Digiqole ad

Abacitse ku icumu bagaragaje akababaro kabo ku magambo ya Kikwete

Ku cyumweru gishize nibwo Perezida wa Tanzaniya Jakaya Kikwete yateruye avuga ko icyazana amahoro mu karere ari uko leta ya Congo yaganira n’umutwe wa M23. Mu kubishimangira yavuze ko Uganda nayo ikwiye kuganira n’abayirwanya ariko ibi ngo ntacyo byatanga, ahubwo n’u Rwanda ngo rukwiye kwicara ku meza amwe n’umutwe wa FDLR ngo amahoro ahinde mu karere.

Abacitse ku icumu bati “Aho Perezida Kikwete ntiyaba yibagirwa vuba?”
Abacitse ku icumu bati “Aho Perezida Kikwete ntiyaba yibagirwa vuba?”

Nyuma y’amasaha atageze kuri 48, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Madamu Louise Mushikiwabo yahise avuga ko bibabaje kuba Perezida Kikwete yaravuze aya magambo, gusa ngo ntibyatunguranye kuko abavugizi ba FDLR n’abari mu murongo umwe nayo ari benshi cyane.

Abacitse ku icumu nabo byababaje ndetse bibashengura imitima bahita bandikira Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumye bamaganira kure Kikwete, ndetse banandikira Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Barack Obama bamusaba kutazakandagiza ikirenge muri iki gihugu ateganya kugeramo mu kwezi gutaha.

Muri ibaruwa, abacitse ku icumu bibumbiye mu muryango y’abanyeshuri bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi (AERG na GAERG) bandikiye Ban Ki-moon bavuze ko Perezida Kikwete ari umwe mu bari inyuma y’abakoze jenoside mu Rwanda bari bafire intego yo kurimbura uwitwa Umututsi wese aho ava akagera.

Bakomeza bavuga ko umuntu nka Kikwete uyoboye igihugu cyigeze kuyoborwa na Nyakwigendera Mwalimu Julius Kambarage Nyerere warangwanga no gukunda Abanyafurika no kubahuriza hamwe atakavuze amagambo nk’ariya.

Bati “Mu mvugo ye yuzuye ubuhakanyi, Perezida Kikwete ntiyatengushye intumbero ya Nyerere gusa ahubwo yatesheje ubumuntu Abanyatanzaniya avuga amagambo yo guhakana Jenoside.”

Yibagirwa vuba cyangwa yirengagiza nkana!

Iyi baruwa ikomeza igira iti “Ashobora kuba yibagirwa vuba cyangwa yarirengagije nkana iyicwarubozo ryakorewe abo tutazibagirwa baroshywe mu mugezi w’Akagera aho baruhukiye magingo aya; abandi bakaba bashyinguye mu nzibutso za Kansesero na Lambu nyuma yo kurohorwa mu kiyaga cya Victoria. Imana ihe umugisha Abaturage ba Uganda batameze nka Kikwete kuko batanze ubuzima bwabo ndetse bagatanga n’ibyabo bagashyingura abo bantu.”

Perezida Kikwete abacitse ku icumu bashinja guhakana Jenoside yakorerwe Abatutsi, yigeze kuza mu Rwanda. Kuwa 15 Gashyantare 2005 ubwo yazaga akanasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi rushyinguyemo abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi basaga ibihumbi 259,000 yagize icyo avuga.

Icyo gihe yanditse amagambo akurikira akurikira mu gitabo cy’abashyitsi “Biteye ubwoba ndetse birababaje cyane. Reka ibi bibe urwibutso rw’uko amarorerwa nk’aya atazongera kuba ukundi. Reka twese hamwe turangurure tuti ‘ntibizongere kandi duharanire ko bitazongera koko’.”

Bashingiye kuri aya magambo, Perezida Kikwete yavuze mu myaka umunani ishize bagira abanyamuryango ba AERG na GEARG bagize bati “Turimo kwibaza icyabaye kuri Kikwete mu myaka umunani cyatuma yibagirwa burundu ibyo yavugiye ku Gisozi. Biteye ikimwaro kuba Kikwete akerensa ikaze yahawe n’Abanyarwanda mu 2005 icyo gihe ndetse na nyuma yaho ubwo yongeraga gusura iki gihugu.”

Uretse aba bimumbiye muri AERG na GAERG bandikiye Kikwete ibi, ndetse bakabimenyesha Abakuru b’ibihugu by’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, Abagize Inteko ishinga amategeko y’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba (EALA), Abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, Inteko ishinga amategeko ya Tanzaniya ndetse na Sociyete Sivile; abacitse ku icumu rya jenoside baba muri Amerika nabo bateye impuruza Perezida Obama.

Mu ibaruwa bamwandikiye bagize bati “Mu 1994 ubwo Abatutsi basaga miliyoni bicwaga urw’agashinyaguro, Perezida Kikwete wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga yaryumeho. Nibyo twishimiye uruzinduko rwanyu muteganya kugirira ku mugabane w’Afurika ariko turabasaba gusubika uruzinduko rwanyu muri Tanzaniya keretse Perezida Kikwete asabye imbabazi ku mugaragaro ndetse agahakana yivuye inyuma ko nta mubano afitanye na FDLR”

Kugeza ubu abantu bategereje niba uyu muperezida w’iki gihugu kigiye kohereza abasirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo guhashya imitwe yitwaje intwaro azagira icyo avuga ku byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, ndetse n’ibi byatangajwe n’abacitse ku icumu.

UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Open Letter to H.E. Barack H. Obama, the President of the United States of America

    May 27th, 2013

    Subject: Remarks by H.E. Jakaya Kikwete, the President of the United Republic of Tanzania at the 21st African Union Summit on May 26th, 2013 in Addis Ababa, Ethiopia

