Digiqole ad

Aba ‘Guides’ biyemeje kwigisha urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge

 Aba ‘Guides’ biyemeje kwigisha urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge

Abakobwa bagize ihuriro rya Association des Guides du Rwanda bishimana n’urubyiruko rwo muri Nyagatare

Mu bikorwa byabo byo gushishikariza urubyiruko by’umwihariko n’abanyarwanda muri rusange kwirinda ibiyobyabwenge kuri uyu wa Gatanu  mu Karere ka Nyagatare  abakobwa ba aba Guides batangije ubukangurambaga mu rubyiruko rwiga mu mashuri ari mu turere duturanye n’imipaka y’ibihugu bituranye n’u Rwanda kuko ngo ari ho bimwe mu biyobwabwenge bwinjirira.

Abakobwa bagize ihuriro rya Association des Guides du Rwanda bishimana n'urubyiruko rwo muri Nyagatare
Abakobwa bagize ihuriro rya Association des Guides du Rwanda bahembye urubyiruko rwo muri Nyagatare amakaye

Aba bakobwa bari mu ishyirahamwe ryitwa Association des Guides au Rwanda barashaka kandi kumvisha ruriya rubyiruko kwirinda ibisindisha kuko ngo bigira uruhare mu gusubiza imyigire yabo inyuma bigatuma batsindwa.

Mu bikorwa byabo insanganyamatsiko yabo izaba: “Tanga Amahoro Ihe amahoro wirinda Ibisindisha n’ibiyobyabwenge.”

Yatangaje ko ifite ikizere cyuko ubu bukangurambaga buzafasha mu guca Burundi ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu mashuri ngo nubwo bitakiri ku kigero cyo hejuru ngo bizafasha kubirwanya burundu.

Akarere ka Nyagatare gahana imbibi na Uganda kandi gakunze kugaragaramo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge nka Kanyanga n’izindi nzoga zo mu mashashi bivugwa ko bituruka mu gihugu cya Uganda.
Mu karere ka Nyagatare AGR yahembye za Clubs yo kurwanya ibiyobyabwenge yo mu bigo bibiri byahize ibindi mu karere mu bukangurambaga mu kurwanya no gukumira ibiyobyabwenge.

Hahembwe Urwunge rw’Amashuri rwa Nyagatare(G.S. Nyagatare) ndetse na Centre Scolaire Nyagatare
Si uguhemba gusa bakora kuko bakora n’ubukangurambaga babinyujije mu makinamico agaragaza ububi bw’ibiyobyabwenge, imivugo, indirimbo ndetse n’ubuhamya bw’abantu baba bararetse ibiyobyabwenge.

Kamugisha Ange ushinzwe ibikorwa muri Association des Guides du Rwanda yadutangarije ko bahisemo gukora ubukangurambaga mu bigo by’amashuri muri uyu mwaka kuko ubushakashatsi bakozwe umwaka ushize bwereranye ko abanyeshuri bangana na 53% babajijwe bemeye ko ibiyobyabwenge bikoreshwa mu mashuri yisumbuye.

Abarezi nabo twaganiriye batubwiye ko bitewe n’akarere batuyemo batahakana ko ibiyobyabwenge biboneka mu mashuri.

Ikibazo kinini ni uko abanyeshuri biga bataha aribo bagaragaraho gukoresha ibiyobyabwenge cyane cyane ko bo baba mu miryango y’iwabo.

Abanyeshuri n’abarezi bishimiye izo nama bahawe kuko ngo bizabafasha kubona no gusobanukirwa ububi bw’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Ubu bukangurambaga burimo gukorerwa muri turere tune turi ku mipaka yu Rwanda aritwo Nyagatare, Rusizi, Burera na Rubavu kandi dukunze kuvugwamo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge bitandukanye.

abanyeshuri bakinnye amakinamico Abanyeshuri bari mu za Clubs zo kurwanya ibiyobyabwenge akangurira abantu kwirinda ibiyobyabwenge.
Abanyeshuri bakinnye amakinamico Abanyeshuri bari mu za Clubs zo kurwanya ibiyobyabwenge akangurira abantu kwirinda ibiyobyabwenge.
Abanyeshuri bemeza ko ibisindisha bigira ingaruka ku buzima no ku myigire
Abanyeshuri bemeza ko ibisindisha bigira ingaruka ku buzima no ku myigire
G. S. Nyagatare nayo yahembwe radiyon yo kubafasha kumva no kumenya amakuru agezweho
Umuhanzi Gabiro yashimishije abana
Umuhanzi Gabiro yashimishije abana

Callixte NDUWAYO

UM– USEKE.RW

en_USEnglish