Abadepite n’abakozi bo mu nteko bahawe ikiganiro ku kwirinda indwara y’umutima
Kuri uyu wa gatanu, taliki ya 18 Ukuboza 2011, mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko hatanzwe ikiganiro ku kwirinda indwara y’umutima kandi hanapimwa Abakozi n’Abadepite bashatse kwisuzumisha iyo ndwara.
Iki gikorwa cyateguwe n’Ihuriro ry’abari mu Nteko Ishinga Amategeko baharanira imibereho y’abaturage n’iterambere (RPRPD) ku bufatanye na Fondasiyo y’Umutima mu Rwanda (Rwanda Heart Foundation) igamije kurwanya indwara z’umutima na Diyabeti, ibyo bikaba byakozwe mu rwego rwo kwitegura umunsi mpuzamahanga w’umutima uzaba kuri iki cyumweru ku italiki ya 20 Ugushyingo 2011.
Atangiza iki gikorwa ku mugaragaro, Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Depite KALISA Evariste, yabwiye abari bitabiriye icyo kiganiro ko biri muri gahunda ya Leta ko Abanyarwanda bagira imibereho myiza ndetse ikaba ari imwe mu nkingi enye za gahunda ya Guverinoma iganisha ku cyerekezo 2020.
Yakomeje avuga ko kwirinda indwara aribwo buryo bwiza buganisha ku mibereho myiza y’abanyarwanda ndetse n’iterambere.
Mu gutanga ikiganiro, Dr MUCUMBITSI yavuze ko indwara y’umutima iri mu ndwara zica abantu benshi ku isi, ikaba ihitana abantu bagera kuri 29% by’imfu ziba hano ku Isi. Iyi ndwara ikaba yiganje mu bihugu bikennye no mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.
Muri iki kiganiro kandi hagaragajwe impamvu zituma ikomeza kwiyongera bikabije hakaba harimo : kunywa itabi no gufata ibiribwa bifite amavuta (choresterol). Hari kandi n’impamvu zituruka ku gisanira, ni ukuvuga ko mu muryango haba harimo umuntu warwaye umutima, hakaba n’impamvu ituruka ku myaka: ku bagabo barengeje imyaka 55 n’abagore barengeje imyaka 45 baba bashobora gufatwa n’iyo ndwara.
Kugira ngo abantu birinde iyo ndwara, bagomba kwirinda umubyibuho ukabije, gukora imyitozo ngororangingo, kwirinda isukari nyinshi, kwirinda ibiribwa birimo amavuta menshi ndetse no kwipimisha kenshi nibura inshuro imwe mu mwaka.
Mu bitekerezo byatanzwe n’Abadepite bari muri icyo kiganiro, basabye ko hajyaho politiki yo kurwanya indwara z’Umutima, biyemeza no gukora ubuvugizi mu baturage bifashishije inzego z’ibanze kugira ngo buri wese agire uruhare mu kurwanya izo ndwara.
Biyemeje kandi gukangurira abanyarwanda bose gahunda yo gukora imyitozo ngororangingo nibura hakaba ikibuga muri buri mudugudu, kugira ngo abantu bajye bahurirayo bakore iyo myitozo. Gukora ubuvugizi mu bigo by’amashuri, abana biga bakajya bagira igihe gihagije cyo gukina n’ibindi.
Twakwibutsa ko iki gikorwa cyo kwigisha no gupima indwara z’umutima na Diyabeti cyabereye mu Nteko Ishinga Amategeko gitegura umunsi mpuzamahanga w’umutima uzizihizwa ku cyumweru taliki 20/11/2011, ukaba ufite insanganyamatsiko igira iti: TWIRINDE INDWARA Z’UMUTIMA NA DIYABETI DUHEREYE IWACU, DUTEZE IMBERE SIPORO KURI BOSE DUHEREYE MU MUDUGUDU.
NYIRAHATANGIMANA Marie Thérèse
Public Education & Information Officer- Rwanda Parliament.