Digiqole ad

Amavubi: 26 bahamagawe ngo bitegure guhangana na Ethiopia

Mu rwego rwo kwitegura umukino w’amajonjora yo kuzakina imikino ya nyuma y’igikombe cya CHAN 2014, umutoza w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru (AMAVUBI) Nshimiyimana  Eric yahamagaye abakinnyi 26 bo kujya mu mwiherero w’imyitozo izabera mu karere ka Gicumbi.

Eric Nshimiyimana n'Amavubi ye ubwo baheruka gutsindwa na Algeria i Kigali/photo Umuseke
Eric Nshimiyimana n’Amavubi ye ubwo baheruka gutsindwa na Algeria i Kigali/photo Umuseke

Aba bakinnyi bazava aha berekeza mu gihugu cya Ethiopia mu mukino uzahuza iyo kipe y’igihugu  na Amavubi mu mpera z’iki cyumweru tariki ya 14/07/2013.

Urutonde rw’abakinnyi bari mu mwiherero i Gicumbi

Abanyezamu

  • Mutuyimana Evariste
  • Ndoli Jean Claude
  • Bikorimana Gerrard
  • Ntaribi Steven

Myugariro

  • Emery Bayisenge
  • Hamdan Bariyanga
  • Turatsinze Hertier
  • Rusheshangoga Michel
  • Sibomana Abouba
  • Niyonshuti Ghad
  • Usengimana Faustin

Abo hagati

  • Ntamuhanga Tumaine
  • buteera Andrew
  • Mugiraneza Jean Baptiste
  • Mwiseneza Djamal
  • Gasore Hassan
  • Mushimiyimana Mohamed
  • Tubane James
  • Sibomana Patrick
  • Hategekimana Aphrodis
  • Twagizimana Fabrice

Ba rutahizamu

  • Mbaraga Jimmy
  • Kagere Medie
  • Sebanani Emmanuel
  • Ndahinduka Michel
  • Mutuyimana Musa

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • ariko kweri kuki eric adahamagara mugabo mu mavubi buriya na ba hertier bamukinana kweri

  • ndabona abana b’abanyarwanda bamaze guhabwa icyizere n’umutoza Eric, gusa nashakaga kubaza abantu bandusha amakuru ko bambwira impamvu IRANZI J Claude atahamagawe?

    • iranzi yaravunitse

  • Eric mugabo arakenewe mu mavubi

  • Reka mbabwire vraiment amatiku ntaho yazatugeza, mumbabarire gukoresha iryo jambo ariko iyo mbona nsanga mushobora kuba abafana mukirengagiza ukuri njye Mugabo simuzi,ariko nkurikirana urubuga rw’imikino cyane kwi radio hafi zose ariko n’abanyamakuru bamwe bashobora kuzatuma umupira wacu wangirika kandi bazi ko bawuteza imbere, ndashaka mbabaze ubu mukunda itsinzi kurusha Eric ubihemberwa? Ugirango twishima ku murusha iyo yatsinze, cyangwa tubabara kumurusha mutange amahoro kumutoza akore ibyo abona nananirwa azavaho hajyeho nabandi, ariko ibyo kumuteranya na Mugabo sinumva uwo musore ko haricyapfa na Eric ubwo nuko hari icyo abahamagawe bamurusha, kandi gusakuza sibyo bizatuma ahamagarwa never, Buriya umutoza yabonye ko adashoboye igihe cye kizagera.

  • twifuzaga ko niba bishoboka ubutaha urutonde rw,abakinnyi ndetse n,abatoza ko rwajya ruherekezwa n,amafoto yabo.

    urugero: umukinyi, amazina ye, imyaka ye n,ifoto ikipe akinira byabangombwa n,amateka gutyo gutyo bityo abakunzi ba sport tukabasha kurushaho kumenya abakinnyi bacu.

    big up!!!!

  • Iki gitekerezo ni cyiza cyane. Abanyamakuru b’ibinyamakuru byandiko Sport kuri internet bikubite agashyi babe professional. Kabisa amafoto arakwiye kuri buri nkuru bandika ku bakinnyi abatoza, abasifuzi n’abayobozi b’abakipe. Bimara abasomyi amatsiko kandi bakarushaho gukunda inkuru zaandikwa, bikongera n’abakunzi ba sport n’imikino na b’urubuuga rwanyu rwa internet.

Comments are closed.

en_USEnglish