    Your Excellency the President of the United States of America

    We, the undersigned, being survivors of the genocide against Tutsi and Rwandans legally living in the United States of America are appalled by the statement made by H.E. Jakaya Kikwete, the President of the United Republic of Tanzania at the 21st African Union Summit on May 26th, 2013 in Addis Ababa, Ethiopia in which he called upon the Rwandan government to “negotiate” with the Democratic Forces for the Liberation of Rwanda (FDLR), a rebel group predominantly composed of members of the Interahamwe militia and the Armed Forces of Rwanda that carried out the 1994 genocide against the Tutsi in Rwanda and for the killings of millions of innocent people in the Democratic Republic of Congo.
    We salute the United States of America’s leadership and commitment to fight the international terrorism, particularly your government’s collaboration with the regional and international players to find a solution to the crisis in the Great Lakes region. Not only you were among the first countries, alongside the United Nations, to name the FDLR, formerly known as the Army for the Liberation of Rwanda (ALIR), as a terrorist group but also you have placed many five-million-dollar bounties on some Rwandan genocide perpetrators’ heads, including Sylivestre Mudacumura, the FDLR supreme commander who is wanted by the International Criminal Court (ICC) on charges of crimes against humanity and war crimes, including murder, rape, torture and attacking innocent civilians.
    We believe President Kikwete is fully informed of these still ongoing heinous crimes committed by FDLR towards millions of innocent Congolese and many foreigners, including innocent Americans Rob Haubner and Susan Miller killed in Bwindi Forest in 1999, to name but a few who lost their lives at the hands of FDLR. In 1994, when more than one million innocent Tutsi were brutally murdered, President Kikwete, then the Minister of Foreign Affairs in Tanzania did not speak up. Since then, he has seen his country burying hundreds of thousands of Rwandans whose bodies were damped into Akagera River, in Rwanda by the same genocidaires who formed FDLR with the intent
    to “finish the job “flooding all the way to Tanzania. Given that the International Criminal Tribunal for Rwanda (ICTR) is based in Tanzania, we have no doubt that President Kikwete has been following the court proceedings and should comprehend the threat posed by the FDLR to Rwanda’s and the region’s peace and security.
    We appreciate the support you have provided to Rwanda since 1994. As you know, our country has worked tirelessly, despite many challenges, to successfully repatriate millions of Rwandan refugees since the genocide and have reintegrated many FDLR fighters in the Rwandan Defense Forces. As the concerned citizens of Rwanda and legal residents of the United States of America, we acknowledge that Rwanda has paid too big a price for too long and feel obliged to openly and strongly question President Kikwete’s hidden intentions behind such dreadful remarks and hereby request your office to join us in our call to him to immediately withdraw this shocking statement made at the time when as Rwandans, we are still commemorating the 19th anniversary of the genocide and grieving the loss of our beloved ones. President Kikwete should openly apologize to us as survivors of the genocide in Rwanda and Rwandans in general, Congolese, Americans and many more people who have suffered from the FDLR terrorism.
    Your Excellency, we trust that the United States of America cannot support this kind of political dealings that serve, if anything, as a setback to any progress led by Rwanda and many regional and international players to restore peace in the democratic Republic of Congo. Though we welcome your upcoming visit to our beloved continent, we recommend you cancel your trip to Tanzania unless President Kikwete openly apologizes and disavows any relationship he might have with the FDLR.
    We look forward to our continued collaboration as we strive to fight impunity and international terrorism in order to ensure a peaceful and secure world for all.
    Yours faithfully,
    Alice Umutoni
    Vice Coordinator of the organizing committee
    The 19th Commemoration of the Genocide against Tutsi in Rwanda in the U.S.A.

  • Kikwete ashyigikiye interahamwe, ntawe utabizi rwose. Reba nawe ubushize bahafatiye interahamwe nkuru yari imaze iminsi ihihishe yaranatuye. Ubwose si ikimenyetso cyambere kigaragaza uburyo ashyigikiye FDLR? Akarenze umunwa karushya ihamagara sha, ntugirengo kandi yabivuze bitamurimo.

    • ariko ko iburundi habaye genocede yakorewe abahutu, none ubu bakaba babanye neza babijyenje gute kugirango bongere bashyikirane???

      None ko muri vovernement yurwanda ko harimo abantu bavuga ko bakoze genocide, kuki kuvugana na FDLR byabaye ikibazo? ese FDLR yo irabyemera kuvugana nabategetsi burwanda?? ese ubundi ko baba mwishyamba, bakura he inkwaro zo kurwanisha!!!???

      Narumiwe nimpamoyimana!!

      • Iyo genocide yakorewe abahutu yabaye ryari? Nabaye mu Burundi igihe kinini, ndumva uwavuga gutyo yaba abogamye kandi hari ibyo yirengagiza.

        PS: simvuze ko abantu batapfuye mu Burundi, habaye ubwicanyi- mu bihe bitandukanye, hamwe bukibasira abahutu ahandi bukibasira abatutsi. Ariko nta genocide nk’iyakorewe abatutsi mu Rwanda yabaye i Burundi. Ahubwo nabo baritonde, kuko ntaho bagana.

      • Jyewe ndumva abantu banditse iyi baruwa bibagiwe gushyiramo abantu bacu bari ,mu mashyamba ndetse badashyinguye mucyubahiro cyabo,bari muri Tanzania,ahubwo bivugiye abari muri Uganda kdi hari rwose tuhabona nko murugo ho ntakibazo haduteye.
        gusa Tanzania kuba ifite abaturage benshi bazi guha agaciro ikiremwa muntu,twari dukwiye kubasaba kwifatanya natwe mu kwamagana cyane amagambo yatangajwe numukuru w’igihugu cyabo.

  • Open Letter of Protest at President Kikwete’s genocide denial and revisionist declaration

    RE: Open Letter of Protest at President Kikwete’s genocide denial and revisionist declaration at 50th Anniversary of African Unity, Addis Ababa.
    UN Secretary General
    Ban Ki-moon
    United Nations
    New York, NY 10017 USA
    212-963-5012 fax: 212-963-7055
    Email: [email protected]

    May 28, 2013

    RE: Open Letter of Protest at President Kikwete’s genocide denial and revisionist declaration at 50th Anniversary of African Unity, Addis Ababa

    On May 26, at the AU summit in Addis Ababa, Tanzania’s President Jakaya Kikwete made a statement that will go down in history as one of the most dehumanizing. Speaking at during the meeting for the parties concerned by the regional Peace Security and Cooperation Framework for the Democratic Republic of Congo, President Kikwete wants the FDLR genocidal force treated as victims. From President Kikwete’s understanding, the genocidal forces waiting to exterminate Tutsis have to be given red carpet welcome to thank them and thereby allow them to continue their agenda.

    We, the Association of Genocide Student Survivors and Alumni (AERG/GEARG), want to set the record straight that President Kikwete’s statement has exposed the following:

    1. He has declared his shameless and insensitive support for the perpetrators of the 1994 genocide against the Tutsi;
    2. He disregarded the would-be human morals for all the sane people of the world who regard and have condemned the genocide, and the genocide perpetrators as the worse criminals the world has ever experienced;
    3. President Kikwete declared himself as Genocide denier and revisionist, and unfortunately implicated the people on whose behalf he made this genocidal statement;
    4. He either has a short memory or he deliberately decided to ignore the most recent horrors of genocide victims whose remains trekked unforgettable routes through his river Kagera up to the their current resting place where over ten thousand souls are laid to rest in Kansesero and Lambu on the shores of lake Victoria. May God bless the Ugandan citizens, who unlike Kikwete, offered their humane hearts and resources to give those remains a honorable burial place;

    We request President Kikwete to borrow a leaf from such experience other than providing moral backup to the same perpetrators who still have the spirit to return and exterminate us once and for all;

    We want to remind President Kikwete that we know our history, let him leave us alone. We know how to manage our post Genocide challenges. If he has chosen to support those who want to accomplish their unfinished mission of genocide against the Tutsi, he should be rest-assured that he will never succeed because we shall never die again;

    We want to remind President Kikwete that, as orphans and widows who survived through unbearable suffering, today live and share daily life with those who killed us but have however confessed and apologized to the entire Rwandan society for their crimes committed against us;

    On February 17, 2005, while visiting Rwanda, when he was Foreign Affairs Minister of Tanzania, Jakaya Kikwete toured the Gisozi Genocide Memorial Centre, where more than 250,000 remains are laid to rest. In the memorial book, Kikwete wrote: “It is horrifying, saddening, and pitiful too. Let this be a reminder once again for such abominable things to happen again. Let us say never again, and make sure it really doesn’t happen again”.

