Digiqole ad

Imyetuguro yo gushyira ‘Album’ yanjye hanze irarimbanyije- Jules Sentore

Jules Sentore umwe mu bahanzi bakora injyana y’umuco gakondo nyuma y’aho bavuye muri Congo Brazaville mu bitaramo bitandukanye bahakoreye we na Gakondo Group ihagarariwe na Massamba Intore, aratangaza ko agiye gukomeza imyiteguro yo gushyira hanze Album ye ya mbere yise ‘Muraho neza.’

Jules Sentore (ibumoso) na Ngarukiye Daniel (iburyo) (Photo Ange Eric HATANGIMANA i Gashora)

Jules Sentore (ibumoso) na Ngarukiye Daniel (iburyo) (Photo Ange Eric HATANGIMANA i Gashora)

Mu kiganiro n’ Umuseke, Jules yagize ati “Kugeza ubu ikintu ngomba gushyiraho imbaraga zanjye zose ndetse n’umutima ni Album yanjye ndimo kwitegura gushyira ahagaragara mu Ukwakira 2013, gusa itariki ndacyayigaho neza.

Icyo navuga ni uko nifuza kuzereka abakunzi banjye ndetse n’abakunzi b’injyana za Kinyarwanda umwimerere w’indirimbo zacu, bityo rero ngomba kubitegura k’uburyo buhagije”.

Jules Sentore wavutse ku itariki ya 10 Ukwakira 1989, ubu ubarizwa mu myaka 24 aherutse gushyira hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Kira Mama’, iyo ndirimbo ikaba ari imwe mu ndirimbo zizaba ziri kuri Album ye ya mbere.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish