Digiqole ad

Ababibyi b’amahoro I Gatagara

Huye Kuri iki cyumweru tariki ya 27 Werurwe 2011, abanyeshuri bo mu rwunge rw’amashuri rwa Gatagara bagiranye ikiganiro na bakuru babo bo muri kaminuza nkuru y’u Rwanda bibumbiye mu ihuriro ry’abanyeshuri baharanira ubumwe n’ubwiyunge(SCUR/NUR), babasabye kuba ababibyi b’amahoro.

Iki kiganiro cyibanze kuruhare rw’urubyiruko mu kwimakaza umuco w’ubumwe n’ubwiyunge muri iki gihe cy’icyunamo kikaba cyabereye mu nzu y’imyidagaduro y’iki kigo giherereye mu karere ka Huye, umurenge wa Ngoma.

Serikare Jean de Dieu umuyobozi wa SCUR-NUR, amaze gusobanurira aba banyeshuri inkomoko y’ urwangano rwabyaye Jenoside yakorerwe abatutsi muri 1994 mu Rwanda, yabasabye abitabiriye iki kiganiro kuba umusemburo n’ababibyi b’ubumwe n’ubwiyunge.

Serikare ati: “amateka yaranze igihugu cyacu murayazi, mu maze kubona ko abateguye Jenoside bakanayikora bakoresheje urubyiruko mureke natwe tube abambere mu kubaka igihugu tube ababibyi b’amhoro”.

Aba banyeshuri ba Gatagara bakaba banasobanuriwe akamaro n’impamvu kwibuka bibaho bakaba banibukijwe ko bagomba gufashanya muri iki gihe cy’icyunamo kigiye gutangira.

Iki kiganiro kikaba cyari gifite insanganyamatsiko igira iti: “uruhare rw’urubyiruko mu kwimakaza umuco w’ubumwe n’ubwiyunge mu gihe cy’icyunamo”.

Tubibutse ko Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya jenoside isaba buri munyarwanda wese ko agomba kugira uruhare mu bikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 17 jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu Rwanda, insanganyamatsiko y’ uyu mwaka nk’uko yemejwe na guverinoma ikaba igira iti, « Kwibuka jenoside yakorewe abatutsi, dushyigikire ukuri, twiheshe agaciro.

Pascal Gashema
Umuseke.com

 

en_USEnglish