    We wonder whether a difference of about eight years has left President Kikwete in complete loss of memory of what he said at Gisozi. It is shameful that Kikwete can abuse the welcome accorded to him by Rwandans back in 2005, and the following year, as President, as well as the countless times he has visited.

    His utterances at the AU present a miscarriage to the late Mwalimu Nyerere legacy for the unity and brotherhood of the Tanzanian peoples, and all African communities. In making his negationist statement, President Kikwete has not only dishonored Nyerere’s Vision but also dehumanized the Tanzanian peoples as unconditional accomplices to his genocide denial and revisionist comments.

    If the UN Secretary General is planning peace for this region, at the same time as people like President Kikwete rekindle the seeds of destruction, what peace will be achieved?
    We, undersigned, the student survivors, ask for nothing less than an apology for the despicable utterances.

    Faithfully,

    Cc:
    – EAC Heads of States
    – The President of the United States of America
    – The African Union
    – East African Legislative Assembly (EALA)
    – All Embassies Accredited to Rwanda
    – The National Assembly of Tanzania
    – The Rwanda Civil Society Platform

  • President Kiwete ni uwo kwamaganirwa kure kuko ageze aho aba umuvugizi wa FDLR, kandi azi neza ibyo yakoze mu rwanda, aha uwabishobora wese yamwibutsa ko abakoze genocide aribo bahise bashinga umutwe wa FDLR, kuko nta handi uno mutwe atauturutse, none biratangaje kandi birababaje uburyo ki Ktwete yiteruye akavuga ngo u rwanda rukwiye kwicarana na ba bicanyi. aya magambo akwiye kuyasabira imbabazi abanyarwanda.

  • Njye birantangaje!!!!!! Kikwete wagirango yavutse 1995 urebye ibyo avuga kuri FDLR, CG se akaba yitiranya FDLR n’ikipe y’umupira w’amaguru. Birababaje.

  • Kikwete arashaka kwiyenza ku banyarwanda kuko uku ni ukubashinyagurira mwo kanyagwa mwe, kuko ibi bibntu bbye ntawe ukwiye kubyihanganira ahubwo nimureke tumwamaganire kure, kuko niba uyu munsi abaye umuvugizi wa FDLR ejo azaba umuterankunga wayo cyangwa se abe umufatanyabikorwa wayo, dusenyere umugozi umwe rero maze twereke Kikwete ukuri mnyako ku byo FDLR yakoze mu rwanda, nkeka ko ajya kuvuga ibi ashobora kuba atazi neza uburemere bw’ibyo aba bicanyi bakoreye abanyarwanda

  • BIRABABAJE CYANE CYANE ARIKO!!!!!!!!!!!!!!
    ARIKO NTIBITANGAJE KUKO IBIBERA HAGATI YA TANZANIA NA CONGO KINSASA TURABIZI KABIRA NINKAHO ARUMUHUNGU WA KIKWETE, KANDI FDLR NAYO NBO BASILIKARE BA KABILA MUBYUMVE NEZA IBYO NIKO BIMEZE HARIYA KUMUPAKA WA CONGO N’URWANDA HARI FDLR ZIKORA NKINGABO ZA CONGO BIRAZWI NEZA. UBWO RERO KABIRA NIBA YARAZIHAYE ICYICARO IWE KANDI ARUMUHUNGU WA KIKWETE. NGIRANGO NTA BUNDI BWENGE BISABA KUBYUMVA.

  • ariko ababa babashije kubisobanukirwa neza mwambwira hari inyungu z’u rwanda ziri muri Tanzaniya, cyangwa n’uko ari ibihugu bituranyi gusa? niba nta nyungu rero abanyarwanda tuhafite nta mpamvu yo gukomeza kubana n’umuntu nka Kikwete ukomeje gushinyagurira abanyarwanda byumwihariko abacitse ku icumu rya genocide kuko siniyumvisha aho u rwanda rwicaye ku meza amwe na FDLR ngo bumvikane, ese bazaba bumvikana iki, bazaba basaba imbabazi se? abazaba basaba gutaha se? ntago njye numva impamvu ki kikwete yavuze aya magambo

  • ariko ubundi uyu ni umuvugizi wa FDLR?ntibya bitangaje kuko numvise ko M23 nirasa kuri ziriya ngabo zigiye muri Congo zizahita zirasa ku Rwanda ntakabuza ko yaba afitanye imikoranire naziriya Nterahamwe

  • Ariko ibuka iranshimisha cyane rwose ubu se none ho murerega kikwete iki ra ko yapfobeje genocide reka dutegereze . Hari igihe nibaza ahazaza hurwanda hakanyobera kubera kuvunira mumatwi ibiti byabanyarda.

    • URIKIGUNDA KOKO.

    • WE SE NIMANA CYANGWA ABA HEJURU Y’AMATEGEKO MPUZAMAHANGA ?

  • Uyumuperezida afite code mu mutwe .

  • Politic ni umukino utoroshye! wasanga kikwete afite ababimutumye.

    • Ntacyo uyu mugabo atatubwiye,ahubwo izamarere nizizibure imitutu ishyamba si ryeru.

    • Ibyo nukuri , ahubwo yavuze ibyifuzo by’abafaransa n’abagifite ikimwaro kubyakozwe n’interahamwe muri 1994 arizo zabyaye FDRL nyuma yaho, ariko icyo mbona nuko ntacyubahiro bimuhesha kuko usibye nuko icyaha cya genocide kidahanagurika ntbwo ijambo nka ririya azaryubahirwa mu rugaga mpuzamahanga , mu ncabwenge , yewe no mubaciririrtse cyane cyane abazi amahano ya 1994 mu Rwanda.Ariko nimureke gucungira ku banyamerica n’abandi , ahubwo nimuhaguruke twamagane ariya magambo twese kandi twivuyinyuma.

  • AIBU, AIBU,SHAME TO YOU LAISI KIKWETE!
    But there is nothing to wonder about! We know You even ordered for EXPELLING and CONFISCATING PROPERTIES of Rwaandans who were staying in TZ for decades! IMITUNGO yabanyarwanda bari batuye Tanzania yariwe ntaho byamugeze arashska no kongeraho agahinda!

