Nyaruguru : ITANGISHAKA yivuganye musanzire we
Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru ahagana mu ma saa tatu mu kagari ka Kibangu mu murenge wa Ngoma ho mu karere ka Nyaruguru umugabo witwa ITANGISHAKA yivuganye BUKURU Alexerndre wari musanzire we amwicishije icyuma akimuteye mu mpyiko.
Abaturanyi b’aba bagabo ndetse n’abayobozi b’inzego zibanze bavugako aba bari n’abayobozi muri aka kagari bari banyoye inzoga naho abandi bakavugako bishobora kuba bari bafitanye inzika kuko ngo n’ubwo bari bariyunze hashize nk’umwaka barwanye.
Itangishaka ashinzwe ubudehe naho Nyakwigendera Bukuru akaba yari ashinzwe umutekano aribyo Community Policing. Ababonye ibi biba bavugako aba bagabo bashyamiranye cyane bamaze gusinda, abandi bakavugako bapfuye abana bari bahagaritswe bajya kureba umupira n’umwe muri bo, naho undi akababwira kwigendera iyo iba imbarutso yo kwivuganwa kumwe.
Nshimiyimana Samson wageze aho Nyakwigendera yiciwe akimara guterwa icyuma, avugako yahageze asanga amaraso ari menshi cyane ndetse uwatewe icyuma yashizemo umwuka. Agira ati : « Itangisha yamuritse itoroshi abuza Bukuru guhagarika abana bari bagiye kureba umupira bityo bahise batangira gushyamirana, muri ako kanya haje undi mugabo arabakiza ababuza kurwana. Mu gihe nyirukubakiza yari ahagaze Itangishaka yahise atera icyuma Bukuru ,maze akizwa n’amaguru, Bukuru yishwe no kuva amaraso menshi. »
Muhawenimana Pascal mukuru wa nyakwigendera avugako aba bagabo bari basanzwe babanye neza kuko bari abasanzire, gusa ngo icyo yari azi ni uko hashize igihe kigera ku mwaka barwanye, naho ngo ntamakimbirane yandi bari basanzwe bafitanye. Yagize ati : « Nta mahane bari bafitanye muri iyi minsi, gusa narahageze nsaga intumbi, ntibigeze batongana yaraje ahita amujomba icyuma mu mpyiko. Jye uko mbyumva ntibari banyoye kuko ku kabari yambwiraga ngo niba mfite icupa muhe, bityo urumva ko yari yahebye. »
Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru Habitegeko François avugako mu gihe uyu wivuganye Bukuru ari umuyobozi ko ari kimwe n’undi wese, bityo ngo Itangishaka ngo azahanwa nkuko amategeko abiteganyiriza uwo ariwe wese wakoze icyaha cy’ubwicanyi.
Kuri ubu Itangishaka nyirugukora ibi akaba yahise atoroka kugeza na n’ubu akaba atarabonerwa irengero, gusa ngo aramutse afashwe yahanishwa ibihano birimo n’igifungo cya burundu nk’uko itegeko ry’u Rwanda ribiteganya.
Munyampundu Janvier
Umuseke.com
5 Comments
uyu mwicanyi agomba guhanwa by’intangarugero hatitawe ngo ni umuyobozi,kuko iyo abawe ntaba yasebeje iryo zina yiha guterana ibyuma,azabambwe rwose
abacinyi nkaba bagomba gufatwa bagahanwa binyuze mu mategeko, ibi akaba aribyo bizaca ipfu nkizi ngizi zigenda zigaragara.
REQUIESCAT IN PACE(R.I.P)
Erega abagome ntaho bagiye.Dore byatangiriye muri Eden inzoka ishuka umuntu birashyuha Kayini yica Abeli biba umurage n’abanyarwanda bica bene wabo,Abo bakomeza gupfa nibo bahindutse iyi peterori duhora turwanira.Mana we…….
ese azasaba imbabazinde kuwo ya kazisabye amwishe ?ubwo kumunsi wimperuka kimbazi zizaba zarangiye ntazajya muriwa muriro bavuga yooooooooo mwihanga ne kubapfushije naho uwo ntazihisha iteka azafatwa.
eh abantu nkaba baracyabaho
Comments are closed.