Digiqole ad

NUR izabona miliyoni 30 z’amadolari mu rwego rwo kuyagura

Kuri uyu wakabiri tariki 5 Nyakanga ni bwo muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda hateraniye inama yigaga k’umushinga wa miliyoni 30 z’amadolari y’Abanyamerika (30 million $), agamije kwagura ibikorwa remezo by’iyi Kaminuza. Ariya mafaranga agera kuri miliyari 18 z’amafaranga y’u Rwanda, azatangwa na guverinoma ya Koreya.

Kaminuza y'u Rwanda, iyi ni imwe munyubako zatangiranye nayo 1963
Kaminuza y'u Rwanda, iyi ni imwe munyubako zatangiranye nayo 1963

Uwari uhagarariye itsinda ry’Abanyakoreya muri iyo nama Prof. Hung Kook Park wigisha muri Kaminuza ya Sang Myung muri Koreya, avuga ko kuba baje mu Rwanda, bazanywe no kungurana ibitekerezo n’Abanyarwanda kubijyanye n’ uburezi bufite ireme no gukunda gukora cyane byo mbarutso yatuma u Rwanda ruba kimwe mu bihugu biteye imbere ku isi.

Ibyo ngo akaba abishingira ko mu myaka 50 ishize Koreya yari mu bihugu bikennye cyane nyamara ubu ikaba iri mu bihugu 20 bikize ku isi.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe siyansi, Ikoranabuhanga n’Ubushakashatsi muri Minisiteri y’Uburezi, Dr Marie Christine Gasingirwa nawe wari mu nama akaba asanga Kaminuza igira uruhare mu kubaka igihugu kandi ngo yagutse byarushaho guteza imbere ireme ry’uburezi.

Dr Marie Christine yagize ati: « N’abandi bose batekereza gutera inkunga igikorwa nk’iki byaba ari byiza, kuko si ukubigeraho gusa ahubwo byongera ireme ry’uburezi. »

Umuyobozi mukuru wa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda Pr.Silas Lwakabamba we akaba abona ko kugirango ugere ku burezi bufite ireme bisaba ibintu byinshi harimo inyubako zifite ibikoresho.

Pr.Silas Lwakabamba ati: «Uburezi bufite ireme bukenera ibintu biri ku rwego rubereye nk’amasomero, ibyumba by’amashuri, laboratwari n’ibindi, kandi ibyo bizajyana n’iyi nkunga. Ariko kandi dukenera abakozi basobanukiwe. »

Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, ari na yo Kaminuza yabayeho bwa mbere mu Rwanda, yashinzwe mu mwaka w’1963, ifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri 2.000. Kugeza ubu ikaba ibarirwamo abagera 11000, mu myaka 10 iri imbere, irateganya kuzakira abagera ku 36000. Ibi birasaba umubare uhagije w’amasomero, laboratwari ndetse n’amacumbi, haba ku banyeshuri kimwe n’abakozi b’iyi kaminuza dore ko n’abanyeshuri biga muri iyi Kaminuza bose badacumbikirwa na yo.

HATANGIMANA Ange Eric

Umuseke.com

 

4 Comments

  • Ibi ntagisa nabyo!!!!! Imana izadufashe aya ma cash azakore icyo Korea yayatangiye, aho kuba yajya mu mifuka y’ibisahira nda!! naho laboratory,rooms na hostels birakenewe cyane.

  • NUR igiye yaba ubukombe nimara kuzuza ziriya nyubako ziteganyijwe,kuko izakira abanyeshuri benshi cyane,kandi bafite n’ibikoresho bigezweho bibafasha kwiga,ndabona ahubwo tuzasubirayo kuko izaba iteye amabengeza.

  • kuva ikibazo k’isomero n’amacumbi kigiye gukemuka bizatuma kaminuza igera ku ireme ry’uburezi ryisumbuye kuryari risanzwe.

  • nizere ko bazubaka n’amacumbi y’abanyeshuri!! MS, irashaje, kandi na CBG ikwoye gusanwa, yo iracyagerageza. cyane cyane ariko gusanwa ubwiherero birihutirwa!! Amashuri nayo ntarahaza, kuko hari ahigira abanyeshuri bagera kuri 300, ntibabone uko bakurikira. n’ibindi byinshi birahari. Wowe wagira nama ki Kaminuza??

Comments are closed.

en_USEnglish