UA yamaganye impapuro zo guta muri yombi Kadhafi
Mu nama y’umuryango w’ubumwe bwa Afurika (Union Africaine) yaberaga i Malabo muri Guinée Equatoriale, ihuje bamwe mu bakuru b’ibihugu na za guverinoma, ku wa gatanu tariki ya mbere Nyakanga 2011, aba bayobozi bafashe imwe mu myanzuro irebana n’imvururu zikomeje kubera muri Libya ndetse banamaganira kure impapuro (mandats d’arrêts) zo guta muri yombi Colonel Mouammar Kadhafi na bimwe mu byegera bye, impapuro zari zashyizweho n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’i La Haye mu buhollandi (CPI).
Muri iyi nama, umuryango w’ubumwe bwa Afurika wanemeje ko hagiye gufungurwa ibiganiro Colonel Mouammar Kadhafi atazahita yitabira.
Uyu muryango utangaza ko ibi biganiro bizaba bigamije gushaka uburyo imirwano ikomeje guhitana abaturage yahagarara. ibi kandi ngo bigomba kujyana no guhagarika icyemezo cy’umuryango wa OTAN cyo gukoresha indenge bagaba ibitero kuri Colonel Mouammar Kadhafi.
Uku guhosha imirwano muri Libya ngo kukazakurikirwa no gutumiza abavugizi ku mpande zombi, yaba guverinoma ya Mouammar Kadhafi ndetse n’abigaragambya mu rwego rwo kurebera hamwe uburyo hashyirwaho guverinoma y’inzubacyuho, nayo izarangira habaye amatora anyuze muri demokarasi.
Uyu muryango w’ubumwe bwa Afurika usoza uvuga ko impande zombi zihanganye (Guverinoma ya Mouammar Kadhafi ndetse n’abigaragambya) zigomba gusaba umuryango w’abibumbye (ONU) gukwirakwiza ingabo zawo mu gihugu kugira ngo zibungabunge amahoro hagamijwe kubahiriza ishyirwa mu bikorwa ry’ihagarika ry’imirwano ndetse no kurinda abaturage.
Muri iyi nama nta kigeze kivugwa ku kazoza ka Colonel Kadhafi muri iki gihugu cya Libya mu gihe yaba amaze kuva ku butegetsi.
Gusa abigaragambya bo icyo bakomeje gusaba ni uko Colonel Kadhafi yava ku butegetsi nta y’andi mananiza.
Ferdinand Uwimana
Umuseke.com
5 Comments
kare kose mwari he? mwe mujya kuvuga ibi amazi yararenze inkombe? umuryango wa africa iyo uza kugira icyo uvuga ntibyari kuba byarageze hariya? icyo abanyafurika bagomba kumenya nuko ruriya rukiko rwagiriyeho abanyafurika
iki kemezo ni icyo kwamaganwa pe!kuko demokarasi bazana mu bombe ntibaho rwose,nibareke abanayribiya barangize ibibazo byabo bareke kwica abaturage.
haha kare kose se????i knew khadaffi is a man who is fighting for Africa’s value,yeah it’s time that all africans government stand together and give their support to khadaffi…Twiheshe agaciro nkabanyafrica ,ducunge umutungo wacu ba rugigana batawutumaraho…
abazungu bakoresha ICT na UN nkikiraro cyibambuntsa munyungu zabo aho bashatse nigihe cyo guhaguruka nka AFRICA tugahangana nabo ba babylone kuko urebye ibyo bakora Kadafi bamukorera niyo yaba ari mumafuti jye mbona atari kuriya ikibazo cyakemurwa uyu niwo mwanya woguhaguruka tukabamagana naho ubundi uwigize agatebo ayora ivu.
OTAN ndayemera pee!! yaratabaye kgo Kadhafi atica abaturage!! Otan itangiye ibitero muri Lbya dore ibyakurikiyeho:
1. Abaturage bakwiye imishwaro bahunga igihugu jye kubwange mbona kitari gifite ikibazo gusa ngo Kadhafi yari amaze igihe kinini umva nawe raaa!!
2. Abasivile OTAN yavugagako itabaye bapfuye nkibimonyo arinayo ibiyicira
3. Ubumwe no gushyira hamwe nkabanyagihugu byarasenyutse
4. Igihugu cyasenyutse hafi munzego zose, ibikorwa remezo, ubuzima, uburezi etc…
4. Igihugu cyatewe ninzara kubera intambara ibuza abaturage gukora ibyabateza imbere
5. Ibya Libya ntawavuga ngo arangize kuko biteye agahinda, uwo niwo mumaro wabazungu batuzaniye ngo ni Demokrasi.
Comments are closed.