Digiqole ad

Abahanzi nyarwanda bazitabira East Africa Music Award bashyizwe ahagaragara.

Nyuma yo kuzuza ibisabwa ndetse no gukora isesengura ku bihangano by’abahanzi bahano mu Rwanda bagomba kwitabira igikorwa cya East africa Award ubu noneneho hamaze gutangazwa urutonde rw’abahanzi bagomba kwitabira icyi gikorwa  b’abanyarwanda

Muri aba bahanzi  hari mo:

The brothers
The brothers

 

Just Family
Just Family
KAMIKAZI LIZA
KAMIKAZI LIZA
Miss Channel
Miss Channel
Dominic Nic
Dominic Nic
Gaby Irene Kamanzi
Gaby Irene Kamanzi

Icyi gikorwa kiba cyaratumiwe mo ibihugu bigera ku munani harimo n’u  Rwanda gusa bamwe mubagomba kwitabira icyi gikorwa harimo n’abahanzi bakomeye bo muri ibibihugu cyane ko hatumiwe mo abahanzi baririmba injyana zitandukanye zo muri East Africa.

Gusa n’ubwo bisa nkibyatunguye bamwe muri aba bahanzi, ngo kuri bo ni intambwe idasanzwe kandi ngo batumwe n’abanyarwanda ndetse ko bagomba kubaba hafi bityo bagahesha ishema muzika y’u Rwanda  n’abanyarwanda muri rusanjye.

ABIZEYIMANA Fabrice
Umuseke.com

 

10 Comments

  • Turabashimira ibyo mutugezaho none j. Family bazajyana na kim ? Na the brothers ijyane na dany kandi twumva ngo ntibarikumwe?

  • Ababahanzi ntibaza dukoze isoni bagomba kwerekana music y’umwimerere imbere yandi mahanga natwe tubarinyuma tuzateramo

  • aba bose sauf liza bandi bose bazadukoza isoni ubuse wambwira ngo j familly bajyanye barasiga abana bazimo bagatwara abashaje ikigaragara cyo nuko bafashe abakuyeho copy mu bikorwa bitandukanye bya hano mu rwanda nka salax award, pggss kugira batababara ariko rwose abakoze ibi byose nta kuri bashyizemo ikindi j fa,illy bizeye ko producer wabo mastola ari nawe nkekako yabahesheje amajwi azabavuganir aha reka turebe aho bigana

  • ko mbona ubuhanga bw’abahanzi nyarwanda butandukanye ?aba batangajwe ko nta numwe uri muri primus guma guma,baba bari over qualified? aba bahiswemo byo nibo ubona bakora umuziki utandukanye n’uwo abo muri guma guma bakora,kuko ubwo baririmbaga live byagaragaye ko bajya badushushanya.

  • nti mutubwiye ahobizabera nigihe bizatangirira, ubwose tuzabakurikirana gute ngo tumenye niba bitwarane koko

  • Thanks aba batipenibura numwe koko muzavugango urwa rufite umuziki ? Gusa muzatugezeho uburyo twabatora mbo abahanzi bacu kujya hanze bibahira bakahavana insinzi

  • aba bashobora kugerageza bagakora nezanaho abo muri gumaguma bo twabonye ko ari abatekamutwe,bakoreshwa na computers nta buhanga bwabo, DJ Adams abivuga bakamupinga kandi noneho yarabyerekanye bitari mu magambo,ubonye ngo TOM Close ngo ashishure kabisa.

  • this is a very good selection and thanks to the selectors,ntubona ibyo dushaka!abantu ba salax awards murebereho uko bahitamao abahanzi babizi kuko ntabyo muzi.

  • ko twumva ngo brothers ntibakirikumwe mukaba mubatweretse barikumwe ni igihuha cg??

  • Mumfashe dusenge ababanyrda nabanyardkazi byaduteye urujijo nka kim kizito kotwumvango yarabakatiye ese?bazamwitabaza merci niyonsenga girbert ishya n’ihirwe kurabo benedata

Comments are closed.

en_USEnglish