  • KIKWETE anyibukije umugani uvuga ngo “CIRA AHA NIKUBITE”, iyo babwira umwana urira, kugira ngo aceceke!None se “ufite umusegura ko anaga ijosi”, n'”ufite uwo aririra akayasuka hasi”, KIKWETE yiyibagije genocide koko!

  • This was my idea. Am happy that what has been in my minds is what has been done. This has shown me that Rwandese are always together even in the way of thinking. He should be written a letter to explain what he aimed at, copy to the current Chairman of the East African Community, UN Secrtary General who himsefl had just visited the Gisozo site, AU, and there should be a question mark as to why he is sending his men to Congo. If it is not to support them and come back to accomplish their mission.
    All along we knew that Tanzanians have been by our side as sisters and brothers in all hardships we went through. We need to know if it was one mans idea or an idea shared by all Tanzanians. I have just read in their Citizen paper that they have formed a team of people to fight the genocide, for what then if their leader is proving to be the most supporter and the spokesperson for the perpetrators of the genocide in Rwanda.

  • Ntibyantangaza ko kikwete yashyigikira Interahamwe, kuko nubundi izakoze ibara zahungiye TZ ziracyariyo kandi zidegembya, kuko iyo ugiyeyo bashobora no kukwica! Yanze kubatanga ngo batahe arabacumbikira, none ngo yavuze ko ashaka imishyikirano ya FDLR na Leta y’urwanda!! Ntawe byatangaza rwose.

  • uhubwo ntako ataberetse ko atabakunda no nese wa yirukanye abanyarwanda ejobundi ntakantu bazanye inka imiryango yabo interahamye yigeze azikoraho kandi zirara zica abatanzaniya kikwete numurundi utari umushingantahe ntakunda tz nagato

  • Ariko uzavuga uko abona
    Amahoro arambye yagaruka
    Mu karere azaba akosheje?
    Bitinde muzunvikana.ninde
    Uyobewe inkomoko yibi?

    • Nanjye ntyo da!!

  • Mwese ibyo mwavuze biragaragaza ko ntabushishozi na buke burimo,niko ye harya aba FDLR BOSE ni abagenocideri?none niba aribo RWARAKABIJE PAUL washinze uyu mutwe ninde wamuburanishije?ntiyirirwa buri munsi yidegembya muceceke rero,ubu se MUDACUMURA atashye ntiyahabwa umwanya mugisirikare cyacu?ngaho da nzaba mbarirwa,gusa mureke dutuze kuko icyo uyu mugabo KIKWETE YAVUZE wasanga gifite ishingiro mukamuhakanya.

  • Mwese ibyo mwavuze biragaragaza ko ntabushishozi na buke burimo,niko ye harya aba FDLR BOSE ni abagenocideri?none niba aribo RWARAKABIJE PAUL washinze uyu mutwe ninde wamuburanishije?ntiyirirwa buri munsi yidegembya muceceke rero,ubu se MUDACUMURA atashye ntiyahabwa umwanya mugisirikare cyacu?ngaho da nzaba mbarirwa,gusa mureke dutuze kuko icyo uyu mugabo KIKWETE YAVUZE wasanga
    gifite ishingiro mukamuhakanya.

    • Ngaho wamugani wa @albert kuri twitter niba ibyo yavuze bifite ishingiro azasabe obama yaje muri tanzania ko kugirango haboneke amahoro kwisi america izajye mubiganiro na ALQUAIDA

  • Ahahaaaaaa!! Nzaba mbarirwa!

    twacishije make tugaturana neza n’abandi.

  • uhubwo ntako ataberetse ko atabakunda no nese yirukanye abanyarwanda ejobundi ntakantu bazanye babatesha inka imiryango yabo. interahamye yigeze azikoraho kandi zirara zica abatanzaniya mumayira hose nomago yabo

  • Ariko yabivuze kubera ko imaze imyaka 19 ihungabanya amahoro mu gihugu cy’abandi, kandi mbere ya byose ni abanyarwanda, aha tureke fanatisme ndabona u rwanda tumaze kugira abanzi benshi mushatse mwashishoza, kuko ubanza ari ni umutego baba baduteze.

  • Kikwete ibibazo bimaze kumubana byinshi mubuyobozi bwe yateje indyane z’amadini(Muslims # Christians) muri Tanzaniya bitari byabaho mumateka yayo none yadukiriye n’akarere k’ibiyaga bigari. Banyarwanda tube hamwe naho J.M Kikwete muachane nae rai yake itaambukia patupu.

  • Abacitse kw’icumu ari ukubabazwa n’amagambo no kubabazwa n’ibikorwa, igikomeye n’ikihe? Kikwete yavuze amagambo, HE Kagame atanga imyanya muri Leta. Are u serious?

  • Ku nyungu z’igihugu Mandela yashyikiranye n’abazungu ubu none igihugu kiratuje.Tureke égoïsme kuko ntacyo bimaze ko ibyo twaruhiye twubaka byongera gusenyuka. Abo mwita interahamwe uwaziyoboraga araho kandi yambaye amapeti!!!

    • Ibyo kikwete yavuze siwe uzabikora mu mwanya w’urwanda,n’ubwo yavuze nabi bwose ntacyo bizahindura ku murongo wa politiki y’urwanda,nibashaka gutahuka nk’uko abandi batahutse bazakirwa batuzwe,nibashaka kuza barawana nabwo tuzabakiriza inyikirizo bazatera,nubwo baba bavugirizwa inanga na kikwete,ntabwoba baduteye.

  • ariko nkumuntu uvuga ngo fdrl ngo n’abana ngo nta genocide bakoze ubwose nimba batarakoze genocide ariko bakifatanya n’uwayikoze mumugambi mubi wokuba yakongera gutemagura abanyarwanda ubwo rero babareke hanyuma nibamara gutemagura abantu niho tuzabona kubarwanya. weho wiyise mujyanama ubwo uzi kuturushije ubwenge bwahe turabazi mujye mupfa no guceceka ubwo utegereje fdrl na kikwete hahahahaha ukumbuye gufata agapanga ukanywa amaraso inyota irakwishe puuu nimba ariwo muti urapfuye peeeee ihangane

    • Ariko mwagiye mureka gushyira isono mukihesha icyubahiro ,ibi sibyo bikemura ikibazo cga ngo bitanga umutekano!!

    • Ariko mwagiye muhamagara imbwa mu izina ryayo? “yakongera gutemagura abanyarwanda” hanyuma tukibuka abatutsi!!!!
      Ubwo byari bikunaniye kuvuga yakongera gutemagura abatutsi? Ese abantu nk’aba bo ntabwo bashinjwa gupfobya jenoside yakorewe abatutsi?

      • Kuki Surtan uvuze IMBWA, nawe uratukanye

  • For sure, abanyarwanda twese twakabaye turakazwa kandi tubabazwa n’iby’uyu Mugabo kuko isaha iyo yo yose inabi ye n’abamushyigikiye yakongera koreka u Rwanda rwose.

  • Jye mbona aba bantu iyo bashinja FDLR ngo ni abajenosideri baba basetsa imikara! Aho mwabereye ko aba FDLR bataha buri munsi hari n’umwe mwari mwumva abazwa ibya genocide yasize akoze cg abakoze iyo genocide ntibarataha?
    Ntabwo bazi ko genocide ishinjwa uwanze kwifatanya n’ubutegetsi buriho!!!
    Muzamenya ubwenge ryari?

    • muge mureka kwigizankana mushinyagura gusa! niba uzi gusoma reba ibikorwa bya FDLR kikwete ashaka ko bigibwaho imishyikirano ubundi ndebe ko wongera kuvuga ayo wivugisha. http://fdlrwatch.wordpress.com/

  • rwanda wee1 mana uzampe kurama nzarebe amaherezo y’ibi bintu njye biranshisha.gusa nasaba ko mbere yo kuvuga twajya dukaraga ururimi inshuri zirindwi nkuko bibiriya ibivuga

  • Ariko ndabamenye pe?ndumva ibyo mwavuga byose ari ubusa gusa tube maso ndetse habeho gushishoza kuko ibiriho, ibizabaho n’Inama ibizi kandi twirinde gutakaza ururimi rwacyu.

  • Kikwete ni interahamwe, buretse M23 ibanze imukosore afunguke mu mutwe niho azamenye FDLR icyo ari cyo igihe azaba yikoreye imirambo y’abasilikari be abajyanye ku bahamba muri Tanzania

  • ariko se muyubewe koTanzania isanzwe idahuza n’urwanda koko ni ibiki bibatunguye biri nkaho ubwambere yari yanze ko twinjira muri EAC ngirango murabyibuka,hanyuma aha yigeze itangaza ko nta modoka ifite plaque y’inyarwanda ashaka ko izongera gukandagira kubutaka bwayo byaranditwe mubinyamakuru byo muri Tanzania ubwo se ikindi mushaka ni iki?

  • Uyu makwete w’umwirasi akanasuzugura u Rda. Ariko abona hari ukeneye inama ze kweli. Niko bashahumwe b’umuseke mwandekeye ibitekerezo bigahita koko,murabifobya nkuko kikwete arigufobya genoside yakorewe abatutsi.

  • Aba FDLR bamaze gutaha barenga 10.000 nimiryango yabo yose, bakakirwa abajya mu Ngabo bakinjizwa,abasaubizwa mu buzima
    Busanzwe nyuma yo guhugurwa no gushakirwa ibyangombwa
    Byibanze umuntu wese utahutse agenerwa,abajya kubazwa nKubutabera bikababaho
    Abo bose hari imishyikirano yabanje kubaho ????!?
    Allez allez, Kikwete nabamuri inyuma bose ntibazi neza
    Ibyo bavuga koko, niba kandi banabizi bari in a very wrong corner kuko
    Ntacyo bivuze.
    Aba benewacu bamushyigikiye bihisha inyuma yaza psydos ngo ni amazina, ni ibigarasha nkibindi
    Byose tumeneyereye, inda zabatanze imbere ariko nihahandi habo zizabatamaza mugihe kitari gito!
    Dukomeze ubutwari, uburenganzira bwo kubaho as a Nation buraharanirwa ibindi bikazaba biza.

  • Ikigaragara n’uko Kikwete afite urusobe rw’abo basangiye iki gitekerezo. Ariko icyo akwiye kumenya igihe cye burimunsi cyubuzima bwe n’uko ikiguzi cyose twebwe abanyarwanda twiteguye kugitanga, kandi nawe nziko abizi! Abo bariye barabariye(FDLR). Gusa Birambabaje kubona Africa ifite abantu nka ba Kikwete, Mbabajwe n’abaturage ba Tanzania bayobowe n’umuntu ufite inyota yo gushyigikira inkoramaraso,FDLR!! Kikwete turakwamaganye ibihe byose kandi ntuzatinda kubona ko wibeshye! Gusa urashaka gukururira umuvumo kubanyatanzania!

  • Sinigeze mbona umuntu ushaje mu mutwe none ndamubonye. Yagiye se akabatuza muri tanzania ko ifite amashyamba atabarika?

  • ariko se FDLR zirwanira zishaka iki?ubutegetsi??cg bashaka gutaha?batashye se abandi ntibataha buri munsi?umva kikwete n’abandi bahuje ibitekerezo nk’iby’interahamwe bavuga batavuga amaraso y
    abantu ari kuri FDLR azabakurikirana mpaka nanjye ndabavumye ingoma izababe kure kuko ibyo bakoze twarabibonye.

  • None se ko mbona intego yanyu mwanditse mutsindagira ko FDLR ari GENOCIDERS, muribwira ko bariya bose mwandikiye batazi amahame mpuzamahanga y’AMATEGEKO ko umuntu utaraciriwe urabanza aba ari UMWERE (presumption of innocence)?

    Ban KI-Moon mubwira biriya akorera UN kandi UN nta kindi UN ikurikiza uretse amategeko. OBAMA mubwira ko FDLR ari GENOCIDERS yize AMATEGEKO (HAVARD Law School) ntiyatinyuka kwita abantu GENOCIDERS nta rukiko rwabakatiye urubanza.

    Noneho nguye hasi aho muhunduye KIKWETE ngo afite INGENGABITEKEREZO ya Genocide. None niba mwihaye KIKWETE bene aka kageni, isi yose nirebe uburyo mu RWANDA abantu babayeho!!!Eeee….

    • Niba mu Rwanda abatutsi barakorewe genocide,abayikoze se si aba genocideri? kuvuga imbwa mu mazina rero ntacyo bitwaye,naho ibyo uvangavanga ngo isi irebe uko abantu babayeho ntacyo bivuze,uko mu rwanda nta genocide ihari,abanyarwanda barimo kurwana n;ingaruka zayo ni uko abantu nka kikwete bakomeje gushaka kuyidusubizamo.

  • Barua ya wazi ya Maandamano katika kukana mauaji ya kimbari ya Rais Kikwete na tamko revisionist

    RE: Barua ya wazi ya Maandamano katika kukana mauaji ya kimbari ya Rais Kikwete na tamko revisionist katika Maadhimisho ya 50 ya Umoja wa Afrika, Addis Ababa.
    Katibu Mkuu wa Umoja
    Ban Ki-moon
    Umoja wa Mataifa
    New York, NY 10017 USA
    212-963-5012 fax: 212-963-7055
    Barua pepe: [email protected]

    Mei 28, 2013

    RE: Barua ya wazi ya Maandamano katika kukana mauaji ya kimbari ya Rais Kikwete na tamko revisionist katika Maadhimisho ya 50 ya Umoja wa Afrika, Addis Ababa

    Mei 26, katika mkutano wa kilele wa AU mjini Addis Ababa, Rais wa Tanzania Jakaya Kikwete alitoa kauli ambayo kwenda chini katika historia kama moja ya wengi inadhalilisha. Akizungumza katika wakati wa mkutano kwa ajili ya vyama husika na Usalama kikanda Amani na Muundo wa Ushirikiano kwa ajili ya Jamhuri ya Kidemokrasia ya Kongo, Rais Kikwete anataka FDLR mauaji ya halaiki nguvu kutibiwa kama waathirika. Kutoka uelewa wa Rais Kikwete, vikosi vya mauaji ya halaiki ya kusubiri kuwaangamiza Watutsi na kutolewa carpet nyekundu kuwakaribisha kwa tunawashukuru na hivyo kuwaruhusu kuendelea ajenda yao.

