Digiqole ad

Abadepite basuzumye raporo isesengura raporo y’ibikorwa by’Urwego rw’Umuvunyi umwaka wa 2009-2010

Inteko rusange y’Umutwe w’Abadepite, kuri uyu wa gatatu tariki 26 ukwakira 2011 yateranye isuzuma raporo ya Komisiyo Politiki, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagore n’Abagabo mu Iterambere ry’Igihugu mu isesenguraga ryayo rya raporo y’ibikorwa by’urwego rw’Umuvunyi umwaka wa 2009-2010.

.
.

Ibibazo n’inzitizi byagaragaye muri raporo y’Umuvunyi ya 2009-2010 nibyo Abadepite bagarutseho ubwo basuzuma isesengurwa ryakozwe kuri iyi raporo. Mu bibazo byibanzweho havuzwemo ibirarane by’abarimu niby’ inzego zitandukanye za Leta zifitiye abandi bahoze ari abakozi bazo, kuvutswa uburenganzira ku mafaranga y’ubwiteganyirize mu kiswe  igihe cy’imyaka icumi (10) cy’ubuzime  bwo gukurikirana amafaranga y’ubwiteganyirize, ibibazo byinshi bituruka mu kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange ariko agaciro k’imitungo yabimurwa ntikitabweho uko bikwiye, Ikibazo cy’ubutaka bwa SOPYRWA bwahawe abaturage n’uko Urwego rw’Umuvunyi rwagikemuye, ikoreshwa nabi ry’inkunga yo kubakira abatishoboye, imitangire idahwitse y’inka muri gahunda ya « Gira inka » n’ibindi.

Ku ruhande rw’inzitizi urwego rw’Umuvunyi rwahuye narwo nkuko isesengura ribigaragaza, zimwe murizo hazamo itumanaho hagati y’Urwego rw’Umuvunyi n’abaturage ritoroshye cyane ko niyo bamenyesheje Uturere hari igihe tutamenyesha abaturage, kutamenya mu buryo bworoshye imitungo n’amakosa aba yarakozwe n’abakozi bavuye mu kazi kuko batabimenyeshwe, bamwe mubakora umwuga w’ubucamanza baterekana imitungo y’abo bashakanye bakora ubucuruzi banga kunyuranya n’itegeko ribagenga.

Kuri ibi bibazo, inzitizi hamwe n’ibindi byagaragajwe mu isesengura ryakozwe, Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yafashe imyanzuro izashyikirizwa Guverinoma maze nayo ikazayishyikiriza za Minisiteri zirebwa n’ibibazo.

Komisiyo ihoraho y’Umutwe w’Abadepite imwe mu myanzuro muri myinshi igaragaza muri raporo yayo yemejwe n’Inteko rusange harimo: gusaba iyubahirizwa ry’ibiteganywa mu Itegeko N˚ 18/2007 ryo kuwa 19/04/2007 ryerekeye kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange; gukurikirana imikoreshereze y’ibikoresho Leta n’abafatanyabikorwa batanze mu Turere n’Imirenge muri gahunda yo kubakira abatishoboye; no gukurikirana neza itangwa ry’inka muri gahunda ya “Girinka Munyarwanda” ; gukemura ikibazo cy’amasambu yatanzwe na SOPYRWA mu gihe cya za « paysannats ; kuvugurura Itegeko N˚09/2004 ryo kuwa 29/04/2004 ryerekeye imyitwarire mu kazi k’ubucamanza ; gukemura burundu ikibazo cy’ibirarane by’abari abakozi ba Leta.

Bernard Byukusenge
Ushinzwe Itangazamakuru Mu Nteko Ishinga Amategeko

2 Comments

  • Njye njya mbona niba hari institution zifite inshinga zikomeye kurusha izindi mu Rwanda na Office ya ombudsman irimo.

    UTU GUTE?

    1.Gukurikirana Ruswa ziremereye cyangwa zakozwe n’ibikomerezwa si ikintu cya n’importe quel organe de l’etat

    2.Aho umuturage yarenganijwe n’inzego cg abantu b’amazina akomeye mu Rwanda nabyo si ibya buri wese mwa bantu mwe kubikemura

    3.Kugira inama Leta (niba ntibeshye ngira ngo n’iyi ni imwe mu nshinga na office ya Ombudsman)nabyo bisaba kuba wabonye ahari “weakness” kugirango zibashe kuba overcomed

    4.Noneho rero igikomeye kurushaho ni KUGENZURA IMYITWARIRE Y’ABAYOBOZI BAKURU BIGIHUGU NDETSE HAKIYONGERAHO N’IBY’IMITUNGO YABO………!!!!!!

    Ukibaza ukuntu umuyobozi ku rwego runaka muri iki gihugu agenzurwa mu myitwarire ye mu buzima bwa buri munsi……….ahaaaaaaa biragoye kubinyumvisha.

    N wé, keep it up Ombudsman, we really acknoledge yo good job nubwo hakiri some weaknesses nk’aho bigaragara ko Urwego muyobora rutita cyane(cyangwa se rudashyira ingufu) ku karengane abakozi bakorera ibigo byigenga bahura nabyo nyuma y’uko labor inspectors ku turere bagaragarije intege nke muri izi cases

  • Well said Brother “What I think”,

    rwose “Office ya Ombudsman” ni muyimpere amashyi/Maze Abakobwa muvuze impundu/Yambaye ikamba ry’Ubutabera i Rwanda/Lirayibereye ubu n’ejo hazaza/Mama weeeee….

    Jyewe Ingabire-Ubazineza nzayirata nzayiratira amahanga/Nzatuma inuma, nzatuma agaca, nzatuma umusambi, nzatuma inyange/Maze Ababyeyi imbere n’inyuma y’Igihugu/Bayifatire iry’iburyo Mama weeee…..

    Kera kabaye, nzakora mu nganzo nahawe n’Umuremyi/Maze nyiririmbire igihozo gikwiye/IGIHOZO CY’UBUVUMERA NA RUHORAHABONA Mama weeee….

    Then you are absolutely right Brother. I just figure out, that even 50% of the resolution of such huge issues, would be in fact a very high score….

    With love, admiration and deep veneration….

    MURAGAHORANA IMANA,

    uwanyu Ingabire-Ubazineza

Comments are closed.

en_USEnglish