Digiqole ad

Dominique Strauss-Kahn: Yongeye gushinjwa gufata ku ngufu

Uwahoze ari umukuru w’ikigega cy’imari ku isi Dominique Strauss-Kahn ashobora kongera kugaragara imbere y’ubutabera mu gihugu cye cy’amavukiro, Ubufaransa, ashinjwa gufata undi mugore  ku ngufu,  nyuma y’uko ku itariki ya 1/7/2011 agaragarijwe ko ari umwere kuri bene iki cyaha yari akurikiranyweho muri USA.

Strauss-Khan na Banon - photo internet
Strauss-Khan na Banon - photo internet

Nkuko byatangajwe kuri TV CNN yo muri USA, umwanditsi w’ibitabo byo mu bwoko bwa Roman, Tristane Banon yatangaje ko atanga ikirego mu bucamanza kuri uyu wa kabiri tariki ya 5 /7/2011 cy’uko Dominique Strauss-Kahn yashatse kumufata ku ngufu mu mwaka w’2003.

Tristane Banon w’imyaka 32 , ibi yabitangaje kuri uyu wa mbere mu ijwi rya Avocat ugomba kumuburanira. Ibi bikimara kumenyekana, Straus Khan yasabwe kugira icyo avuga ku bijyanye n’ikirego cy’uyu mudamu Banon maze mu ijambo rimwe ati: “Sinifuza kugira icyo mbivugaho.”

Ikinyamakuru L’Express cyo kuri uyu wa mbere cyo cyanditse ko abavovat bungnira  Strauss-Kahn batangaje icyifuzo cyabo cy’uko bagiyegutera ubwoba umwanditsi kazi  Banon maze agahakana ibyo ashinja Umukiriya wabo.

Mukuru wa Tristane Banon, Anne Mansouret, umunyapolitike ukomeye mu Bufaransa,  wo mu ishyaka rya Gisosiyaliste, avuga ko yifuzaga ko barega Straus Khan ubwo ibinyamakuru  byinshi  ku isi byasohoye inkuru y’uko murumuna we yahatswe gufatwa ku ngufu na Dominique Strass-Khan mu 2003.  Uyu mugore avuga ko ngo yirengagije kujyana ikirego mu butabera kugira ngo icyo gikorwa kitahava kigira ingaruka ku gaciro Banon yari afite mu mwuga we w’ itangazamakuru.

Nk’uko Mansouret yabyanditse ku itariki 1 Nyakanga, ku rubuga  rue89.com yari yaciye amarenga ko agiye guhagurukira iyi ngingo maze yandika yiyita  “ Umugore ugiye kubangamira ishyaka rya Gisosiyaliste.” Uyu   Mansouret na Stauss-Khan bava mu ishyaka rimwe.

Kuri ruriya rubuga kandi ni nabwo yanahise avuga ko murumuna we nyuma yo kugirana ikiganiro na Strass Khan (interview) nk’umunyamakuru ngo uyu musaza yongeye guhamagara Banon ngo agire icyo yongera ku byo yamubwiye maze agahita amufungirana mu nzu ashaka kumufata ku ngufu.

Iki kirego kindi gishinja Strauss-Khan gufata abagore ku ngufu kije mu gihe hari hashize iminsi 3 gusa hatangajwe ko abeshyerwa, ibitavugwaho rumwe n’abanyamerika aho abenshi bemeza ko ngo hanajemo imbaraga z’agafaranga. Strauss-Khan yari afite uburenganzira bwo gutemberera muri USA uko ashaka ariko atarenze imipaka y’iki gihugu kuko Urupapuro rwe rw’inzira (Passport) yari atararusubizwa.

Umufaransa Dominique Gaston André Strauss-Kahn yavutse ku itariki 25 /4/ 1949 aba umukuru w’ikigega mpuzamahanga cy’imari ku isi (FMI) kuva tarki 28 /9/ 2007.  Muri Gicurasi 2011 ni bwo Strauss-Kahn yahagaritswe i New York City, ariko akomeza guhakana gufata umukobwa ufite inkomoko muri Guinee ku ngufu. Urukiko rwaje gusanga ashobora kuba ari umwere maze ku itariki ya 1 Nyakanga ruba rumurekuye by’agateganyo.

DUKUZUMUREMYI Noel
Umuseke.com

 

7 Comments

  • ibi nikinamico noneho!none se Banon yaba yarategereje iki kugirango amurege,hakenewe ubushishozi burambuye pe!

  • uriya mugabo ararengana pe, harimo ibintu bidasobanutse. gusa niyihangane

  • Ariko uyu mugabo umenya ari amonarie yifitiye ndabona yaba umwirabura yaba umuzungu yesura hasigaje iki ubwo!!! ariko babanze banamenye niba batanamubeshyera wasanga ari byabindi bya nyir’igitwe kinini utrengwa n’imijugujugu!!!

  • Uwo muco uzagume iyo ngiyo nyabuneka kuko byaba bibaje uramutse wambutse Imipaka!! si ukwikunda ariko tubangamiwe na byinshi kuburyo ibyo byo bije iwacu byaba!! ari ukudusonga

  • Gufata ku ngufu ubwo bifashatse kuvuga
    kwaka igituba ku gahato?
    cyangwa ni ugufata umuntu ukamuniga ushaka ku mwica nk’ibyo inkotanyi zazanye mu rwanda.

  • ahahaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa

  • uyu mugabo bakomeje kumugaraguza agati bashaka kumuzitira kwiyamamaza kuyobora ubufaransa batazi ko barimo kumukorera campagne batabizi,ibi byose ni ibihimbano abafaransa bakomeje gukeka ko bicurwa na sarkhozy umufitiye ubwoba igihe baba bayimamariza umwaka umwe.

Comments are closed.

en_USEnglish