    Sisi, Chama cha Walionusurika na Mauaji ya Kimbari ya mwanafunzi na Alumni (AERG / GEARG), wanataka kuweka rekodi sawa kwamba kauli ya Rais Kikwete imekuwa ikipata yafuatayo:

    1. Yeye ametangaza Shameless na msaada wake insensitive kwa wahusika wa mauaji hayo mwaka 1994 dhidi ya Watutsi;
    2. Alivyowaona ingekuwa-kuwa maadili ya binadamu kwa watu wote wa dunia akili timamu ambao kuhusu na wamelaani mauaji ya kimbari, na wahusika wa mauaji ya kimbari kama wahalifu mbaya zaidi duniani aliyewahi uzoefu;
    3. Rais Kikwete alitangaza mwenyewe kama mauaji ya Kimbari denier na revisionist, na kwa bahati mbaya watu wanaohusishwa ambaye niaba alifanya kauli hii ya mauaji ya halaiki;
    4. Yeye ama ina kumbukumbu ya muda au yeye kwa makusudi aliamua kupuuza Hofu ya hivi karibuni zaidi ya waathirika wa mauaji ya kimbari ambao bado trekked njia unforgettable kupitia mto Kagera wake hadi yao ya sasa mahali pa kupumzika ambapo roho zaidi ya elfu kumi wamelazwa kupumzika katika Kansesero na Lambu juu ya mwambao wa ziwa Victoria. Mungu awabariki wananchi wa Uganda, ambaye tofauti na Kikwete, inayotolewa nyoyo zao awali na rasilimali ya kutoa wale bado heshima mazishi mahali;

    Tunaomba Rais Kikwete kukopa jani kutoka uzoefu vile zaidi ya kutoa Backup wa maadili kwa wahusika hiyo ambao bado wana roho kurudi na kuwaangamiza sisi mara moja na kwa wote;

    Tunataka kuwakumbusha Rais Kikwete kwamba sisi kujua historia yetu, basi, na kutuacha. Tunajua jinsi ya kusimamia changamoto zetu baada ya mauaji ya kimbari. Kama yeye amechagua kusaidia wale ambao wanataka kukamilisha kazi zao Unfinished ya mauaji ya kimbari dhidi ya Watutsi, anapaswa kuwa wengine-uhakika kwamba kamwe kufanikiwa kwa sababu sisi kamwe kufa tena;

    Tunataka kuwakumbusha Rais Kikwete kwamba, kama yatima na wajane ambao kuishi kwa njia ya mateso magumu, leo kuishi na kushiriki maisha ya kila siku pamoja na wale ambao kuuawa kwetu lakini hata hivyo alikiri na kuomba radhi kwa jamii nzima ya Rwanda kwa makosa yao nia ya juu yetu;

    Mnamo Februari 17, 2005, wakati kutembelea Rwanda, wakati alipokuwa Waziri wa Mambo ya Nje wa Tanzania, Jakaya Kikwete alitembelea Mauaji ya Kimbari Gisozi Memorial Centre, ambapo bado zaidi ya 250,000 ni alikanusha. Katika kitabu kumbukumbu, Kikwete aliandika: “Ni horrifying, saddening, na dhalili sana. Basi hii ni mawaidha kwa mara nyingine tena kwa mambo kama hayo wachukizao kutokea tena. Hebu kusema tena kamwe, na kuhakikisha, ni kweli haina kutokea tena. ”

    Sisi ajabu kama tofauti ya miaka nane ina kushoto Rais Kikwete katika hasara kamili ya kumbukumbu ya nini alisema katika Gisozi. Ni aibu kwamba Kikwete anaweza vibaya kuwakaribisha wanayopewa kwake na Wanyarwanda nyuma mwaka 2005, na mwaka uliofuata, kama Rais, kama vile mara isitoshe yeye alitembelea.

    Yake matamshi katika AU sasa mimba kwa marehemu urithi Mwalimu Nyerere kwa ajili ya umoja na udugu wa watu wa Tanzania, na jamii yote ya Afrika. Katika kufanya kauli yake negationist, Rais Kikwete imekuwa si tu heshima ya Dira ya Nyerere lakini pia dehumanized watu wa Tanzania kama washirika bila masharti kwa kukana mauaji ya kimbari na maoni yake revisionist.

    Kama Katibu Mkuu wa Umoja ni mipango ya amani kwa ajili ya mkoa huu, wakati huo huo kama watu kama Rais Kikwete kufufua mbegu wa uharibifu, nini amani itakuwa ya mafanikio?
    Sisi, aliyetia, waathirika mwanafunzi, kuomba kitu kidogo kuliko kuomba msamaha kwa matamshi ya kudharauliwa.

    Uaminifu,

    Cc:
    – EAC Wakuu wa Nchi
    – Rais wa Marekani nchini
    – Umoja wa Afrika
    – Afrika Mashariki Bunge (EALA)
    – All Balozi vibali Rwanda
    – Bunge la Tanzania
    – Rwanda Civil Society Jukwaa

  • BOHEREZEYO M23 IBABANZE IMWUMVISHE , IBYO NABYO.

  • Ibyo kikwete yakoze ni urukozasoni kuri Tanzania ndetse na Mwarimu Nyerere wafashe iyambere mu kwamagana genocide yakorerwaga abatutsi muri 1994,akwiye gusaba imbabazi abanyarwanda ndetse n’isi yose kuko yaganiriye nabi bikabije.

  • Harigihe, ntekereza kuri <> y’abanyarwanda barimbutse mumyaka ishize ngasanga twe ntabubasha cyangwa ubushake dufite bwo kubibuka. Nose nawe umuntu aravuga ati nyabuneka mukoze gutya ntimwazongera kugwa mumarorerwa, bati vaho uri jenosideri,Ingabire yavuga ati, hari abandi bapfuye, bati ba ugiye muri gereza. Niko reka mbabaze ninde wabahaye uburenganzira bwo kuvugira abigendeye? Kikwete yavuzehe ko ba bashikirana n’abajenosideri?Uwashinze FDL ntari i Kigali? Abirirwa bitera amajeki bazabanze bumvishe Kagame amufunge.Uragira ngo umunyamahanga abifate ate? Ariko mwajya musesengura!!!

