Moscow ngo niwo mujyi wa mbere w’abanebwe mu Burusiya bwose
Mubushakashatsi bwakozwe na Russian business daily bugaragazako mu mijyi yose y’uburusiya abaturage ba Moscow batwara agahigo mu kuba abanebwe.
Abenshi ku munsi ngo baba bakora amasaha agera kuri abiri yonyine ku munsi, mu gihe ahandi mu mijyi ikomeye ku isi usanga abantu birirwa ndetse bakarara bakora, i Moscow ho si uko.
I Mscow abantu benshi ngo bakora mu mirimo ya leta, aho baba bicaye muri biro byabo, gusa ngo amasaha bakora ni make cyane, kuko bahita birebera za television.
Si abanebwe mu gukora gusa kuko abo bita injijuke mu mujyi wa Moscow ubu bushakashatsi bugaragaza ko basoma igitabo (Fiction, science Books) iminota itarenze 5 ku munsi.
Gusa ngo bashobora kumara nibura iminota 18 bavugira kuri telephone, cyangwa se 30 baganira n’agashungo mu gihe cy’amasaha y’akazi.
Gusa bimwe mu bica intege abatuye Moscow ni ugutuinda mu muhanda guterwa na embouteillages (traffic jams) aho usanga ngo umuntu ashobora kumara isaha n’igice ajya kukazi ahantu agiye n’amaguru yakoresha iminota 20.
Moscow ituwe na Miliyoni 14 z’abaturage, abadafite icyo bakora nabo ngo usanga bugarijwe n’ubunebwe butuma ntawushaka icyo akora.
Oscar Ntagimba
umuseke.com
1 Comment
Nonese niba badakora barya iki?Leta irabatunga?Ntabiyobyabwenge banywa?
Comments are closed.