nyungu.

Yaba ari Perezida wa Komisiyo yize kuri raporo n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Dr Nzahabwanimana Alexis bombi bemera ko ibitekerezo by’Abadepite cyane ku mpungenge bagaragaje ku bwisanzure n’inshingano RCAA igomba kuzaba ifite buyibuza gukora ubucuruzi bifite ishingiro.

Ku ngingo ya gatatu na bwo Hon Nkusi Juvenal yanze kuyitora arifata, asobanura ko abona ko akurikije ibyo basobanuriwe ibiri muri iyo ngingo bishobora guteza urujijo.

Ati “Nifashe kubera ko nkurikije ibisobanuro baduhaye, batubwira ko bari muri system ya Audit (Igenzura), Abagenzuzi na bo basaba amategeko atugenga, noneho tugiye kuvuga ngo iki kigo ntigikora ubucuruzi kandi bazabisoma, niho bazakorera analyse kandi iki kigo ni Regulator, muri iri tegeko ntabwo tukigize Regulator ngo gikore inshingano zacyo, ni ukuvuga ngo niba tutakigize ikigo cya Leta gisanzwe, ni urwego tugihaye, kandi nk’uko babidusobanuriye harimo kuko kubigira kuriya nta kintu tuba dufashije kuri urgence (kwihutirwa) batwakiye yo kugira ngo ikigo kibe Regulator w’izindi sosiyete…cyangwa se tukigire regulator, tunagihe uburyo ko gishobora gucuruza, ariko dukore ibiri byo, naho ubundi kukigira gutya  ejo bundi nibaza bazadusaba ko twongera kubihindura kubera ko bitujuje izo nshingano.”

Dr Nzahabwanimana Alexis we ashimangira ko RCAA igomba kuba ikigo cyigenga kandi ngo iki kigo ntigishobora gufatanya inshingano ya Operations (ibikorwa by’ubucuruzi) na Regulator kubera uko iterambere ry’ubwikorezi bwo mu kirere butera imbere mu Rwanda ari yo mpamvu ngo iri tegeko rigomba kwihutishwa kugira ngo Sosiyete yitwa Aviation, Travel and Logistics Limited (ATL Ltd) ikore inshingano yo gucunga ibibuga by’indege byakorwaga na RCAA.

Ati “Ikibazo gihari cyatumye n’iri tegeko rigomba kwihuta ni uko nyine ATL Ltd iri gukora.”

Yavuze ko hakurikijwe imiterere y’itegeko ririho, hari bimwe iyi Sosiyete itemerewe gukora nko ku kibuga cy’indege kuko biri mu nshingano z’iki kigo cya RCAA kiri kuvugururwa.

Ati “Ntabwo dufite impungenge ko itegeko nirisohoka inshingano zizabura abazikora kuko abazikora barahari, ubundi itegeko twariteguye mu buryo bwa pratique ku buryo abakozi n’ubundi ntibicara hamwe, abari muri Regulation bafite igice babamo n’abari muri Operations bafite igice cyabo n’abayobozi batandukanye, icyo dukeneye ni ukobona itegeko risohoka mu Igazati ya Leta, nta nubwo dukeneye kwimura ibiro byabo kuko ntibavanze, tumaze imyaka itatu tubitegura, umunsi itegeko ryasohotse tuzarara tubitandukanyije kandi bizahita bitangira gukora.”

Gutora ingingo zigera muri eshanu zari zisigaye bizakomeza kuri uyu wa kane kuko itora ryasubitswe bitewe n’uko bwari bwije.

Hon Bazatoha Adolphe Perezida wa Komisiyo y’Ubukungu n’Ubucuruzi yize kuri iri tegeko

UWANYIRIGIRA Josiane & HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • nta kabuza,bizagenda neza…

  • tera imbere Rwanda we…

  • Bgumane na RCAA Abandi bagire shares bashira kuri stock market . Abanyarwanda companies n’abandi babishaka bashoremo imigabane . Natwe twese nkabanyarwanda tubyiyumvumo ko ari ibyacu .

  • nkatwe batali baduha indi sambu cg se ibihwanye n’ibyo tuzajye kubibaza Mwenyewe cg se tuzabigenze gute?

Comments are closed.

en_USEnglish