    • Ariko bavuga ko uwashinze FDLR yatashye, akakirwa, agahabwa n’imirimo, mukaba mubyemera, kuki abo ba bandi bo badataha? barasabirwa ibiganiro by’iki? hari uwababujije gutaha, birirwa babahendahenda bakanga, batinya iki niba nta byaha basize bakoze? bashaka ko kuganira kuki ni ubuhe burenganzira bambuwe? baravugira warenganye? Ibyo muvuga ngo bagiye ari abana, abo bana bashyizwemo ingengabitekerezo ya Jenoside, nibatahe bigishwe. Ubwo koko mwe muvuga ayo magambo yo gushyikirana na FDLR mwashyikirana kubiki (Whic topics) icyo bashaka ni igiki? ko bataha bakakirwa.ni nde barwanira warenganye? muhjye muvugisha ukuri, mureke amaranga mutima. Ndashima cya H.E kuba atarashubije Gikwete muri iriya nama, kuko nawe wa mugani ntazi ibyo avuga, gusa afite abamutumye. Gusa abanyarwanda tuzi aho twavuye, ntabwo twacibwa intege n’amagambo ya Gikwete.

      • gutaha se bihita bibavanaho icyahaa cya genocide na terrorism ko ari ibyaha mpuzamahanga kandi bidasaza?aha rero niho bigaragarira ko kukibazo cya FDLR inyungu za politiki iri imbere ibindi byose bikaza nyuma

  • kikwete waagirango numwana

  • Ariko se abarimo kwibaza ngo uwashinze FDLR ari i Kigali ko numva murimo gutekereza hafi. ari i kigali nyine aranakora ibyo bibahe isomo ko nta Mu Nyarwanda washatse gutahuka mu rwa mubyaye ngo bamubuze cy nahagera ahohoterwe, bityo ntaa mpamvu y’imishyikirano na FDRL uko bazashaka gutaha mu rwababyaye niko tuzabakira nibaza mu mahoro tuzabakiriza amahoro meshi. nibashaka urugamba narwo tuzarujyaho njye nditeguye kabisa. Abo bana muvuga ngo nta jenoside bakoze ubundi twe ugirango tubagize dute batashye bakareba ko hari icyo baba abasubira mu mashuri bakayajyamo ko twabubakiiye 12ybe abazanye ububandi nabo tukajya kubagororera i wawa bakaza bakihangira imirimo. Politique y’u Rwanda irasobanutse kuburyo nta mishyikirano bisaba kugirango uyigenderemo.
    NTA MISHYIKIRANO NA FDLR NTAYO NTAYO

    • biragaragara ko usakuza utazi igihugu kirwana nikindi? impamvu tudashaka imishyikirano si uko ushatse wese ataha tukamwakira,impamvu tudashaka imishyikirano ni uko FDLR YASIZE IKOZE JENOSIDE,NTITWAKORA IMISHYIKIRANO NABAJENOCIDAIRE RERO

      • Ntabwo nsakuza ibyo mvuga ndabizi neza. AshobOra kuba ri uko utabonyemo ijambo abajenocideri ariko kereka uwirengagiza nkana nka Kikwete naho FDRL abayigize turazi n’abasize bahekuye u RWANDA so kuvuga ko nta mishyikirano dushaka na FDRL it’ the same kuvugako nta mishyikirano n’abajenosideri. igihugu kirwana n’ikindi ndakizi n’Abanyarwanda twanze agasuzuguro k’abashaka kudusuzuguza izo nkora maraso.

  • Karegeya kimwe nabandi batavuga rumwe nubutegetsi bose baregwa gukorana na FDLR bishatse kuvuga ko ari FDLR.Nibazako Kikwete azi neza ibyo avuga,u Rwanda rukwiye gushyikirana nabanyarwanda bose amahoro arambye akagera kubanyarwanda

  • ariko se nkawe wiyise karegeya,ugize ikbazo wese agahunga igihugu azataha aruko habaye imishyikirano,harabahunze gacaca ubwo nabo bari mubaka imishyikirano,abahunze bakoze genocide nabo imishyikirano,aba naniranwe nabo bakoranaga nabo imishyikirano ntekerezako ibyo nugutesha agaciro igihugu??niba warahunze gacaca kuko warengwaga kwica abantu cg wasahuye waje mumudugudu ugasubira muri gacaca ugasaba imbabazi cg ukaburana niba warananiramwe na kagame president ubwo nubundi muzi aho mwahuriraga mukazi wazamushatse mugakemura ibyanyu ko twe abaturage ntabyo tuzi??/negociation iba kubantu bafite ibibazo rusange urugero inkotanyi zari zarabujijwe guta ubu FDLR bazikangurira guha impunzi zose bababwira gutaha burimunsi bakanga yewe njyewe ndambiwe kabisa abantu bose biyise abanyapolitike nabakora politike yo kumaraba abantu kweri????

  • Iyo urebye cyangwa usomye amateka kuva Isi yaremwa,politique yari isanzweho.kandi ingaruka abanyapolitique batera zigira ingaruka ku baturage.Navutse nsanga ijambo Inyenzi ko ari abanzi b’igihugu mu myaka isaga 50 mfite.Ubu abayoboye iki gihugu barimo kugendera ku mateka y’uko abahutu bari barababujije uburenganzira (mwibuke ijambo ry’uwari ayoboye iki gihugu,ngo ikirahuri cyuzuye……….None ab’uyu munsi n’abavutse nyuma ya 1994,uramwumva ngo Obama yavuze,Kikwete yavuze,ngo urukiko rw’arusha rwafunguye abantu,ngo abafaransa bateje ibibazo,ngo bagiye kwigaragambya.ariko mu byukuri ni ukugenda buhumyi muri uko kwigaragambya.Njye nabaye mu Rwanda i Kigali,nabonye uko mu gihe cy’amashyaka uko insoresore zabaga zimanitse kuri za bus,ukabona ko nta cyabakoma imbere,ariko byarangiye bageze i Kongo.abo nibo bahinduwe bose interahamwe,n’utazi ibyaribyo.Kimwe n’uko abenshi mu bapfuye 1994,batari bazi ibyo bazira.Ibi rero turimo kwicara i Kigali ngo twageze mw’iterambere,abo mwita interahamwe njye ndahamya ko ari ukurengerera,kuko si bose.muzi ko amategeko y’Urwanda icyaha ari gatozi.numwita interahamwe kandi azi interahamwe igomba gupfa nawe azategura kuza ku ruhembe rw’umuheto,kandi birashoboka cyane ku mpamvu:
    1.Imana yanga ubuyobozi burenganya rubanda.mu rwanda nibyo biri imbere akarengane kuri bamwe,ubu hari imiryango yashyiriweho gufasha abantu bamwe abandi batabyemerewe,nyamara imbere y’Imana imfubyi inana n’indi,umupfakazi ni nk’undi
    uzabaze abafungwa bazize ubusa,abacibwa amafaranga atagira impamvu (abamotar….)
    2.Iyo amarira n’urusaku by’abarengana rugeze ku Mana Imana iza kureba no gutabara (Sodoma…).yasanga aribyo ikarangiza ikibazo.Ubu mu Rwanda intwaro yo kubeshya no kubeshyerana iri imbere y’izindi.Ibi Imana ibyanga urunuka
    3.Ubu mu Rwanda mu rwego rwa politique ijambo rifitwe n’abantu bamwe,abandi bameze nk’aho ari ukwirya ukimara,nashaka abe ari imfubyi itagira aho itaha,atujuje kondition namwe muzi no gupfa arapfa,mu gihe indi mfubyi mugenzi wayo ishakishwa kugirango yubakirwe,irihirwe ishuri,ihabwe akazi…..abapfakazi bo zinavuga.Imana ibyanga urunuka.
    4.Iyo Imana yajyaga guhana ubwami bwakoze ibyaha yakoreshaga ubundi bwami ndetse bufite ubugome kugirango busohoze neza ibyoImana yabaga yagambiriye.Abo mukomeza kwita interahamwe ni ukubashariza nabo bumva bakomeye bikabongerera imbaraga
    Umuti natanga:Kwigaragambya ngo perezida w’ikindi gihugu yavuze sibyo.ahubwo turebe ibyo avuze.Nonese ubu abantu bose bahunze ni interahamwe?Kayumba,Karegeya,BM Habyarimana,Sebarenzi,Twagiramungu,Kigeri n’abandi benshi tutamenya,niba ikibazo ari interahamwe aba bahunze iki?nyamara ibiganiro byari ngombwa ku nyungu z’abaturage,ariko ku nyungu za politique si nonaha.Iyo intambara yabaye uwa mbere wicwa n’inzara ni umuturage uhereye kuri twe twirirwa kuri izi mbuga nkoranyambaga.Ubu se Mushikiwabo azi ko waburaye,azi ko utiga…….none ngo Obama ntazaze muri Tanzania!ubu se murasakuza bikurego gahunda za white house,mubwirwa n’iki se ko atari Obama wanabimutegetse (Kikwete)cyangwa amerika ntimuyizi.muzayimenya.mwaje mugasakuriza mu Rwanda se.mumaze kurengwa ba sha muri gushuka abanyarwanda.Niba nta gihindutse mu Rwanda ibibazo bizakomeza kuri bamwe kandi bigire ingaruka zitari nziza.Ibyo Kikwete yavuze nge mbona byatekerezwaho.Abakoze ibyaha bakabihanirwa kandi bose n’abari mu Rwanda,abere bakumvwa ibyifuzo byabo bicaranye n’abayobozi bacu.Hakenewe Arusha yindi ikarangiza ibibazo.Bitabaye ibyo murareba igikurikira ariya magambo,uko dutunguwe n’uwayavuze niko twatungurwa nicyayakurikira hatagize igikorwa.Nivugiraga,gusa dusengere Igihugu

  • YEWE JYEWE NARUMIWE PE. UMUGABO YABWIYE UNDI ATI NYEREKA INSHUTI YAWE NDAMENYA UWO URIWE.ARIKO SE KIKWETE ARABONA DUSHOBORA KWICARA TUGASHYIKIRANA N’ABAHEKUYE U RWANADA? NTIBISHOBOKA!!!

  • Interahamwe mwirwana nazo ,murasangira,muranakorana,ntacyo muzivugaho none mwihaye Kikwete.politiki yo nimuyirekere ba nyirayo bazi ibyo barimo ntacyo mwabikoraho.Vivra verra

  • ntabwo ntunguwe nibyo kikwete yavuze kuko nubundi yirukanye abanyarwanda nabi mugihugu cye so ntamuhwe.

  • Babyarubuga mwese ndabasuhuje

    nasomye ibitekerezo binyuranye hejuru ariko ndagirango mbabwire ko ari igitangaza koko kubona saha iyi hari umuntu ufite ubwonko buzima ukigendera kuri fanatisme.

    ndabona ubwonko bwanyu mwarabutanze ni ukuvugako mutakiriho kuko kudatekereza birutwa no kwiphira.

    ni gute umuntu wifuza ibiganiro ibyo aribyo byose hagati yabantu abaribo bose ashobora kugereranwa numugenocidaire ?

    jye ndabona ahubwo umuntu ufata uriya mupresident nkumugenocidaire ariwe munegationaliste .
    naho abo bashusha ruganba bifuza ko amaraso yakomeza kumeneka mukarere ndagirango nbabwire fanatisme ari nka cancer.wenda uyu munsi uyirira ho ariko byanze bikunze urishura.
    ninde muntu utakwifuriza amahoro arabye aka karere kacu ? wenda wibereye muri villa Nyarutarama aba bana banyarwanda bajya gutega agahanga muri congo cyagwa se aba bacongoman bapha nkibimonyo ntakyo bakubwiye kuko abawe bari muri confort nonaha ?

    Ibuka ko Eva Broun muri tanière du loup atigeze atekereza ko umurusiya azahagera.

    yes wenda uri muri babandi bavuga ngo aho kubaho igihe kirakire nkibwa wabaho kigufi nkintare……ariko ntawe uzi nyuma y uruphu….

    so please mureke guphobya genocide mwita abantu bose bagiza igitekerezo kya muntu … sinkurikirana kyane ibya politique yaka karere uretse ko nta politike ihari of cause .. ni ubunyamaswa buharagwa amaraso buri gihe
    ariko jye uriya mupresident turetse fanatisme ivanje nubujiji ndabona atarakwiye uruphu murimo mumukatira
    ijambo genocide hano murwanda abantu barigize nka blague birababaje gusa
    abo bafdlr sinakwemeza ko bose ari abagenocidaires kuko ari uko bimeze aba bayishinze ntibakagobye kuba bidegebya mumapeti ikigali

    Ikyo nakwemeza ijana kwijana nuko ntabiganiro bibi bibaho…..

    Mwari muzi ko ntagihe amerika itaganiye nabatalibans ?

    Ninde se wari uzi ko umu faransa n umudage bazicarana bakaganira bakaba barashizeho Europe yunze ubumwe …?

    ARIKO JYE MAGORWA NFITE IKIZERE
    NO KURI STADE UMUFANA WA KYANE NTAREBA UMUPIRA….

    MUGIRE AMAHORO Y IMANA

  • Noneho turabigenza gute ko Obama nawe ashyigikiye Kikwette?Amaze gutangazako kugirango amahoro arambe muri kariya karere za Leta zose zigomba gushyikirana n,imitwe yitwaje intwaro!Birabe ibyuya ntibibe amaraso!Link ndayibagezaho mu kanya!

Comments are closed.

en_USEnglish